Rukara muri Kayonza amakimbira y’imitungo ashobora guteza ibindi bibazo bikomeye abayobozi nibadatabara hakiri kare
— February 1, 2021
Please enter banners and links.
Nkuko abaturage bakomeje kugana Ikinyamakuru Umusingi kugirango kibakorere ubuvugizi ni muri urwo rwego umuturage witwa Ntaganira Didier yadusabye kumukorera ubuvugizi ku kibazo cy’imitungo afitanye n’abavandimwe be.
Ntaganira Didier yagize ati “Ikinyamakuru Umusingi bambwiye ko mukorera abaturage ubugizi bakarenganurwa nanjye ndababaye mumfashe kuki iki n’ikibazo gikomeye nitabaje umuyobozi w’umudugudu wa Butimba muri Rukara aho ntuye yanga no kuhagera kuko abo dufitanye ikibazo bari baje batema imiyenzi y’urugo rwanjye ubwo rero abantu kugeza ubwo baje gutema urugo urumva ikibazo aho kiba kigeze ariko umuyobozi w’Umudugudu yanze no kuhagera”.
Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 1 Gashyantare 2021 cyashatse kubaza Umuyobozi w’umudugudu wa Butimba ,Akagali ka Rukara Umurenge wa Karubamba Akarere ka Kayonza witwa Uwamwezi Rosine tumubaza niba azi ikibazo cya Ntaganira Didier avuga ko akizi ariko ko ntacyo yagikoraho kuko kiri mu Nkiko ati “Ikibazo ndakizi ariko ntacyo nagikoraho kuko ibibazo byabo biri mu Nkiko nizo zizagikemura”.
Ntaganira aganira n’Ikinyamakuru Umusingi kuri Telephone yavuze ko afite agasambu gato kuko ubwo bahungukaga bageze mu Rwanda ku itariki ya 18/12/1996 batuzwa mu mashitingi nk’abandi kugeza ubwo Leta yashyizeho gahunda yo gusaranganya bityo agabana n’undi wari waragiye mu isambu ye.
Akomeza avuga ko ababyeyi babo batarapfa abo ubu bafitanye ikibazo ntacyo bavugaga kuko bafite aho bahawe nanjye mfite aho nahawe ariko babonye ababyeyi bapfuye batangira kuvuga ko ari ingarigari y’umuryango.
Isambu ya Ntaganira Didier
Nguwo Ntaganira Didier
Imiyenzi y’urugo rwe yatemwe aho yacukuraga umusarani
Ntaganira Didier agira ati “Uwo twasaranganyije ko we ntacyo bamuvugaho niba bavuga ko ari isambu yabo kuki we batamubwira nawe akayivamo?ahubwo nugushaka kwibasira umuntu gusa kandi niba ari ibyo bavuga by’umuryango ubwo nanjye bazampe ku butaka nabo bafite kuko twese ubwo tuzaba tugiye gusaranga ibyo bita iby’umuryango ariko njye narabihoreye nigumanira agaambu nasaranganyije nabo bagumane ubwabo”.
Akomeza avuga ko niba ibintu biri mu butabera bekumpohotera bambuza umutekano bategereze ibyo ubutabera buzahitamo kuko twaburanye inshuro nyinshi batsindwa duhereye muri Gacaca kugeza mu Nkiko ariko sinzi icyo bashaka mu by’ukuri.
Ikinyamakuru Umusingi cyavuganye n’abaturage batuye muri uwo mudugudu wa Butimba harimo uwitwa Mukashawiga Diana atubwira ko ikibazo cy’abaturanyi babo bakizi ndetse bigeze kubahamagara mukugikemura nk’abaturage bagerageza kubwira abo bahohotera Ntaganira ariko ntibanyurwa ariko avuga ko Ntaganira asanga arengana kandi ibyo gutema imiyenzi yumvise ko umuyobozi w’Umudugudu yatabajwe akanga kujyayo.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza abafitanye ikibazo na Ntaganira barimo abitwa Kamurasi Faustin na Nkusi Ezekiel ari nawe waje agatema imiyenzi y’urugo rwa Ntaganira na Nyirasoni Christine ariko tubura uko twabavugisha kuko ngo nta Telephone bafite ariko kubera ikibazo cya COVID-19 kugenda mu turere nibitangira tukaba tuzajya aho ikibazo cyabereye kugirango nabo twumve uko babivugaho.
Inzego z’umutekano mu Mudugudu ndetse n’abayobozi b’Umudugudu cyangwa na Akagali iki kibazo barakizi bakwiye kugikemura baba batagishoboye nkuko kiri mu Nkiko ntihagire ujya guteza umutekano mucye ku bandi kuko n’icyo ubuyobozi bubera gukemura ibibazo nk’ibyo kuko nkuko yagiye gutema imiyenzi y’urugo iyo asanga undi nawe bakarwana ntibyari guteza ibindi bibazo?.
Gatera Stanley
2,491 total views, 1 views today
Leave a reply