Umurenge wa Rubengera wakoze amasezerano ya baringa yo kwishyurira inzu umuryango w’ababaga muri shitingi
— October 7, 2019
Please enter banners and links.

Kuwa 5 Ukwakira 2019 umuturage witwa Niyonsenga Fabrice yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera bwamubeshye bamukoresha amasezerano ko acumbikira umuryango wa Sabindi Jean Bosco wabaga muri shitingi nyuma y’uko inzu yabo yari yaraguye isenywe n’ibiza.
Nyuma yo kugaragara mu binyamakuru ko baba muri shitingi ari abantu 8 ,ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera ndetse n’Akarere ka Karongi baje gusura uyu muryango ndetse bafata icyemezo cyo kumukodeshereza amezi 2 ariko bashakirwa ubufasha bwo kubaka indi nzu.
Niyonsenga Fabrice yagize ati “Ubuyobozi bw’Umurenge bwarambeshye nta giceri na kimwe bigeze bampa kandi bavuga ko babishyuriye amezi abiri none amezi 2 arashize nibashake ahandi bajya kuba inzu yanjye ndayishaka gusa numvise ko Ikinyamakuru cyanyu Umusingi kivugira abaturage nanjye munyishyurize”.

Nyirarukundo umugore wa Sabindi yari yatubwiye ko badafite aho berekeza ko nyiri inzu yabasezeye ko ngo ubuyobozi bwanze kumwishyura amazi 2 badukodeshereje.
Ikinyamakuru cyashatse kubaza ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera maze tubaza Gitifu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage maze tumubajije impamvu nyiri inzu atishyuwe akaba yazereye abo bari bishyuriye ati “Icyo kibazo ntacyo nzi”.
Twabibutsa ko iyi nzu n’ubwo bivugwa ko yakodesherezwe uyu muryango w’abantu 8 babaga muri shitingi ikaba yuzuyemo amatafari ya rukarakara n’umucanga ndetse uyu muryango ukaba uvuga ko ubanamo n’undi muryango urara urwana bakabura uko basinzira.
Nyiri inzu Niyonsenga Fabrice yibaza impamvu bamubeshye ko bagiye kumwishyura ibihumbi mirongo itatu (30.000Rfw) y’amezi 2 kandi babwira abayobozi ko bishyuriye uwo muryango kandi babeshya.
Gatera Stanley
4,924 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply