Opinion:Uburyo ibinyamakuru byacu bikijije MTN na Airtel ariko bataduha na publicity
— February 2, 2021
Please enter banners and links.
Mbanje kubasuhuza mwese mukunda izi opinion zanjye kuko bigaragara ko muzikunda muri benshi ndabibona iyo bamwe banyandikira abandi mukampamamagara ibyo binyereka ko muzisoma muri benshi.
Nkuko bisanzwe rero nandika ku kintu mba mbona gikorwa nabi cyangwa se cyakozwe neza tugashima ariko uyu munsi ndashaka kubabwira uburyo ibinyamakuru byacu bikijije MTN na Airtel ariko bakaba banaduha ni ikarita yo guhamagara cyangwa ngo baduhe publicity tubamamariza kuko n’ubundi bakayiduhaye bakatwishyura.
Ibaze abantu basoma inkuru tuba twanditse uko bangana?ibinyamakuru Magana bikorera mu Rwanda kuko ntiwasoma inkuru udafite internet bivuze ko ubanza kugira internet kugirango usome.
Ubundi ni uko banyiri ibinyamakuru bitakunda ko twishyira hamwe ngo dufate ingamba byibuze buri muntu usomye inkuru bakatubarira igice cy’ifaranga bagera abantu abantu 1000 basomye ku munsi urumva ko ayo yaba ari amafaranga menshi ku kwezi yaba ari menshi bakabaye baduha ariko barayitwarira.
Ibinyamakuru byacu byishyura hosting ya website na domain name byose birishyurwa ugashyiraho imbaraga n’umwanya ukoresha wandika ugashyiraho ubwenge ukoresha wagiye kwiga kugirango ushobore kujya wandika inkuru abantu bakunda ibyo byose nta gaciro bihabwa n’ibyo bigo biducururiza imitungo yacu ntibitwishyure.
Ibinyamakuru ariko ibyo tuvuga ni websites
Mu bindi bihugu buri kwezi Leta hari amafaranga igenera banyiri ibinyamakuru ariko kubera Leta yacu idakunda itangazamakuru sinshaka kuyivugaho ndashaka kugaruka kuri MTN na Airtel kuko zo hari ibyo zidukuramo biva mu maboko yacu no mu bwenge bwacu kandi n’uburenganzira bwacu gukurikirana ibyacu bakatwishyura.
Ndashaka ko bagenzi banjye duhuje umwuga ko iki kintu bagitekerezeho inkuru birirwa bandika barebe abantu bazisoma ku buntu kandi zisomwa hakoreshejwe internet ya MTN na Airtel bivuze ko internet yo kuzisoma igurwa ariko uwanditse we ntagire icyo abona nkaba nibaza impamvu batatwishyura baducururije ibintu byacu.
Ibi n’ibintu ntakwiye kuvuga ndi ngenyine ahubwo dukwiye gufatanya turi benshi kuko n’inyungu zacu twese kuko birababaje kubona twandika gusa abandi bakaba aribo bangukira mubyo twanditse mbonereho no gusaba Leta ko ibyumva ikadufasha ko imitungo yacu n’ubwenge bwacu bidakwiye gukiza abandi mbere ahubwo ari twe bwa mbere idufashe rwose tujye twishyurwa.
Ibi n’ibyo ARJ ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda cyangwa RMC bakwiye no kuba bakora ubuvugizi hakabaho ibiganiro by’uburyo ubwenge bwacu n’ibyo dukora bidakwiye gukiza abandi mbere.
Ariko ka nizere ko MTN na Airtel ziribwumve ikifuzo cyanjye bakagira icyo bakora n’iyo bajya baduha amakariya yo guhamagara y’ukwezi ariko tukamenya ko byibuze hari icyo tubona.
Namwe bagenzi banjye duhuje umwuga ni muze duhaguruke tujye kwishyuza ibi bigo kuko mwese mwishyuye amafaranga ku ishuri kugirango nimurangiza kwiga ibyo muzakora bizajye bibishyurirwa muyagaruze naho si ugukorera abandi uretse n’ibyo mwishyura hosting n’ibindi byinshi ntabwo rero dukwiye gukiza ibigo by’abandi twe tukaviramo aho.
Nkuko bisanzwe iki kiba ari igitekerezo cyanjye n’undi afite uburenganzira bwo kwandika igitekerezo cye ashingiye ku cyanjye uko nawe abyumva ushobora no kutemeranya nanjye ariko njye nibyo nkunda mbashaka ibitekerezo bitandukanye kuko n’ibyo byubaka.
Uwifuza kunyandikira email yanjye ni yayindi stanleygatera@gmail.com ndabashimiye kuko nimwe dukorera mudahari ntitwakora nkaba mbashimiye murakoze.
Gatera Stanley
2,487 total views, 1 views today
1 Comment
Jye ntabwo nemeranya nawe ko news web zanyu ko ari zo zikijije MTN. Ikindi kandi nawe ndakeka utakomeza gukora niba ntacyo winjiza. Vana amaso kuri Airtel na MTN ukomeze ukoreshe Google AdSense, Affiliate links, ibyo ni byo mbona byagufasha kwinjiza