Ikarita y’itangazamakuru igiye gutuma benshi badatora mu matora ateganijwe
— August 25, 2016
Please enter banners and links.

Haravugwa amatora y’abayobozi bagiye gusimbura abatangiye manda ya mbere y’urwego rw’abanyamakuru RMC kuko yararangiye ariko haravugwa ibibazo bitandukanye.
Amatora ateganyijwe Kuwa 16 Nzeli 2016 hakaba habura iminsi itageze ku byumweru 3 ,abanyamakuru bakaba bibaza kuki hashyirwaho itariki y’amatora nta nama rusange yari yigera iba kugirango abanyamakuru babanze baganire ku bibazo babona bitagenda neza mu kazi bakora ka buri munsi?.
Ikinyamakuru Umusingi cyakoze isesengura maze gisanga hari ibibazo bikomeye bizatuma amatora ya RMC ashobora kutazagenda neza uko babishaka.Impamvu ya mbere ku ikubitiro kandi ifite ishingiro ni uko byavuzwe kenshi ko abanyamakuru bazaba badafite ikarita y’itangazamakuru batazemererwa gutora.

Barore Cleophas uyobora RMC
Ikinyamakuru Umusingi cyasanze hari abanyamakuru benshi batazatora kubera iyo karita ihenze.Iyo bivuzwe hari abayobozi bitewe n’akazi bakora n’amafaranga bahembwa bakumva amafaranga ibihumbi Makumyabiri(20.000Rwf) ari make cyane.
Hari abanyamakuru bari bafite aho bakora ariko kubera isoko ry’itangazamakuru ryangiritse no kurivugurura bikaba byarananiranye ubu ntibafite aho babarizwa ariko babarwa nk’abanyamakuru bakavuga ko Ibihumbi Makumyabiri ari menshi.
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ibihumbi Makumyabiri ni menshi cyane byibuze iyo bayirekera kuri birindwi yagura cyera muri MHC”.

Abanyamakuru bari mu nama kuri RMC

Akomeza avuga ko gutanga ibihumbi Makumyabiri ari nko gufata ibihumbi Magana abiri ukayatanga uyigura ku muntu utinjiza ku kwezi.
Hari n’abandi bavuga ko batabona ayo kurya saa sita ,abandi batabona nayo gutega imodoka ngo babona ibihumbi Makumyabiri?.
Undi nawe watuganirije ariko nawe akadusaba kudatangaza amazina ye yagize ati “nta mafaranga dufite yo kugura ikarita za RMC niba bashaka ko tuzigura nibavugurure imikorere y’itangazamakuru dushobore gukora duhembwe tumere nk’abandi bakozi bose naho ibyo kutubuza nibashaka bazatubuze gutora cyangwa batwemerere kuko nta mafaranga dufite”.
Hashize igihe aya matora avugwa ariko yaranze kuba ndetse impamvu zatangwaga n’ubuyozi bwa RMC harimo umuyobozi w’urwo rwego w’agateganyo Cleophas Barore wayoboye inzubacyuho ingana na manda na Mugisha Emmanuel .Ingabire Immaculate bose bavugaga ko barimo gushishikariza abanyamakuru kugura amakarita kugirango amatora azagere abanyamakuru bose bafite ikarita za RMC.
Ese ko hari ibitangazamakuru byandika kuri interineti bitunguka n’abanyamakuru bamwe babikorera badahembwa n’abahembwa bahembwa duke tutakemura n’ibibazo baba bafite abo banyamakuru nibabuzwa gutora ntibazaba bahohotewe?.
Itangazamakuru mu Rwanda risa n’iryananiranye kuko ridashobora gutunga abarikora ari nayo mpamvu bamwe mu banyamakuru basaba ko ibyo kuvuga ikarita ya RMC mu matora byakurwaho ahubwo hakabaho kubaza abantu niba uwo munyamakuru uzaba aje gutora bagenzi be bamuzi aho kubuza abantu uburenganzira bwo gutora.
Ikindi bifuje ni uko bishobotse aho kugirango bamwe babuzwe gutora ahubwo bagabanya ibiciro bakareba byibuze ko hari abandi bazigura aho kugirango umuntu afatiranwe kubera yabuze amafaranga kandi afite ubushake ndetse ari n’umunyamakuru azwi.
Abantu bibaza amaherezo y’itangazamakuru mu Rwanda niba igihe kizagera abanyamakuru nabo bagahabwa uburenganzira n’ubwisanzure dore ko hari ibyegeranyo byerekana ko u Rwanda ruza inyuma mu bihugu itangazamakuru ryigenga ridakora uko bikwiye.
Ibinyamakuru byinshi byandika byarahagaze ,abanyamakuru benshi barahunze n’abahari bamwe ntibameze neza kuko usanga bibaza n’impamvu hari abajya kwiga itangazmakuru cyokora abaryiga bazakorera irya Leta gusa aribo baryiga.
Hari hakwiye kubaho uburyo Leta igirana ibiganiro n’abakora itangazamakuru ryigenga bakareba umuryo uyu mwuga wakomeza gukorwa kuko abakora uyu mwuga n’abo n’abanyarwanda nk’abandi ,ibigenerwa abandi nabo bikwiye kubageraho.
Havuzwe ikigega cyabafasha guteza imbere uwo mwuga gitanzwe na Perezida Kagame aho cyarengeye ntawahamenye kandi business zose iyo udafite uburyo ukorana n’ibigo by’imari nka bank ntiwatera imbere.
Hari ibigo byinshi bishinzwe itangazamakuru mu Rwanda harimo RGB ,MHC ,RMC ,ARJ,MINALOC n’ibindi ariko umuntu abajije icyo bikora kugirango uyu mwuga nawo utere imbere nk’iyindi sinzi icyo basubiza kandi abanyamakuru bahora babagezaho ibibazo bafite.
Hibazwa n’impamvu hakuweho Minisiteri y’Itangazamakuru ari icyagaragazaga ko uwo mwuga utagifite akamaro kandi abantu birirwa bahamagara abanyamakuru kubatangariza ibyo bagezeho kugirango bigere kuri rubanda ,abantu bazinduka basoma cyangwa bumva .bareba TV bashaka kumenya amakuru hirya no hino ku isi.
Ibyavugwa byo n’ibyinshi bikenewe mukuvugurura uyu mwuga ariko iyi nkuru yari igamije kwerakana ko hari abanyamakuru bazabuzwa gutora kandi ntabushobozi bafite bwo kugura ikarita ya RMC.
Umusingi1@gmail.com
3,178 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
Leave a reply