umu amakuru- Abakunzi ba Bobi Wine bamuguriye imodoka ihenze cyane itaraswa amasasu (Amafoto) | Umusingi

Abakunzi ba Bobi Wine bamuguriye imodoka ihenze cyane itaraswa amasasu (Amafoto)

Please enter banners and links.

Azwi nka Bobi Wine nk’umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda ndetse akaba yarabaye umudepite nyuma akiyamamariza kuba Perezida w’icyo gihugu ariko agatsindwa mu matora yabaye mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2021.

Igihe yiyamamazaga yakomeje guhura n’ibibazo na Polisi ya Uganda ndetse n’igisirikare aho rimwe na rimwe imodoka ye yaraswagaho amasasu bigatuma ingendo ze zokwiyamamaza zipfa ndetse na bamwe mu babaga bagendana nawe bakaraswa.

Ibyo byatumye abafana be n’abakunzi be cyangwa abarwanashyaka b’Ishyaka rye rya NUP cyane cyane ababa hanze bateranya amafaranga yo kumugurira imodoka itaraswa amasusu ngo ayinyuremo.

Ibinyamakuru bitandukanye muri Uganda bikaba byamaze gusura iyi modoka ndetse bavugana na Bobi Wine agira ibyo atangaza aho yavuze ko hari inshuti ze n’abafana be babimubwiyeho ko urugamba arimo rutoroshye ariko bashobora guterateranya amafaranga bakamugurira imodoka itanyurwamo n’amasasu kuko babonaga ubuzima bwe buri mu kaga.

Bobi Wine avuga ko babimubwiyeho ko bagiye guterateranya bakamugurira iyo modoka yumva ari ibintu bigoranye ndetse bihenze batabishobora ariko ngo mu minsi ishize yumvise bamubwira ko cya kifuzo bigeze kumugezaho cyo kumugurira imodoka bakigezeho imodoka bamaze kuyigura.

Bobi Wine akaba imodoka yiforanije nayo iparitse iwe mu rugo avuga ko adafite uko yashimira abafana be n’abarwanashyaka ba NUP bamuguriye imodoka itaraswa amasasu ngo ayinyuremo ariko agaragaza ko yishimiye iyo modoka ndetse ashimira cyane abayimuguriye.

Iki n’ikimenyetso ko uyu mugabo Bobi Wine akunzwe cyane n’abantu binger zose cyane cyane urubyiruko kandi mu bihugu bitandukanye n’ubwo avuga ko yibwe amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu.

 

777 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.