umu amakuru- Abahinzi mu Ntara y’Iburasirazuba bagiye guhabwa Telephone nziza zizabafasha kuhira imyaka yabo bizabarinda amapfa ukundi | Umusingi

Abahinzi mu Ntara y’Iburasirazuba bagiye guhabwa Telephone nziza zizabafasha kuhira imyaka yabo bizabarinda amapfa ukundi

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa mbere tariki 16 Ugushyingo 2020 Karinganire Eric uhagarariye Akagera VTC Ltd yasinyanye amasezerano n’Uruganda rwa Mara Phone mu rwego rwo gufasha abahanzi mu Ntara y’Iburasirazuba gukoresha ikoranabuhanga mu buhizi.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Karinganire Eric yavuze ko impamvu iri koranabuhanga ryahereye mu Ntara y’Iburasirazuba ari uko ariho hakunda kuba ikibazo cy’amazi kubura ugasanga abahanzi buhuye n’ibibazo by’ihinga ndetse n’amatungo akabura amazi.

Karinganire yagize ati “Twakoze ubushakashatsi dusanga abahinzi n’aborozi bashobora gukoresha ikoranabuhanga mu kuhira imyaka yabo ariko bigakorwa ari uko abo bahinzi n’aborozi bagomba kuba bafite Smart Phone ariyo mpamvu yasinyanye na MARA Phone izaha abahinzi bose bazaba bishyize mu matsinda bityo ufite iyo telephone akazajya yuhirirwa”.

Karinganire yakomeje avuga ko yagiranye amasezerano na Mara Phone izaha abaturage Telephone aho buri Karere kazajya gahabwa Telephone izajya imufasha n’iyo atajya mu murima akaba yakoresha ikoranabuhanga ari mu rugo akuhira imyaka.

Yakomeje avuga ko buri Karere kazajya gahabwa Telephone ibihumbi mirongo itatu (30.000)ariko ubu akaba agiye gutangirana na Kirehe ,Gatsibo,Ngoma na Nyagatare ariko bigakomereza no mutundi turere.Buri Karere kazajya gahabwa imashini zicukura amazi yo munsi y’ubutaka hanyuma abahinzi bazajya bagura ibigega hanyuma babashyiriremo amazi bityo abahinzi bahinge ibihembwe byose uko ari 3.

Karinganire Eric Umuyobozi wa VTC Ltd avuye gusinya amasezerano na Mara Phone (Foto Umusingi)

Abayobozi b’Uturere barasabwa gukangurira abahanzi kwishyira mu matsinda hanyuma abaturage nabo bagashishikarizwa kujya mu matsinda no kugura Telephone ya Mara phone bityo babone ikoranabuhanga mu buhinzi bwo kuhira imyaka bigamije ko ibiribwa biba byinshi mu Rwanda.

Ibi bikozwe neza nta nzara yazongera kuvugwa mu Rwanda ahubwo u Rwanda rwajya rugemura ibiribwa byinshi hanze kandi ibiribwa bigahenduka.

Iyi gahunda yo guha abahinzi Mara Phone n’ubundi yunganira gahunda ya Leta ya buri rugo rugomba kugira Smart Phone kandi ari gahunda yo guteza imbere Made in Rwanda kuko izo Telephone zikorerwa mu Rwanda.

Ntirenganya Jean Pierre umukozi wa VTC Ltd mu Karere ka Kirehe yagize ati “Iburasirazuba twagize amahirwe ko tubonye abashaka kudufasha guteza imbere umusaruro binyuze mu kuhira imyaka kuko ubundi izuba ryajyaga riva imyaka ikuma ugasanga ubuhinzi burahagaze ariko ubu abahinzi tuzajya duhinga ibihe byose n’ubwo imihini mishya itera amabavu kubera imyumvire y’abahanzi ariko abenshi bamaze kwishimira iyi gahunda ndetse ku babyumvaga ukundi bijyanye n’ubushobozi bucye hari gahunda VTC Ltd yagiranye na za SACCO zizajya zifasha abahinzi kubaguriza bakazajya bishyura bejeje imyaka”.

Ntirenganya Jean Pierre umukozi wa VTC Ltd mu Karere ka Kirehe

Uhagarariye Gatsibo

Uhereye uburyo n’uhagarariye Akarere ka Gatsibo na Karinganire Eric n’abandi bahagarariye utundi Turere (foto Umusingi)

Uhagarariye VTC Ltd muri Gatsibo nawe yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko iyi gahunda y’ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga yayisobanuriye abahinzi barayikunda cyane ati “Barayishimiye ahubwo bategereje Telephone ko ziza bagatangira kuko twabigishije ibyiza byo guhinga hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko mu Mutara igihe k’izuba usanga harumye cyane inka zikabura ubwatsi ndetse n’abahinzi bakabura uko bahinga ariko ubu igihe cyose bazajya bahinga icyo basabwa ni ukugura Smart Phone za Mara Phone ubundi gahunda zigakomeza neza”.

Mu minsi ya vuba hazakurikiraho gahunda yo gushyikiriza abahinzi izo Telephone kandi tuzakomeza kubagezaho amakuru yose kuko iki n’igikorwa cyiza cyane buri wese akwiye gushyigikira.

Gatera Stanley

1,831 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.