Chapati n’ibishyimbo indyo isigaye igezweho kubera imibereho ikomeye mu mujyi wa Kigali.
— August 5, 2016
Please enter banners and links.

Ubu abantu batandumanye basigaye bakora Restora zo guteka chapati n’ibishyimbo na cyayi mukaru kubera ubuzima busigaye buhenze cyane muri Kigali kandi byo bihendutse.
Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje kunyura muduce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali kugirango kirebe iyi ndyo niba koko isigaye ikunzwe kubera imibereho ihenze mu mujyi wa Kigali.
Mu duce Ikinyamakuru Umusingi cyagiye kinyura harimo Remera Sonatube hari ahantu bakora guhera saa kumi z’umugoroba bakageza mu gitondo ,usanga moto nyinshi zihaparitse bagiye kurya chapatti n’ibishyimbo ariko izi Restora usanga zikora n’umureti w’amagi na chapati.
Ahandi ni mu Migina ,Mu Gihogere ,Kimironko ,Nyamirambo n’ahandi henshi.Akenshi hari ibintu bijya kugera mu Rwanda ahandi byarahageze cyera ,iyi ndyo yageze Uganda cyera ndetse ho bayihimbye akazina Ekikomando .
Iri jambo harimo izina komando (abasiriakrebaba komando)bashatse kuvuga ko iyo uriye igikomando uba ukomeye nk’umusirikare w’umukomando.
Uganda umuhanzi Bobi Wine yaririmbye indirimbo yitwa Kikomando irakundwa cyane kuko yavugaga uburyo ubuzima mu Mujyi wa Kampala busigaye bugoye aho abantu basigaye birira cyapati n’ibishyimbo aribyo bitunze benshi kandi babayeho muri ubwo buzima.


Ibi rero ubu mu Rwanda niyo ndyo igezweho usanga abasore benshi aribyo bibatunze ndetse n’abagabo bakora ariko agashahara ari gake birira ibishyombo na chapati bagataha bakaryama wababona bambaye neza ukaba ushobora kugirango barya muri Restora zihenze aho isahani ugura ibihumbi 3 (3000Rfw)kumbe birira ibiryo bitagejeje no kuri 500.
Chapati imwe igura amafaranga ijana (100Rfw)umuntu ashobora gukoresha chapati 3 za Magana atatu (300)n’ibishyimbi by’ijana akarya agahaga nako nibake basigaye bahaga muri Kigali cyangwa kuri chapati 3 n’ibishyimbo by’ijana akongeraho cyayi mukaru y’ijana agataha akomeye nk’umukomando wese.Uganda ho bafata chapati bakazikatakata agashyira ku isahani agasukaho ibishyimbo bishyushye ukarya kandi ukumva biryoshye.
Mugisha James avuga ko ibi aribyo biryo bihendutse by’abakene kuko ibihe ari bibi abantu baba barwana no kurondereza amafaranga bagahitamo kurya ibyamake kandi bifata mu nda.
Ushobora gufata izo chapati ukazikatakata ugashyiramo ibishyimbo by’amafaranga ijana ukagura na Voka y’ijana byose bikaba bihagaze amafaranga Magana atanu kandi n’ibiryo byiza cyane.
Isma avuga ko yatangiye guteka chapati n’ibishyimbo umwaka ushize ariko avuga ko abantu babikunda cyane akaba abikorera I Nyamirambo ati “abantu bakunda kubisuzugura bavuga ko ari iby’abakene ariko ku munsi ncuruza chapati 300 n’icyayi cya mukaru n’ibiro by’ibishyimbo 5 byose bigashira kandi mbona babikunda ndetse bavuga ko biryoshye”.
Hari abandi bavuga ko ari ibiryo umuntu ashobora gutegura mu minota mike cyane ukarya ukajya ku kazi cyangwa waba wihuta ntutegereze igihe kirekire ndetse abandi bakavuga ko iyi ndyo ifasha abantu kwizigamira kuko ukorera ibihumbi 3000 ku munsi ashobora kurya 500 ku manywa na ninjoro 500 andi Magana 500 agategaho imodoka 500 ,300 akayakoresha mu rugo akazigama 700 ariko agiye aho ibiryo ari igihumbi isahani yajya yizigama 200 gusa.
Ariko no muri Restora zihenze cyapati barazikora ndetse ugasanga umuntu asabye chapatti 2 nziza n’inyama akanyweraho na juis cyangwa Fanta cyangwa chapati n’umwijima biraryoha cyane.
Inzu akanshi zikodeshwa gukoreramo ubu bucuruzi bw’ibiryo usanga iri hagati y’ibihumbi ijana n’ijana na Mirongo itanu mu gihe izindi zisanzwe Restora zihenze inzu iba ikodeshwa ibihumbi Magana atanu kuzamura.
Kandi ugurishije chapati 500 ku munsi ,akagurisha cyayi mukaru ijerekani 2 ,abantu ntibakinywa isukari nyinshi mu ijerekani 2 z’amazi ashyiramo ibiro 3 by’isukari by’amafaranga 2400 ,amazi ijerekani imwe ni 50 n’amajyani ya 200 mu gihe ifarini agapaki kagura 1500 Rfw akagura nk’ubupaki 10 ,uyu muntu aba arusha ufite Restora ihenze kuko inzu yonyine iba ihenze cyane.
Ariko abantu bafite amafaranga ntago iyi ndyo bayirya abesnhi bayirya kubera ubuzima bugoranye bafite amafaranga barya inyama ,igitoki ,umuceri ,ifiriti n’ibindi biryo byiza.
Ubu ifarine yabonye isoko rinini kuko usanga mu bihugu nka Uganda ,u Rwanda ,Kenya ,Tanzania iyi ndyo izwi cyane.
Gatera Stanley
5,460 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
Leave a reply