umu amakuru- Hari abatahuye ko ADEPR yabeshye ko yatanze imfashanyo y’ibiribwa ya Miliyoni zirenga 40 mu gihe cya guma mu rugo kandi yari arimo andi madini | Umusingi

Hari abatahuye ko ADEPR yabeshye ko yatanze imfashanyo y’ibiribwa ya Miliyoni zirenga 40 mu gihe cya guma mu rugo kandi yari arimo andi madini

Please enter banners and links.

Hashize iminsi Abakristo muri ADEPR bavuga ko bumvise ko Itorero ryabo ryatanze imfashanyo y’ibiribwa ku bantu batishoboye mu gihe cya guma mu rugo ariko nyuma yahoo hakaba hari amakuru bumvise ko ADEPR yatanze Miliyoni 10 gusa izindi zitangwa n’andi madini.

Umwe mu bayobozi muri ADEPR utarashatse ko amazina ye atangazwa kandi avuga ko abizi neza yavuze ko ADEPR yatanze amafaranga Miliyoni 10 andi madini nkuko ahurira mu ihuriro ry’amadini nayo atanga andi mafaranga ariko andi madini akaba atarishimiye kubona inkuru zanditswe mu bitangazamakuru bitandukanye zaravugaga ko ari ADEPR gusa yatanze ayo mafaranga yose Miliyoni 40.

Hari ngo bamwe mu bayobozi mu ihuriro ry’amadini watanze ikimenyetso cy’amafoto yafashwe umunsi ibiryo bitangwa avuga ko bitabashimishije kumva ADEPR ivuga ko ariyo yatanze imfashanyo y’ibiribwa gusa kandi harimo iby’ihuriro ry’Amadini mu Rwanda.

Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva ayo makuru cyashatse kubaza Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem nkuko kenshi bigenda ntiyatwitabye ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubiza.

Rev.Karuranga Ephrem akaba akunze kugirana ikibazo n’abanyamakuru kubera kudatanga amakuru ku buryo hibazwa impamvu yitwa Umuvugizi kandi adatanga amakuru kandi izindi nzego zose zifite abavugizi iyo umuhamagaye n’iyo yaba ari mu nama akwandikira ubutumwa bugufi akubwira ko ari mu nama byaba nangombwa ukamwandikira ubutumwa bugufi amakuru wifuza akayatanga kuko n’iko kazi ashinzwe .

Ifoto twayifotoje Telephone tuyihawe n’abavuga ko ADEPR yabeshye ko yatanze Imfashanyo ya Miliyoni zirenga 40 kandi ngo barumvise ko yatanze Miliyoni 10 gusa

Iyo udatanga amakuru akenshi ni uko uba utizeye neza amakuru uributange ko ari ukuri cyangwa se utinya ko hari igihe wayatanga akagukoraho cyangwa nanone ari ugusuzugura itangazamakuru.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza uwitwa Ruyenzi Erneste Perezida wa Komite y’Ihuriro ry’Amadini nkuko twabwiwe ko ari we ufite amakuru ariko nawe ntiyatwitaba ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubije.

Inzego z’ishinzwe itangazamakuru ndetse n’urwego rw’Umuvunyi bashobora kuba bafite akazi kenshi batabizi ko gusobanurira abayobozi nk’aba kujya batanga amakuru kuko ari itegeko kuyatanga.

Igitangaje ukuntu baba bavuga ko nta mwanya bafite cyangwa bahuze iyo hari amakuru yabatangajweho umwanya uraboneka wo kwiruka bajya kurega muri RMC ukaba wakwibaza impamvu uwo kujya kurega umunyamakuru muri RMC uboneka ariko uwo gutanga amakuru ukabura kandi ubutumwa bugufi kuri Telephone zabo zigendanwa baba babubonye bakicecekera.Ku itariki ya 3 Mata 2020 nibwo ikinyamakuru igihe.com cyatangaje ko Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, yavuze ko ibiribwa byaguzwe ari ibyavuye mu ituro ry’abayoboke b’itorero mu rwego rwo kugoboka abatishoboye.

Yagize ati “Byatanzwe ku rwego rw’abakirisito nk’uko basanganywe umuco wo gukora. Ni inkunga z’abakirisito zirimo gutangwa ariko harimo n’iz’abayobozi. Yagenewe abakeneye ubufasha ariko mu murongo utangwa n’ubuyobozi, harebwa abatishoboye mu tugari n’imidugudu.’’

Gatera Stanley

736 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.