umu amakuru- Umuzungu wakoreraga mu Rwanda nyiri radio Amazing Grace Gregg Schoof yatawe muri yombi na polisi | Umusingi

Umuzungu wakoreraga mu Rwanda nyiri radio Amazing Grace Gregg Schoof yatawe muri yombi na polisi

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 7 Ukwakira 2019 nyiri radio ya Amazing Grace/Ubuntu butangaje witwa Gregg Schoof yafashwe na Polisi y’Igihugu I Remera aho yari ateganijwe gukora ikiganiro n’abanyamakuru.

Gregg Schoof niwe nyiri radio Amazing Grace/Ubuntu butangaje ikaba yarafunzwe gukorera mu Rwanda ndetse ajya mu Nkiko ariko abura igisubizo ,akaba yashakaga kugirana ikiganiro n’abanyamakuru asezera gukorera mu Rwanda aho avuga ko yari agiye kujya gukorera muri Uganda.

Aho yari ateganijwe gukorera ikiganiro n’abanyamakuru I remera hafi ya Stade Amahoro yahageze abuzwa kuhakorera ndetse RIB imuzanira urwandiko rumuhamagaza saa yine ku biro bikuru bya RIB aribwo yahise afata urwandiko RIB yari imuhaye arwereka abanyamakuru vuba vuba baramufotora ako kanya Polisi iraza iramufata imwambika amapingu ivuga ko bitemewe gukorera ikiganiro n’abanyamakuru ku nzira.

Umushoramari Greeg Schoof w’Umunyamerika  amaze igihe aburana na Leta y’u Rwanda ayirega gufunga Radio ye Amazing Grace ku maherere. Iyi Radio yafunzwe ubwo yatambutsaga ikiganiro cy’ivugabutumwa cyafashwe na bamwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’umugore (Feminists) nko kubapfobya.

Ubwo yatabwaga muri yombi hari n’Abanyamakuru batawe muri yombi aribo  Thomas Banganiriho na Jean Aimé Desiré Izabayo, bazira ko bafataga amafoto ya Polisi na RIB bata muri yombi Umushoramari Pastor Greeg Schoof ariko bakaba barekuwe bidatinze.

yereka abanyamakuru urwandiko yari ahawe

Hano Polisi yahise iza iramufata

 

Inzego zishinzwe umutekano zikaba zitaratangaza uyu muzungu Pastor Greeg Schoof  wari washoye imari ye mu itngazamakuru icyo ashinjwa tukaba tugikurikirana andi makuru tuza kubagezaho tumaze kumenya ibyaha ashinjwa .

Hari n’undi muzungu nawe wafataga amashusho tutaramenya amazina ye ariko bivugwa ko ari umuhungu we nawe nyuma yaje gufatwa nawe ajya gufungwa.Aho aba bose bafatiwe hari abanyamakuru benshi ndetse bikaba byahuruje abantu benshi bahitaga ndetse n’abamotari benshi bashaka kureba icyabaye.

Gatera Stanley

 

1,714 total views, 1 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. hsgenimana eric October 11, 2019 at 10:31 am

    yewe aha, nimukomeze mukora akazi kogutangaza amakuru. ariko namwe murabona ko bitoroshye muri africa yacu, democracy bayivuga kumunwa gusa, ariko mubikorwa ikabura.
    .

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.