umu amakuru- Huawei yohereje abanyeshuri 8 mu Bushinwa kurahura ubwenge mu ikoranabuhanga | Umusingi

Huawei yohereje abanyeshuri 8 mu Bushinwa kurahura ubwenge mu ikoranabuhanga

Please enter banners and links.

Kuwa 11 Ugushyingo 2019 Abanyeshuri umunani baturutse muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, boherejwe mu Bushinwa guhabwa amahugurwa y’ibyumweru bibiri muri gahunda y’ikigo Huawei yo guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri makuru na za kaminuza.

Gahunda ya Huawei yise ‘Seeds for the Future’ ni irushanwa ritegurwa n’iki kigo hagamijwe kugaragaza abahanze ikoranabuhanga ritanga ibisubizo ku bibazo bya sosiyete.

Kuri uyu wa Mbere mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre nibwo abanyeshuri  umunani bahize abandi muri iri rushanwa bahawe ibyemezo by’ishimwe ndetse banoherezwa mu gihugu cy’u Bushinwa, mu masomo azamara ibyumweru bibiri.

Abatoranyijwe ni abanyeshuri bo muri za kaminuza eshanu zirimo INILAK ,ULK,INES,UTB na UR bagiye batanga imishinga yabo igasuzumwa n’abagize akanama nkemurampaka nyuma abatoranyijwe bakora ikizamini cyanditse haboneka umunani batsinze.

Minisitiri Ingabire Paula igeza ijambo rye ku banyeshuri bagiye kujya mu Bushinwa

Abanyeshuri bagiye kujya mu Bushinwa

Minisitiri Ingabire Paula abafasha idarapo ry’Igihugu

Abayobozi batandukanye bavuga kuri iyi gahunda ya seeds for the future

Umuyobozi wa Huawei mu Rwanda, Yang Shengwan, yavuze ko abanyeshuri bazagenda ku wa 15 Ugushyingo 2019, aho bazamara ibyumweru bibiri muri Beijing na Shenzhen bigishwa ibintu bitandukanye bijyanye n’ikoranabuhanga.

Yavuze kandi ko bazanigishwa umuco w’iki gihugu ndetse bakabasha guhabwa ubumenyi ku mikorere ya Internet ya 5G, ubwenge bw’ubukorano n’ibindi.

U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire na Huawei agamije guteza imbere uburezi no kwihutisha ikoranabuhanga ku wa 16 Werurwe 2017, nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umuyobozi wayo Sun Yafang.

Ni amasezerano agena ko iki kigo kizafasha u Rwanda kuzamura abanyempano mu ikoranabuhanga, kubaka ububiko bw’amakuru ari kuri Internet (Data Center), umuyoboro wagutse wa internet, ikoranabuhanga rituma abafite umuriro w’amashanyarazi boroherwa no kubona internet (Smart Grid) n’uguze umuriro wo gukoresha ugashobora guhita wijyana muri mubazi ku bw’iyo internet.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko ikoranabuhanga no guhanga udushya ari imwe mu nkingi y’iterambere ry’u Rwanda, ari nayo mpamvu ari iby’agaciro kuba abanyarwanda bagiye kurahura ubwenge  n’ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Yakomeje agira ati “Twizeye ko gahunda nk’iyi ya Seeds for the Future zizakomeza gufasha mu kugera ku ntego. Ikindi twasaba mwe mugiye kujya guhugurwa ni uko nimugaruka ubumenyi muzazana muzabukoresha mutoza bagenzi banyu mwasize mu Rwanda.”

Yasabye kandi ubuyobozi bw’Ikigo Huwaei kongera umubare w’abanyeshuri bashyirwa muri iyi gahunda nibura umwaka utaha bakikuba kabiri.

Aba banyeshuri bagiye kujya mu Bushinwa bazasura ibigo bikomeye muri iki gihugu, basure za laboratwari, bavuga ko biteze kuhavoma ubumenyi buzabafasha mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Uwitwa Umutoni Solange wahanze umushinga w’ubucuruzi bwo kuri Internet (E-Commerce), yagize ati “Niteguye kwiga byinshi by’umwihariko imikorere ya 5G ndetse n’ikoranabuhanga rya za Robot kandi kiriya ni igihugu cyateye imbere ku ikoranabuhanga cyane.”

Undi munyeshuri yavuze ko azakora application yo gufasha abagenzi mu bya Transport izashyirwa muri Telephone izafasha abagenzi kudatinda ku murongo batagereje imodoka ku buryo umuntu azajya amenya iminota imodoka igerera ku cyapa ategeraho akaba abona bizagabanya abantu kumara umwanya munini bamara bategereje imodoka.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo itangaza ko abanyeshuri bavuye mu Bushinwa mu cyiciro cya mbere cy’iyi gahunda bose babonye akazi, aho bamwe bakora muri Andela abandi bakorana n’ibigo bitandukanye.

Uwari uhagarariye Minisitiri y’Uburezi  Mwumvaneza Leon yabwiye abanyaeshuri bagiye kujya mu Bushinwa ko batagiye gutembera no kureba amataje meza ahubwo bagiye kurahura ubwenge bazagaruka bakabukoresha mu iterambere ry’igihugu cy’uRwanda .

Gatera Stanley

 

2,743 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.