umu amakuru- Opinion:Kuki abantu benshi mu Rwanda usanga bakurikirana ibiganiro bya politike bya Uganda kuri internet? | Umusingi

Opinion:Kuki abantu benshi mu Rwanda usanga bakurikirana ibiganiro bya politike bya Uganda kuri internet?

Please enter banners and links.

Iyo hari ikintu gishya cyangwa kidasanzwe abantu wenda batavuga cyangwa bavuga ariko bakakivugaho ibintu bitandukanye mbanifuza ko natwe tukiganiraho kuko biradufasha gusobanukirwa ariyo mpamvu ndi kwibaza impamvu usanga hari abantu benshi baba bakurikirana ibiganiro bya politike muri Uganda nkaho mu Rwanda ibyo biganiro bitemewe?.

Nkuko bisanzwe hari ibitekerezo byanjye tuganiraho nkababwira uko mbyumva bamwe namwe mukambwira uko mubyumva abandi tugahuza abandi ntiduhuze ariko njye ibyo ndabikunda nk’umuntu ukunda Demokarasi wanga akarengane kandi nkunda amategeko kuko bimfasha kumenya byinshi nkifuza ko ibintu bikorwa neza nkuko ahandi bikorwa bigamije iterambere.

Ubu ndibaza nk’umunyamakuru umaze igihe kirekire muri uyu mwuga kuki usanga hari abantu benshi kuri za Telephone zabo ndetse no muri za cyber café usanga barimo gukurikirana ibiganiro bya politike ya Uganda kuko ibi maze kubibona kenshi ndetse n’abanyamakuru usanga babiganiraho kenshi.

N’uburenganzira bwa buri muntu kureba ibyo ashaka ariko twatekereza ko politike ya Uganda ibaryohera cyane kurusha iyacu?ese n’abanyamakuru batazi gutegura ibiganiro byiza bituma abantu dakunda ibiganiro byo mu Rwanda bya politike bagakunda iby’ahandi?ese ni politike itemerera abanyamakuru bagatinya gukora ibiganiro nk’ibyo?Mwe mubibona mute?.

Andrew Mwenda

Impamvu nanditse igitekerezo kuri politike ya Uganda hari benshi hano bayikunda mu kwezi kwa mbere muri Uganda habaye amatora y’umukuru w’Igihugu ariko nabonaga ku mbuga nkoranya mbaga nka twitter na Facebook ndetse na za whatsapp hari abantu bavuga bati kuki Abanyarwanda mushishikazwa no kuvuga ku bibazo bya Uganda mwarebye ibyanyu?.

Maze kumva bavuga gutyo natangiye gutekereza impamvu usanga hari abantu benshi bakurikirana politike ya Uganda nsanga abo bantu bakunda politike ya Uganda ari uburenganzira bwabo kandi abenshi usanga baravukiye muri Uganda ndetse bafiteyo abavandimwe n’inshuti.

Ikindi nk’abantu bize bagasoma ibibera hirya no hino ku isi ndetse bakaba bakunda Demokarasi kandi Uganda kikaba ari igihugu gifite Demokarasi aho usanga abantu baturuka mu bihugu byinshi ku isi bajya muri Uganda bakabaho neza bituma abantu bakunda icyo giuhugu bigatuma bakurikirana ibiberayo.

Uretse ibyo nk’igihugu gifite Demokarasi n’itangazamakuru ryaho ryateye imbere abanyamakuru baratinyuka bagategura ibiganiro bikomeye bivuga kuri politike bitandukanye no mu Rwanda aho bamwe mu banyamakuru batinya gutegura ibiganiro nk’ibyo.

Ubu muri Uganda bari kuvuga kuri Bobi Wine kuba yakuye ikirego yari yareze Museveni kumwiba amajwi igihe cy’amatora abasesenguzi bakaba barimo kuganiro kuri icyo kirego aho amwe mu mateleviziyo abanyamakuru barimo kuganira basesengura niba Bobi Wine kurega kandi agakurayo ikirego bivuze iki?.

Bituma binjira mu bibazo bitandukanye bya Politike aho Umunyamakuru Andrew Mwenda yavuze ko Bobi Wine n’abantu be bavugaga ko bagiye gukuraho umunyagitugu (Dictator)kandi niba wemera ko uwo muhanganye ari umunyagitugu ugomba kumenya ko uwo muntu n’ubundi atazakorohera.

Bobi Wine avuga ko atizeye ubucamanza ko buzamuha ubutabera kandi bwaratowe na Museveni bityo Mwenda akaba avuga ko niba Bobi Wine yaragiye mu matora azi neza ko uwo bagiye guhangana atazamworohera nkuko Bobi Wine mu kirego yavugaga ko yibwe amajwi ndetse mu bice bimwe na bimwe yabuzwaga kujya kwiyamamaza abasirikare n’abapolisi bakamubuza agafungwa n’ibindi nk’ibyo yagombaga kubyitegura akamenya ko bitazamworohera kuko n’abandi bamubanjirije barimo Dr. Kiiza Besigye byamubayeho inshuro 4 zose bityo Bobi Wine akaba akwiye kwemera ko yatsinzwe.

Ntabwo navuga byose byabaye mu gihe cy’amatora muri Uganda gusa nashakaga kwerekana ibituma abanyamakuru bitunyuka gutegura ibiganiro byiza bikunzwe bya politiuke kurusha iwacu.

Ikindi ibihugu byombi u Rwanda na Uganda n’ibihugu wagereranya n’abavandimwe kuko abenshi twavukiye muri icyo gihugu tuba tugomba no gukurikirana ibihabera kndi muri iki kinyejena n’ikoranabuhanga rigezweho abantu bihitiramo ibyo bashaka ariko nakwifuza ko natwe iyo Demokarasi yahandi dukunda natwe yaba mu gihugu cyacu.Ibyo nibyo nashakaga ko tuganiraho namwe nkuko njya mbona hari abanyandikira bambwira nabo uko babyumva n’ubu tuganire namwe mumbwire uko mubyumva uwashaka kunyandikira ni kuri ya email yanjye stanleygatera@gmail.com .

Murakoze cyane ndabashimiye mbifurije amahoro n’amahirwe

Gatera Stanley

2,418 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.