Amavubi yatsinze Seychelles 3-0 yiyongerera amahirwe yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi
— September 5, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 5 Nzeli 2019 Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinze ibitego 3-0, Seychelles mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Uyu mukino ubanza wabereye kuri stade yo muri Seychelles ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 10 ndete utangira abakinnyi b’ikipe y’Igihugu amavubi bahererekanya neza ku buryo byaje no kubaviramo kubona intsinzi y’ibitego 3-0.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba yahawe ikizere ndetse atangiye kugaragariza no kugarurira ikizere Abanayarwanda nyuma y’uko ikipe yahabwaga abanyamahanga bagahembwa menshi ariko nta musaruro batanga ariko Mashami akaba ahawe ikizere ikipe yayigeza kure.
Muri uyu mukino utitabiriwe n’abantu benshi, watangiye saa munani z’amanywa ku masaha yo mu Rwanda, mu gihe hari saa kumi z’amanywa ku masaha yo muri Seychelles.
Amahirwe ya mbere muri uyu mukino yabonetse ku munota wa 20 w’umukino ubwo Bizimana Djihad yaherezaga umupira neza nyirarume Muhadjiri Hakizimana ariko k’ubw’amahirwe make akawukubita umutambiko w’izamu.

Ikipe y’Igihugu Amavubi

Gusa nyuma y’iminota ibiri gusa, Amavubi yabonye andi mahirwe yo gutsinda Muhadjiri awutera kure y’izamu.
Muhadjiri yaje kwiminjiramo agafu abona igitego ku munota wa 32 ku mupira yari ahawe n’umwishywa we Bizimana Djihad, atera ishoti rikomeye igitego kijyamo.
Ikipe y’igihugu Amavubi iki gitego cyayihaye imbaraga ikomeza kotsa igitutu Seychelles ku buryo Yannick Mukunzi yaje kuyibonera igitego cya Kabiri ku munota wa 36 ku mupira yari ahawe na Muhadjiri kuri koruneri.
Mu gice cya Kabiri Amavubi yongeye agarukana imbaraga ahererekanya umupira neza anahusha ibitego byinshi ndetse aza kubona igitego cya gatatu ku munota wa 80 gitsinzwe na Kagere Meddie.

Ikipe y’Igihugu ya Seychelles
Ibi bitego uko ari bitatu Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinze, bikaba byatumye ahita yizera kugera mu cyiciro gikurikira cy’amajonjora y’Igikombe cy’isi cya 2022.
Amavubi nasezerera Seychelles mu mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 10 Nzeri, rwo n’ibindi bihugu 13 bizava muri iki cyiciro ruzasanga ibindi bihugu 26 bititabiriye iki kiciro bibe 40 maze bishyirwe mu matsinda 10 agizwe n’amakipe ane buri rimwe.
Mu gihe ibindi bihugu 10 bizaba byabaye ibya mbere muri buri tsinda na byo bizahura hagati byishakemo bitanu bizahagararira Afurika mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar muri 2022.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Kimenyi, Ombolenga, Bayisenge, Rwatubyaye, Mangwende, Mukunzi, Bizimana, Muhire, Muhadjiri, Kagere na Tuyisenge.
3,533 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply