umu amakuru-  Isesengura :Coup d’Etat mu rwego rw’Abanyamakuru bigenzura | Umusingi

RMC  Isesengura :Coup d’Etat mu rwego rw’Abanyamakuru bigenzura

Please enter banners and links.

RMC

 

Muri iyi minsi haravugwa ko habaye ikiswe Coup d’Etat mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC kubera ko abayobozi barwo ubu baruyoboresha igitugu kuko bishe itegeko ryatumye urwo rwego rubaho.

Ubu manda yabo yararangiye kandi nta n’igihe kizwi kiratangazwa ko amatora y’abayobozi bashya azabaho mu gihe byari biteganijwe ko amatora nyiri izina yagombaga kuba muri Nzeli 2016 ariko ntayabaye.

Iki ni ikiyongera ku bibazo bivugwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda aho usanga bamwe mu banyamakuru bavuga ko ariwo mwuga wonyine wasigajwe inyuma bitewe n’uburyo indi myuga ishyigikirwa na Leta.

Umwe mu mpuguke mu itangazamakuru mu Rwanda utarashatse ko dutangaza amazina ye yaganiriye n’ikinyamakuru Umusingi maze agira ati “ariko ko arimwe abanyamakuru mureba ibitagenze neza mukabivuga kugirango bikosoke none ibyanyu bikaba bigeze aharindimuka mwaricecekeye n’ukubera iki?”.

Yakomeje avuga ko Itegeko nshinga ryanyu (Blue print) ntago ryubahirijwe kandi iyo igihugu kishe itegeko nshinga kiba gikoze Coup d’etat none nabariya bayobozi b’urwego rwanyu bakoze Coup d’etat kuko baruyoboye mu buryo bunyuranije n’itegeko ribagenga.

RMC

rwanda_print_media

Ubwo twandikaga iyi nkuru hari amakuru Ikinyamakuru Umusingi cyatohoje ko mu cyumweru gishize habaye inama n’inzego za Leta maze hemezwa ko hagomba kuba amatora ariko ubundi byasaga nkaho urwego rutakibaho rusigaye ari baringa ariko ubwo hemejwe ko amatora azaba abenshi mu banyamakuru biteze kubona uru rwego rwongera rugakora neza nkuko rwatangiye rukora.

Mu Rwanda havugwa ibibazo byinshi mu itangazamakuru ryigenga ndetse usanga hazuyemo akavuyo inzego zishinzwe itangazamakuru zananiwe gucyemura.

Havugwamo imyitwarire itari myiza ya bamwe biyita abanyamakuru kandi ataribo bagatuma uyu mwuga usuzugurwa.Havugwa guhangana kw’abayobozi muri urwo rwego bamwe baratorotse barahunga abandi bagashwana bapfa ubuyobozi n’ibindi byinshi.

mhc

press

Bamwe mu banyamakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru bifuje ko muri RMC manda y’abayobozi bashya bazatorwa nibiramuka bibaye ko hazajyaho agashami gashinzwe imyitwarire y’abanyamakuru ku buryo uyu mwuga uvugururwa ugateza imbere abawukora.

Nanone abanyamakuru bagashinja zimwe mu nzego zishinzwe itangazamakuru mu Rwanda kuba arizo ziteza akavuyo aho zifata bamwe mu biyita abanyamakuru zikabahugura batagira ibyangombwa bibemerera ko ibitangazamakuru byabo byemewe mu Rwanda cyangwa nabo badafite icyangombwa cyemewe n’amategeko (Ikarita itangwa na RMC) n’ubwo nayo ivugwaho byinshi.

Ubu usanga umuntu azindutse agakora urubuga uwo munsi agatangira kwitwa umunyamakuru ndetse bamwe mu banyamakuru bakaba bavuga ko bimwe mu bitangazamakuru bikorera ku mbuga byinshi bidafite aho byanditse bakaba basaba ko ibigo bishinzwe itangazamakuru mbere yo guhugura abanyamakuru bajya babanza kureba ibifite ibyangombwa byemewe n’amategeko bitaba ibyo bazajya bahugura abo biboneye biyise abanyamakuru batagira naho bakorera.

Abanyamakuru abesnhi usanga bavuga bati wenda Perezida Kagame kuri manda ye ya 3 wasanga azibuka itangazamakuru ryigenga kimwe n’imfungwa n’abagororwa nabo usanga bavuga bati wenda nibwo azatanga imbabazi mbese ubu bose ikizere bagiteze kuri Perezida Kagame.

Ibinyamakuru byandika byarahagaze kubera ubukene buri mu itangazamakuru buterwa n’isoko ry’itangazamakuru mu Rwanda aho banyiri ibitangazamakuru bavuga ko hakwiye gushyirwaho urwego rufasha ibitangazamakuru gukora aho ubundi usanga buri munyamakuru yikorera ibyo ashatse.

Ahandi usanga abakora umwuga umwe bahura buri mwaka bakaganira uburyo barushaho guteza imbere umwuga wabo niba ari ugushyiraho ibiciro bakabyumvikanaho ,niba ari ukugabanya cyangwa kuzamura ibiciro byose bakora inama bakabiganiraho ariko mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ibyo ntibijya bibaho ,umwe agabanya ibiciro uko ashatse cyangwa akaba yazamura uko ashatse.

Andi mashyirahamwe y’abanyamakuru mu bindi bihugu usanga aba agamije guteza imbere umunyamakuru nko kubona amasezerano y’akazi ,ibyo mu Rwanda mu bakorera ibitangazamakuru byigenga n’imbarwa abazigira ,guharanira ubumwe ku buryo ugize ibibazo bahaguruka bakamujya inyuma ,ugize ibyago bagatabara cyangwa ugize ibirori bakamushyigikira ariko ugereranije mu Rwanda biracyari kuri zeru.Hari benshi mu banyamakuru bakorera ibinyamakuru byigenga batagira ubwisungane bwa Mituelle de santé .

Hagiye hagaragara ingero zitandukanye aho bamwe barwaraga bakabura uko bivuza ,abandi barapfuye bamwe bakabura amakiro yo kujya guherekeza bagenzi babo ,byari bikwiye ko uyu mwuga abawukunda bagira icyo bakora kuko hari abana bawiga kandi bawukunda kugirango ibyo biga bitazabapfana ubusa.

Uretse no kuvuga urwego rw’abanyamakuru bigenzura ,hakwiye no kubaho Minisiteri y’itangazamakuru ikajya igerageza kuvugira abakozi nkuko abandi bafite za Minisiteri zibavugira ibibazo byabo.

Umwe mu banyamakuru bamaze imyaka myinshi muri uyu mwuga utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ibibazo biri mu itangazamakuru ryigenga twabivuze guhera cyera turaruha ariko ni uguhozaho ntawamenya ikizaza naho ubundi ibibazo byo ntiwabivuga ngo ubirangize n’ibyinshi cyane”.

Ubwanditsi

2,686 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.