umu amakuru- Isesengura:Karangwa John wari umuvugizi wungirije muri ADEPR agiye gusimburwa na Kamugisha Nascene bavuga ko we azahuhura nakari gasigaye muri ADEPR | Umusingi

Isesengura:Karangwa John wari umuvugizi wungirije muri ADEPR agiye gusimburwa na Kamugisha Nascene bavuga ko we azahuhura nakari gasigaye muri ADEPR

Please enter banners and links.

Muri iyi minsi muri ADEPR haracicikana amakuru avuga ko Pastor KamugishaNascene ngo yaba ariwe ugiye gusimbura Karangwa John wari umuvugizi wungirije wa ADEPR ufungiye muri gereza ya Mageragere ku cyaha akurikiranyweho cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Pst Kamugisha Nascene umucurabwenge wa Karangwa John wamubereye umunyamabanga wihariye, wafashije Karangwa igihe kitari gito gusenya Itorero rya Uganda kuko yari n’umuyobozi w’ishami ry’ivugabutumwa n’ubuzima bw’itorero.

Mubyo yarashinzwe harimo Itorero rya Uganda ndetse n’Uburayi (Europe)byose byasenyukiye mu biganza bye nkubishinzwe ntacyo yabikozeho ahubwo afatanya na shebuja gusenya ayo matorero yavuzwe.

Nkubifite mu nshingano ze ntiyitaye k”ugutakamba kwa Abakirisito nk’umutekinisiye wari ubishinzwe umunsi k’umunsi.

Amakuru ava mu nshuti za Kamugisha Nascene avuga ko yandikiye inzego azisaba gusimbura Karangwa John , ngo mubyo azakora byambere n’uguhorera shebuja kuri bagenzi be bo muri Biro ya ADEPR bagambaniye mu genzi wabo kugera aho afungwa.

Pastor Kamugisha Nascene uvugwa ushaka gusimbura Karangwa John ufungiye muri gereza ya Mageragere

Karangwa John wari umuvugizi wungirije muri ADEPR ubu ufungiye muri gereza ya Mageragere

Inshuti ze zaduhaye amakuru tukayasesengura ndetse zadusabye kudatangaza amazina yazo zivuga ko akubita agatoki kukandi mpaka ageze kuri uwo mwanya.

Bikaba bivugwa ko Kamugisha ariwe wihishe inyuma y”inzandiko zoherezwaga Uganda zigambanira abakiristo, nk’ibaruwa yashyizweho umukono na Theoneste yandikiwe m’ubunyamabanga bwa Karangwa John Kandi Kamugisha akaba yari umujyanama we wihariye bivuze ko izi baruwa azifiteho uruhare .

Bamwe mu bakiristo ba ADEPR twaganiriye bakavuga ko aramutse asimbuye kuri uwo mwanya byaba nkaho ari Karangwa John ugarutse mu mwanya we kuko umujyanama wihariye ntaho ataniye na boss we.

Umwe mu badutangarije aya makuru uri mu badusabye kudatangaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano we  yagize ati “Ni nkaho waba ari umurage w’umubyeyi ahaye umwana we”.

Yagiye ateranya abakozi bakorana kuri boss ariwe Karangwa John, bamwe barirukanwa nka Zigirinshuti Michel yari ayoboye amwirukanisha ku kazi.

N’abandi bagiye basezera abandi bagahindurirwa imyanya kubera gateranya Kamugisha, byazanye umwuka mubi kuri ADEPR ku biro bikuru hafi yo kurwana, bituma Karangwa amuhungisha amujyana kuyobora Akarere ka Musanze kugirango barebe ko hagaruka umwuka mwiza mu bakozi.

Amakuru yakomeje kuvuga ko ageze Musanze naho kuyobora byaramunaniye abakiristo birirwa batakamba, mu gihe gitoya yari ahamaze, ubuyobozi bubonye ko ananiwe I Musanze bamujyana Gicumbi ngo barebe ko yakwikosora ariko biba iby’ubusa.

Abayoboke ba ADEPR bararushye kubera kuyoborwa n’abayobozi bamwe batabifitiye ubushobozi,bakaba basaba ko uyu mugabo izo nzego yandikiye azisaba gusimbura Karangwa John zaba ziretse kwemera ubusabe bwe ahubwo zikore iperereza aho yagiye ayobora umwuka yahasize nibasanga ari mwiza ubwo bazabone kwemera ubusabe bwe naho ubundi araramuka ahawe kuba Umuvugizi wungirije asimbuye Karangwa John haravuka ibindi bibazo bikomeye muri ADEPR kandi twumva icyo inzego zakadufashije ari ugushyira umuntu Abakirisito biyumvamo kandi wacyemura ibibazo byinshi biri muri ADEPR.

Ikinyamakuru Umusingi mu isesengura cyakoze gishingiye ku makuru avugwa kuri Pst Kamugisha Nascene twifuje no kugira icyo tumubaza kuri ayo makuru amuvugwaho yose ariko tumuhamagaye tuvugana nawe mu gihe tukimubaza inzego yaba yandikiye ati njyewe?ati icyo nkora uyu munsi se urakizi?akomeza avuga ko ibyo bintu ari ibihuha ati “Uwo ari we wese ubivuga cyangwa ababivuga ubabwire ko mu mubeshyera nta rwego arandikira”.

 

2,716 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.