7 bamukingiranye mu nzu bashaka kumwica kubera kubarega ko bacuruza amafaranga y’amakorano
— January 27, 2016
Please enter banners and links.
Uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa wa Rukara aravugwaho amanyanga menshi
Umwaka ushize wa 2015 uwitwa Alexander Furaha utuye I Kawangire yatanagrije Ikinyamakuru Umusingi ko abantu 7 bamufashe bakamukingirana mu nzu bashaka kumwica Imana iramukiza.
Furaha yagize ati “banzizaga ko nabareze ko bacuruza amafaranga yamakorano”.
Bamaze kumenya ko ari Furaha wabareze baramushakishije maze umunsi umwe mu kagoroba baramubona anyuraho baramufata bamwinjiza mu nzu bamuzirika umukandara mu ijosi baramubiga abandi bakubita bashaka kumwica nkuko abitangaza.
Furaha akomeza avuga ko uwitwa Maduri ariwe waje akingura inzu yumva urusaku maze babona kumureka ariko ngo icyo bifuzaga kwari ukumwica.
Abo bashakaga kumwica yavuze ko ari Hitimana Finiyabi ,Mukashawiga Modestine ,Habimana Polinari ,Rubega Robert ,Siriro Nyamwambara na Sadi .
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije umwe mu bavugwa bashakaga kwica Furaha witwa Siriro icyo abiziho maze avuga ko we yarahari gusa atamukubise ahubwo Furaha yari yasinze igare iramugusha.
Ikinyamakuru Umusingi nanone cyashatse kubaza uwitwa Hitimana wavuzwe mu bashakaga kumwica kuri Telephone ye kugirango tumubaze nawe icyo abivugaho ariko idacamo tukaba tuzakomeza gukurikirana iyo nkuru mu nimero itaha bose twabavugishije .
Ikinyamakuru Umusingi kifuje kumenya byimbitsi iby’iyi nkuru maze gisanga havugwamo uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa wa Rukara witwa NTirenganya Gervais bamuregeye abo bantu bashakaga kwica Furaha ndetse na Komanda wa polisi wahoze ayobora Rukara wari wabafunze ariko umunyamabanga nshingwabikorwa wa Rukara akanyura inyuma akabafunguza.
Byatumye Komanda wa Polisi witwa Jackson Bonane ubu ufunzwe azira amanyanga atandukanye abipfa na NTirenganya Gervais ku buryo bose buri umwe yimuwe aho I Rukara bajyanwa ahantu hatandukanye.
Ubu twababwira ko NTirenganya Gervais asigaye ayobora umurenge wa Ruramira I Nkamba muri Kayonza.
Ikinyamakuru Umusingi cyavuganye n’uwahoze ari umunyamabanga nshingwa bikorwa wa Rukara Ntirenganya ku bimuvugwaho byose ariko arabihakana.
Bamwe mu baturage kuri ibyo bibazo bitandukanye bivugwa kuri uwo munyamabanga nshingwabikorwa Ntirenganya bibaza impamvu umuyobozi akora amanyanga aho kumukuraho bakamuhindura bakamujyana ahandi naho yagerayo bikaba uko akajyanwa ahandi akabigira akamenyero kandi hari benshi bashoboye gukora neza.
Amakuru yizewe Ikinyamakuru Umusingi gifite ni uko Ntirenganya yagiye kujyanwa I Rukara avuye I Kabarondo naho yaravugwaho amanyanga ya za Kanyanga n’abaturage biteza kutumvikana na polisi yaho bahitamo kumwimurira I Rukara.
Ageze I Rukara naho yagiye mu manyanga aho umwe mu baturage avuga ko yamwibiye imifuka y’ibigori 100 arayigurisha bituma bashwana ndetse hazamo icyo kibazo cyo kutumvikana na Komanda wayoboraga sitasiyo ya polisi ya Rukara witwa Jackson Bunani ubu ufunze kubera kwivanga muri gahunda z’ubucuruzi n’abaturage bigateza kutumvikana.
Ibi by’uko uwo mu polisi afunzwe ndetse yakatiwe bikaba byaratangajwe na ACP Theos Badege mu nama yari yahuje polisi y’igihugu n’abanyamakuru yabereye ku Kacyiru ku kicaro gikuru cya polisi.
Gatera Stanley
3,577 total views, 1 views today
Leave a reply