umu amakuru- Umuhanzi w’Umunyarwandakazi Nina Rose uba muri Uganda yakoze ubukwe bwogusaba no gukwa atwite (Amafoto). | Umusingi

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi Nina Rose uba muri Uganda yakoze ubukwe bwogusaba no gukwa atwite (Amafoto).

Please enter banners and links.

Amakuru yiriwe acicikana kuwa gatanu tariki 23 Ukwakira 2020 guhera mu masaha ya kumanywa n’amakuru y’umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi uba muri Uganda ndetse umaze kugira izina muri muzika yaho wakoze  ubukwe aho hagaragaye amafoto n’amashusho yo mu muhango wo gusaba no gukwa.

Hari hashize iminsi havugwa ko Nina Rose atwite ariko mu minsi ishize akaba yarabihakanye ariko mu mafoto yafatiwe mu bukwe yagaragazaga Nina Rose atwite ndetse n’ibinyamakuru byo muri Uganda byavuze ko atwite kandi inda iragaragara.

Nina Rose wagaragaye mu bukwe asabwa ndetse no gukwa yambaye umushanana bigaragaza ko ari umunyarwandakazi agaragariza umugabo we Daddy Andre w’umugande ko ashatse umunyarwandakazi ndetse anagaragariza abantu ko akibuka umuco nyarwanda.

Hari ibinyamakuru bivuga ko bashobora kuba bakoze ubukwe kubera Nina Rose atwite nkuko akenshi abakobwa bashyira pressure kubahungu iyo babateye inda ugasanga kubera kutitegura neza bikabaviramo gushwana kuko baba babikoze batiteguye neza barwana no kugirango umukobwa bitazavugwa ko yabyariye iwabo cyangwa yabyaye ikinyendaro nkuko havugwa byinshi iyo umukobwa yabyaye hadakozwe ubukwe.

Abantu benshi bamenye ubukwe bwa Nina Rose na Daddy Andre bibatunguye ariko abenshi bishimiye kubona Nina akoze ubukwe akajyana umugabo we mu babyeyi kuko hari abahanzi benshi babakobwa babuze abagabo abandi bakaba barabyaye badakoze ubukwe ariko kuba we yabishoboye akaba yakoze ikintu kiza cyane.

Noella

537 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.