umu amakuru- Amakuru yamaze kumenyekana ko Umuvugizi wa ADEPR Rev Karuranga ashaka gukemura ibibazo biyivugwamo ariko akagongwa n’urukuta rw’abamunaniza biyita ko bakorera I Bukuru. | Umusingi

Amakuru yamaze kumenyekana ko Umuvugizi wa ADEPR Rev Karuranga ashaka gukemura ibibazo biyivugwamo ariko akagongwa n’urukuta rw’abamunaniza biyita ko bakorera I Bukuru.

Please enter banners and links.

Muri iyi minsi haravugwa ibibazo by’ingutu muri ADEPR aho nyobozi ihanganye bikomeye ku buryo bacitsemo ibice aho uwitwa Rev.Karangwa John afite DAF n’umujyanama mu gihe uwitwa Gatemberezi ari wenyine kandi bitangira byavugwaga ko ari kumwe n’Umuvugizi wa ADEPR Rev Karuranga John ariko ubu buri umwe ari ukwe.

Kuwa 14 Nzeri 2020 nibwo bamwe mu ba kristo muri ADEPR baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi ariko bagisaba kudatangaza amazina yabo maze bavuga ko bamaze kumenya amakuru ko Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem ashaka gukemura ibibazo bivugwa mu itorero ariko akagongwa n’urukuta rw’abamunaniza biyita ko bakorera inzego z’Ibukuru.

Nkuko Ikinyamakuru gasabo.net dukesha amwe mu makuru cyanditse kuwa 14 Nzeri 2020 kivuga ko Umuvugizi wa ADEPR wungirije Rev.Karangwa John iyo babaga bari mu nama ya nyobozi hari imyanzuro yagiweho impaka ngo yafataga Telephone agahamagara akababwira ko agiye kugisha inama ibukuru agahamagara uwitwa Kabwana ukuriye abarinda umutekano kuri Dove hotel ngo akavuga ngo muraho afande ?ati hari ikibazo twahuye nacyo mu nama twagirango tubagishe inama bityo undi nawe akamubwira ati mubigenze gutya na gutya hanyuma utera amahane mu mwirukane ,undi ati sawa afande kandi ngo telephone yabaga yayishyize roud speaker (ivuga abari mu nama bose bumva)bityo abari mu nama bakumva ko Karangwa John akomeye ndetse akorana n’abantu bakomeye I Bukuru.

Aya makuru Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya icyo Umuvugizi wungirije wa ADEPR Rev Karangwa John ibimuvugwaho icyo abivugaho maze kuri Telephone ye igendanwa tumuhagaye ntiyatwitaba ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubiza.

Umuvugizi wungirije Rev Karangwa John mu masaha y’ijoro yohereje ubutumwa bugufi bugira buti mwiriwe neza ,ibyo bavuze sukuri nugusebanya ,gutukana nogutesha umuntu agaciro,bamenyereye gusebya ngewe nibakomeze basebye ngewe bogusebya nabakristu bayobora.

Tubashyiriyemo icyo avuga ku makuru amuvugwaho kuko bwa mbere tumuhamagara ntiyari yatwitabye ndetse ntiyadusubiza n’ubutumwa bugufi twamwoherereje ariko kuva yasubije byabaye ngombwa ko tubagezaho icyo avuga ku makuru amavugwaho.

Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem na Rev Karangwa John Umuvugizi wungirije barahanganye bikomeye haribazwa bizarangira ari inde urushije undi imbaraga akamwirukana.

Bose buri umwe ari ukwe uretse Umuhoza bivugwa ko ari kumwe na Karangwa n’umujyanama bashaka guhirika Umuvugizi Karuranga

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse no kubaza Kabwana niba ibivugwa ko yiyita umukozi w’Ibukuru ndetse akiyita afande ariko tumuhamagaye kumubaza ntibyadukundira ariko aho bizakundira tuzabagezaho ibyo azatubwira ku makuru amuvugwaho.

Umwe mu ba kristo muri ADEPR utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Njya mbona Ikinyamakuru Umusingi cyandika inkuru kuri ADEPR turashaka kubaha amakuru kuko twamenye ko Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem ari we ushaka ko ibibazo biri muri ADEPR bikemuka ariko abantu akorana nabo bakamurwanya none turashaka ko iyo nkuru abantu bayimenya kuko natwe amakuru turayafite ko hari abayobozi bakomeye bamunaniza”.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Perezida wa CA ya ADEPR Kayigamba Calixte dushaka kumubaza ibivugwa muri ADEPR icyo abikoraho n’ubwo nawe ashinjwa kuba akorera mu kwaha kw’umuyobozi wa RGB Dr.Usta Kayitesi maze tumuhamagaye yumvise ko hari ibibazo bya ADEPR dushaka kumubaza maze ati “Wazaje ejo ku kazi kuko ubu ndi ahantu nta tuje neza”.

