Wa mugabo Hakuzimana Abdul Rashid washatse kunga Pasteur Bizimungu na Perezida Kagame agafungwa imyaka 8 ubu avuga ko umushinga wa KVCC ari we wawutangije bakawumutwara(Video).
— October 23, 2020Please enter banners and links.
Aganira n’Ikinyamakuru Umusingi nkuko mubizi iki kinyamakuru gifite na Umusingi TV yavuze ko yashatse kunga uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Pasteur Bizimungu na Perezida Kagame nyuma y’uko Bizimungu yari amaze gufungwa yumva ashaka ko habaho ubwumvikane agafungurwa.
Kuri iki kibazo yakivuzeho mu buryo burambuye ku buryo uwashaka kucyumva yagisanga kuri Youtube y’Ikinyamakuru Umusingi yitwa Umusingi TV ,ubu tukaba dushaka kubagezaho uburyo ariwe watangije umushinga wa KVCC ariko bakawumutwara ndetse akaba avuga ko bawukorana nabi.
Hakuzimana Abdul Rashid yagize ati “Mu mwaka wa 2000 nibwo narebye mu mugi wa Kigali hari abana babaga ku mihanda bitwaga ba Mayibobo nkabona bateje ikibazo mpita ntekereza umushinga wo kubafasha bakava ku mihanda nibwo natekereje umushinga witwa Parikingi n’amatike mu mugi wa Kigali”.
Avuga ko uwo mushinga yawutangarije mu ngando z’urubyiruko mu kwezi kwa 9 mu mwaka wa 2000 ,kuko Kabandana Mariko wari umuyobozi w’Umugi wa Kigali yari yababwiye ko bakora imishinga nk’abayobozi batowe n’urubyiruko muzane ibitekerezo byanyu byafasha urubyiruko namwe bikabafasha maze akora imishinga mito mito 8 harimo uwo wa KVCC ariwo wari uwo gukata amatike na parikingi ubu ukaba waratwawe n’abandi.
Hakuzimana Abdul Rashid yerekana ibyangombwa by’umushinga we watwawe na KVCC kandi atanga umusoro w’umushinga we
Hakuzimana Abdul Rashid avuga ko yashakaga gukemura ikibazo cy’abana bitwaga mayibobo kuko yabonaga bateje akajagari barinda imodoka bakabaha ijana icyo gihe hakoraga inoti y’ijana ariko abo bana bamwe bakiba muri izo modoka babaga bacunze ariho yakuye uwo mushinga bamutwaye.
Uwo mushinga yari yakoze wa Miliyoni 27 avuga ko amaze kuwuvuga mu ngando z’urubyiruko icyo gihe hari umusirikare ukomeye yatinye kuvuga izina rye ngo wamubajije ati wari watungaho Miliyoni 5 undi ati oya ati wari watungaho Miliyoni imwe undi ati oya umusirikare ati uwaguha ayo mafaranga wasara.
Ikinyamakuru Umusingi kiracyashaka abayobozi b’Umugi wa Kigali kugirango tuzababaze ikibazo cya Hakuzimana Abdul Rashid kuko avuga ko yabandikiye inshuro nyinshi ariko bataramuha umwanya ngo baganire nawe bumve icyo yifuza ariko nitubabona tuzabagezaho ibyo bazavuga kuri iki kibazo.
Ese Hakuzimana Abdul Rashid umushinga we waba waratwawe n’uwo musirikare ukomeye yatinye kuvuga amazina ye wamubwiye ko abonye ayo mafaranga yasara ?cyangwa azira gufungwa imyaka 8 azira ko yashakaga kunga Perezida Kagame na Bizimungu Pasteur?.
Tuzakomeza kubagezaho ibyo tuzakura mu buyobozi bw’Umugi wa Kigali.
3,860 total views, 1 views today
Leave a reply