umu amakuru- Impamvu Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda ABASIRWA basuye amakoperative y’ababana n’agakoko gatera SIDA muri Nyanza na Muhanga | Umusingi

Impamvu Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda ABASIRWA basuye amakoperative y’ababana n’agakoko gatera SIDA muri Nyanza na Muhanga

Please enter banners and links.

Kuwa 19 Ukuboza 2019 Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda ryitwa ABASIRWA ryasuye Amakoperative y’ababana n’agakoko gatera SIDA mu Turere twa Nyanza na Muhanga mu rwego rwo kureba uko babayeho n’ibikorwa bakora kwiteza imbere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ABASIRWA Innoc Bahati yabwiye abanyamakuru ko impamvu yo gusura Koperative y’ababana n’agakoko gatera SIDA gusa n’ibikorwa bakora ahubwo harimo no kureba niba bafata imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’ingamba bafite mu gukomeza kwirinda ubwandu bushya no gufata imiti neza.

Mu Karere ka Nyanza abanyamakuru basuye Koperative y’ababana n’agakoko gatera SIDA yitwa Itetero ifite abanyamuryango 32 barimo abagabo 2 gusa bakaba bahinga ibihumyo ndetse bagasekura isombe bakayigurisha.

Iyi Koperative Itetero ikaba yaratwe inkunga na RRP+ ya Miliyoni ebyeri n’igice y’amafaranga y’u Rwanda kugirango bakomeze kwiteza imbere.

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Itetero

Nyiramucyo Odethe hagati y’abanyamakuru abasobanurira imikorere ya Koperative Itetero ikorera mu rugo rw’umuntu

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ABASIRWA Innoc Bahati wambaye ingofero

Ibihumyo bahinga

Nzeyimana  Eugen

Mukarukesha Corethe umuyobozi wa RRP+ mu Karere ka Nyanza

Nyiramucyo Odethe akaba ari umukozi wa RRP+ ushinzwe Amakoperative ku rwego rw’igihugu akaba yavuze ko abagize Koperative Itetero bahawe inkunga itari nto cyangwa itari nini ariko twaje kureba aho iyo nkunga bahawe ya Miliyoni ebyiri n’igice by’amafaranga y’u Rwanda bazayibyaza umusaruro ikagira aho ibakura naho ibageza.

Nyiramucyo Odethe yagize ati « Aba bantu bagize Koperative Itetero bapiganiwe inkunga n’andi Makoperative barayitsindira ndetse twabahaye n’amahugurwa atandukanye yo gukora imishinga kandi twabonye ari abagore bafite ubushake bwo kwiteza imbere none ubu twifuje kubasura kugirango tumenye uko inkunga bahawe izarushaho kubateza imbere mu byo bakora bikaguka ».

Mukarukesha Corethe umuyobozi wa RRP+ mu Karere ka Nyanza yavuze ko bigisha abafite agakoko gatera SIDA kurwanya akato n’ihezwa ati «  Tubashishikariza kwibumbira mu Makoperative kuko bibafasha gutinyuka bakaganira bakajya inama bikabafasha kutiheba bakiyakira ndetse tukabatera inkunga kugirango biteze imbere nkuko mu bibona uburyo bameze neza bakora akazi kandi ikindi nanone muri Koperative bafashanya kumenya uburyo bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA n’izindi gahunda za Leta bakaziganiraho ». imbaho amashitingi ,indobo ,amasekuru ,bahinga ibihumyo bagasekura isombe

Nzeyimana  Eugen umwe mu bagabo baba muri Koperative Itetero yo mu Murenge wa Busasamana Akarere ka Nyanza yabwiye abanyamakuru ibyiza by’abafite agakoko gatera SIDA kuba muri Koperative aho yavuze ko mbere yitinyaga, agatinya ko abantu bamenya ko afite agakoko gatera SIDA ariko ubu barahura bakaganira bagaseka bigatuma arushaho kwiyakira no kutiheba akumva ko atari we wenyine ufite agakoko gatera SIDA.

Nzeyimana ati « Ndashishikariza n’abandi bagabo batinya kuza ko kwishyira hamwe n’abandi muhura mukaganira ukumva mu mutima uriyakiriye kandi dufite ibikorwa bitandukanye bidufasha kwikura mu bwigunge bityo n’abandi baze dufatanye twiteze imbere kandi abantu bamenye ko gufata neza imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA bituma ubaho imyaka myinshi ».

Gatera Stanley

 

 

505 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.