Twakomeje kuvugana nawe akanya ashidikanye ku isaha twazazira kumureba ku kazi kandi mu by’ukuri yari kuba yaduhaye amakuru hanyuma ati ejo saa tatu kandi uzamvugishe mbere y’uko uza.

Abo ba kristo bo bifuza ko Umuvugizi wa ADEPR Rev Karuranga Ephrem yashyigikirwa ndetse nawe agashaka imbaraga atitaye ku bandi bantu abo aribo bose bashobora kumufasha akabiyegereza maze bagakemura ibibazo biri muri ADEPR.

Nkuko twabyanditse mu nkuru y’isesengura duheruka kwandika byavugwaga ko inama ya CA iherutse guterana ndetse hatumiwe n’abayobozi ba RGB hemejwe ko Umuvugizi wungirije Rev Karangwa           John agomba guhembwa amezi yamaze muri gereza agera ku 8 ariko Umuvugizi Rev Karuranga Ephrem arabyanga bikaba byarashimishije aba kristo kuko aziko aramutse yemeye kumuhemba kandi atarakoze byamukoraho.

Ikindi ni uko Umuvugizi Rev Karuranga Ephrem yandikiye Umuvugizi wungirije Rev Karangwa John mu ibaruwa twigeze kugeza ku basomyi b’Ikinyamakuru Umusingi amusaba kugaragaza aho yari yaragiye ayo mezi 8 arimo kwishyuza ariko Karangwa John yanga kuhamubwira ari naho guhangana byatangiriye.

Ikindi Umuvugizi wa ADEPR Karuranga azaramuka yemeye guhemba Karangwa John azamenye ko azagarura ba Sibomana Jean na ba Tom Rwagasana kuko nabo bagizwe abere kandi bo ntibafunzwe igihe kirekire nk’icyo Karangwa John yafunzwe ndetse mu minsi ishize Sibomana akaba aherutse kwandikira ubuyobozi bwa ADEPR ko nawe ashaka gusubizwa mu itorero ndetse n’abandi bakoranaga nawe bahagaritswe.

Mu minsi yashize twashatse kumenya icyo RGB ikora mu gukemura ibibazo bivugwa muri ADEPR maze twandikira Umuyobozi mukuru wa RGB Dr.Usta Kayitesi kuri whatsapp ye arasoma ubutumwa twari tumwandikiye ariko ntiyasubiza ariko turimo kumushaka ku buryo twamubaza turi kumwe nawe imbona nkubone nibidukundira tuzabagezaho ikiganiro tuzagirana nawe.

Undi mu kristo yagize ati “Turasaba niba koko abo bantu biyita ko bakorera I bukuru muri Perezidansi ko inzego zibishinzwe zibigenzura basanga koko bariyitiriraga icyo bataricyo bagahanwa kuko n’icyaha guhanwa n’amategeko kwiyitirira icyo utaricyo kandi twe iyo twumva ibintu nk’ibyo mu itorero ryacu biratubabaza cyane twifuza abayobozi beza bubaha Imana bakayikorera”.

Tuzakomeza kubageza andi makuru ni tuvugana nabo tutabashije kubona ngo bagire icyo batubwira ariko nandi makuru yose tuzajya tuyabagezaho kandi mujye mukomeza gusoma ikinyamakuru Umusingi.

Ikinyamakuru Umusingi cyagiye kibagezaho itekinika ribera muri ADEPR nkaho twababwiye ikibazo cya Karasha kugeza n’uyu munsi nta giceri kirinjira mu isanduku ya ADEPR kandi ikora ndetse n’ubu turategura kubagezaho uburyo Umuhoza Aurelie na Karangwa John bashyize abakozi babo muri Dove hotel mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Tuzanakomeza tubabwire uburyo na Kabwana yahawe kuyobora abashinzwe umutekano muri Dove hotel ya ADEPR ku Gisozi nk’uburyo bwo kumuhemba kubera ari we wari ukomeye muri Nzahura torero ndetse na Mbanda Samuel wahawe kuyobora Dove hotel nyuma agafatwa arya ruswa agafungwa ndetse amakuru akaba avugwa ko yahunze igihugu ubu ageze muri Australia ahunga ndetse bakaba bari bashyigikiye Karangwa John icyo gihe wari uyoboye ADEPR ya Uganda akaza mu Rwanda amaze kuyisenya.

Aba bose bakoreraga inama kwa Pastor Modeste bavuga ko bafite abayobozi bakomeye mu gipolisi ndetse no mugisirikare tukazabagezaho n’abo bayobozi bari babashyigikiye.

Gatera Stanley

 

1,774 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.