Depite Nyandwi nawe yitabye Imana
— October 14, 2016
Please enter banners and links.

Depite Nyandwi Désiré wari umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite, yitabye Imana, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Depite Nyandwi Désiré aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Depite Nyandwi Joseph Désiré mbere y’uko ajya mu Nteko Ishinga Amategeko, yabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye.
Kuva kuwa 29 Ukwakira 1994 kugera 07 Gashyantare 1999 yari Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Gitarama.
Kuva kuya 08 Gashyantare 1999 kugera kuya 19 Werurwe 2000 yabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu gihe kuva kuya 11 Werurwe 2000 kugera kuya 15 Ugushyingo 2002 yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage.
Kuva kuya 20 Ugushyingo 2002 kugera kuya 22 Kanama 2003 yari umwe mu bagize Inteko Ishinga amategeko y’inzibacyuho, aba umudepite uhagarariye RPF mu Nteko Ishinga Amategeko kuva kuwa 10 Ukwakira 2003.
Yitabye Imana afite imyaka 62 kuko yavutse kuya 04 Werurwe 1954.
Urupfu rwe rukaba rukurikirana n’urwa mugenzi we Jean de Dien Mucyu nawe uherutse kwitaba Imana mu minsi muke ishize .
2,420 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply