Murase abarenga ku mabwiriza yo kurwanya Korona virusi-Perezida wa Phillipine
— April 2, 2020
Please enter banners and links.

Amategeko yanjye ku gipolisi n’igisirikare n’uko haramutse havutse ikibazo, mukabona ko bashaka kubarwanya, muzabarase bapfe.
Perezida wa Phillipine Rodrigo Duterte mu ijambo yagejeje ku baturage yaburiye abarenga ku mabwiriza agamije kurwanya icyorezo cy’indwara ya Corona Virusi ko uzarenga ku mabwiriza arebana n’ihagarika ry’ibikorwa byose mu rwego rwo kurwanya Corona Virusi azaraswa.
Akaba yanongeyeho ko kubangamira abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi ari icyaha gikomeyte cyane, kidashobora kwihanganirwa.
Nkuko Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru The Jerusalem Post yo ku wa 2 Mata 2020 kibitangaza, ngo ni ngombwa ko buri muntu yubahiriza amabwiriza agenga ishyirwa mu kato, mu gihe ubuyobozi burimo kugerageza guhagarika iki cyorezo.
Ibi akaba yabivuze mu gihe iyi ndwara imaze guhitana abagera kuri 96, n’abanduye bagera kuri 2.311, naho abandura ku munsi bakaba babarirwa mu Magana ku munsi.
“ Birarushaho kugenda biba bibi. Nongeye kubabwira uburemere bw’iki kibazo, kandi ko mugomba kumva,” ibi Duterte akaba yabivuze ku mugoroba wo ku wa Gatatu 1 Mata 2020.
“Amategeko yanjye nahaye igipolisi n’abasirikare… haramutse havutse ikibazo cy’uko bagerageje kubarwanya, bityo bikaba byashyira ubuzima bwanyu mu kaga, mubarase bapfe.”
“Ibyo byumvikanye neza? Aho kugirango uteze ibibazo, nzagushyingura.”
Aya magambo ye akaba aje akurikira ibyatangajwe n’abanyamakuru ko ku wagatatu hafashwe hakanafungwa abantu benshi batuye mu duce tw’utujagari tw’Umurwa mukuru wa Phillipine Manila, barimo kwigaragambya bavuga ko imfashanyo y’ibiribwa Leta igenera abaturage idahagije.
Ayo magambo kandi akaba yayavuze nyuma yuko abaturage batuka bakanibasira abakozi bo kwa muganga, ndetse no kubaha akato, ibi Duterte akaba yavuze ko bigomba guhagarara.
Impirimbanyi zikaba zamuhaye urwamenyo ku magambo ye akarishye, bavuze ko ashaka guteza impagarara, nkuko byaje kugaragara mu rugamba rwo guhangana n’ibiyobyabwenge muri icyo gihugu cya Phillipine, aho polisi yo muri icyo gihugu ishinjwa kwica ibihumbi by’abaturage ibashinja kunywa n o gucuruza ibiyobyabwenge.
3,087 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply