Drones 2 za mbere zageze mu Rwanda
— August 15, 2016
Please enter banners and links.

Indege 2 nto zitagira abapilote zitwa ‘Drones’, zizajya zikoreshwa mu bikorwa by’ubuvuzi nko gutwara amaraso ziyageza ku barwayi bayakeneye mu mavuriro hirya no hino mu Rwanda, zatangiye kugezwa mu gihugu.
Ni nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete ya Zipline International yo muri Amerika, bemeranyijwe gutangiza bwa mbere umushinga wo kwifashisha indege nto mu kugeza serivisi z’ubuzima mu bice bya kure by’icyaro bigoranye kugendwamo.
Ku ikubitiro Zipline izazana indege zibarirwa hagati ya 12 na 15 zizakorana n’ibigo nderabuzima bigera kuri 21 kuri 45 biri mu gihugu, nyuma bikazagenda byiyongera.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indege za gisivili (RCAA), cyibinyujije kuri Twitter cyatangaje ko ku nshuro ya mbere indege 2 za Drones zagejejwe mu Rwanda.

Mu Rwanda niho ha mbere muri Afurika hagiye gukorerwa igeragezwa kuri izi ndege mu buvuzi.
Rizatangira muri uku kwezi, ariko ko nibigenda neza zizatangira kwifashishwa mu buryo budasubirwaho bitarenze mu mpera z’uyu mwaka.
Izo Drones zifite ubushobozi bwo gukora urugendo rungana n’ibirometero 150 kandi zigenda mu kirere icyo ari cyo cyose kimwe n’izindi ndege. Imwe ifite ubushobozi bwo gutwara ikiro kimwe n’igice cy’amaraso ni ukuvuga amasashe atatu y’amaraso mu gihe gito ugeranyije n’uburyo byakorwagamo. Ahantu imodoka ikoresha amasaha ane, Drones ihakoresha iminota 15 gusa.
Umushinga w’Abongereza Foster+ Partners uzafasha u Rwanda kubaka ikibuga (Station airport), izo ndege nto zizagwaho. Icyo kibuga kiri kubakwa i Muhanga ni icya mbere ku Isi, ikoreshwa ryacyo rizatuma hashyirwaho amategeko azajya akurikizwa n’ahandi kuko nta na hamwe ku Isi arakorwa.
Biteganyijwe ko drones zizajya ziba i Muhanga kuko atari byiza ko ziba hafi y’ikibuga cy’indege zisanzwe.
3,037 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply