umu amakuru- Opinion:Media High Council ni nde wayigabiye Peacemaker Mbungiramihigo ngo ayigire akarima ke? | Umusingi

Opinion:Media High Council ni nde wayigabiye Peacemaker Mbungiramihigo ngo ayigire akarima ke?

Please enter banners and links.

Itangazamakuru nicyo kintu cyasigajwe inyuma muri gahunda zindi zose Leta yagiye iziteza imbere ariko itangazamakuru ryaranze ku buryo igihugu kivugwamo iterambere ariko utabona ikinyamakuru na kimwe gisohoka buri munsi nkuko mu bindi bihugu bigenda.

Itangazamakuru kuba ryarapfuye mbivuge gutyo byahaye icyuho bamwe mu bayobozi gukora ibyo bishakiye urugero twavuga ikigo cya Leta gishinzwe itangazamakuru mu Rwanda (MHC)aho uwitwa Peacemaker Mbungiramihigo yakigize akarima ke ahinga uko ashatse.

Abanyamakuru bibaza uburyo afata Newsroom abanyamakuru bakoreramo akazi kabo akayifunga mu gihe ahandi hose itangazamakuru rikorera hadafungwa.

Abanyamakuru bibaza niba koko kiriya kigo kikiri icya Leta cyangwa cyaragabiwe Peacemaker Mbungiramihigo kugirango yikirire dore ko wagirango n’urugo rwe.

Umuntu wabaye mu itangazamakuru imyaka myinshi azi akamaro k’itangazamakuru ariko agatinyuka afagunga Newsroom abanyamakuru bakoreragamo?ubwo se yumva arimo guteza imbere umwuga w’itangazamakuru abafungira aho bakoreraga?.

Uretse no gufunga aho abanyamakuru bakoreraga ubundi kiriya kigo kimaze iki?uretse kwirirwa biruka hirya no hino mu gihugu ngo barahugura abanyamakuru kandi ari uburyo bwo kugirango bajye bibonera za misiyo nyinshi naho ubundi nta na kimwe bahugura abanyamakuru.

Uretse utwo dufaranga bihera abanyamakuru kugirango bagaragaze ko bahuguye abanyamakuru nabo bibonere izo misiyo bazerekane akamaro itangazamakuru ryagize kubera ayo mahugurwa.

Itangazamakuru iyo riba rikora neza ntiyari gutinyuka gufunga Newsroom cyangwa akora ibyo yishakiye nkaho atagira abamukoresha wagira ngo ikigo yagihinduye urugo rwe yirukana abo adashaka akazamura mu ntera abo ashaka mbese uwamugabiye niwe uzi kugabira.

Umuntu arakugabira akakugabira n’inyubako ingana n’uRwanda rwose kandi muri abakozi bacye ukibaza iyo nyubako yose ingana kuriya ikikorerwamo kikakuyobera kandi abakozi bose birirwa kuri field ngo bagiye guhugura abanyamakuru.

Njye nigeze kujya kureba ayo mahugurwa ariko naratangaye aho nabonye umukozi wa MHC yiha kuba editor ngo arakosora inkuru z’aba editors kandi atarakoraho inkuru atarabayeho n’umunyamakuru ,unyumvire ibintu nk’ibyo kweri?.

Ariko wenda wenda ibyo nibyo bamugabiye kubera wenda akazi keza yakoze bamwemerera ko azajya akora ibyo ashatse ariko twe abakora itangazamakuru tubona bitubangamiye kuko aho guteza imbere itangazamakuru ahubwo ararimbuye abeshya ngo ashinzwe kongera ubushobozi itangazamakuru ahubwo ubushobozi arabwiyongerera bikitirirwa itangazamakuru.

Uretse Mbungiramihigo hari n’abandi benshi bikorera ibyo bashatse kubera ko baziko bitazamenyekana,abiba bakiba n’iyo mpamvu wumva imanza z’abanyereje imitungo ya Leta ari benshi mu Nkiko ndetse n’iyo mpamvu Perezida Kagame ajya gusura abaturage ugasanga ibibazo n’umurndo nkaho nta bayobozi bahaba.

N’iyo mpamvu usanga raporo y’umugenzuzi wa Leta iba yuzuyemo amanyanga y’abayobozi benshi baba bashinjwa imikorere mibi ariko iyo tugira itangazamakuru ryiza naryo rikora neza ryakagiye ritera ijisho hirya no hino abo bakora ibyo bishakiye nka Peacemaker n’abandi bakora nkawe bagahambirizwa utwabo cyangwa bakabazwa ibyo bakoze.

Iki n’igitekerezo cyanjye kandi gutanga ibitekerezo mbifitiye uburenganzira kimwe n’undi wese bipfa kuba bigamije kubaka kandi abantu bajye bemera kunengwa n’ubwo abenshi mu Rwanda iyo ubanenze bakugira umwanzi ndetse bakanaguhimbira ibyaha ariko urwo rwego tumaze kururenga.

Ahubwo niba uri umuyobozi w’ikigo runaka ukabona Ikinyamakuru kirakwanditse ujye umenya ko ibyo ukora abantu babinenga ugerageze wegere abantu muganire bakugire inama aho kumva ko uri umuyobozi ukomeye uva mu biro winjira mu modoka ugenda ukumva ko ntakindi ukwiye gukora.

Nkuko bisanzwe n’undi wakumva afite igitekerezo yatwandikira tukagitambutsa ,email yanjye ni stanleygatera@gmail.com cyangwa ukampamagara kuri 0783664450

Gatera Stanley

477 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.