Rayon Sports yerekanye Umunya-Mexique Espinoza nk’Umutoza Mukuru
— September 21, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 21 Nzeli 2019 Mu buryo butunguranye, Rayon Sports yemeje Javier Martinez Espinoza ukomoka muri Mexique nk’Umutoza Mukuru mu gihe byavugwaga ko iyi kipe yambara ubururu n’umweru iza guha akazi Jean François Losciuto wigeze kuyitoza.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Rayon Sports yavuze ko “yishimiye gutangaza ko Javier Martinez Espinoza ariwe mutoza mushya wa Gikundiro’.
Espinoza uje gusimbura Umunya-Brésil Robertinho, yahawe amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe yatwaye igikombe cya Shampiyona mu mwaka ushize w’imikino.
Umukino we wa mbere w’irushanwa kuri uyu mutoza mushya, ni uwo azahuramo na AS Kigali kuri FERWAFA Super Cup izakinirwa tariki ya 1 Ukwakira kuri Stade Amahoro.



Nyuma y’iminsi ine, Rayon Sports izahura na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 5 Ukwakira saa 15:00.
Uyu mugabo w’imyaka 47 ukomoka muri Mexique si mushya mu mupira wo muri Afurika y’Uburasirazuba kuko yatoje Vipers yo muri Uganda mu mwaka ushize, ayivamo mu mpera zawo yirukanywe. Icyo gihe yari amaze iminsi 143 mu kazi.
Kwirukanwa muri Vipers ntibyari biturutse ahanini ku musaruro muke kuko mu mikino 11 ya shampiyona yari amaze gutoza, nta n’umwe yatsinzwe, ahubwo byaturutse ku yindi myitwarire.
Bivugwa ko kuva ku wa 16 Kanama 2018 ubwo yerekanwaga asimbuye Miguel Da Costa, imyitwarire ye yabaye ikibazo gikomeye ku ikipe.
Ngo nta na rimwe yigeze yumvira cyangwa ngo yubahe abo bakoranaga mu gutoza iyi kipe kuko yumvaga ko nta na kimwe bakongera ku mikinire ye.
Ikindi kandi ni uko ngo yakundaga kudakinisha abakinnyi bamwe na bamwe ku mpamvu zitazwi, bituma abari bamaze igihe kinini muri iyi kipe batangira kumwinuba.
2,832 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply