Adeline Rwigara yongeye gutumizwaho na RIB
— April 9, 2021
Please enter banners and links.
Mukangemanyi Adeline umupfakazi w’umuherwe Rwigara Assinapol akaba n’umubyeyi wa Diane Rwigara wigeze gushaka kwiyamamriza umwanya w’umukuru w’Igihugu, yahamagajwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha aho agomba kwitaba kuri uyu wa kane.
Mu ibaruwa imutumizaho dufitiye kopi Adeline Rwigara asabwa kwitaba yitwaje irangamuntu ye n’urupapuro rumuhamagaza akitaba umugenzacyaha Mutabazi Jules ku biro bikuru bya RIB Kimihurura saa tatu za mugitondo.
Hashize iminsi hacicikana amajwi ya Adeline Rwigara ku mbugankoranyambaga avuga bimwe ku byabaye mu ryango wabo ubwo bafatwaga muri Nzeri 2017.
Icyo gihe Mukangemanyi n’umukobwa we Diane Rwigara bahise bafungwa ariko mu ukuboza 2018 urukiko rubagira abere ku byaha baregwaga birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kugambirira guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.
Uyu Mukangemanyi avuga ko imitungo yabo yaejwe cyamunara ndetse akavuga ko atazitaba RIB mu gihe cyo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi avuga ko arimo kwibuka umutware we Rwigara.
3,050 total views, 1 views today
Leave a reply