umu amakuru- Opinion: Ibyo mu itangazamakuru mu Rwanda noneho byahumiye kumirari nyuma ya RMC gufata ibyemezo bikakaye n’abanyiri bitangazamakuru kwanga ko bishyirwa mu byiciro nk’ibyubudehe,ibi barabikizwa na nde? | Umusingi

Opinion: Ibyo mu itangazamakuru mu Rwanda noneho byahumiye kumirari nyuma ya RMC gufata ibyemezo bikakaye n’abanyiri bitangazamakuru kwanga ko bishyirwa mu byiciro nk’ibyubudehe,ibi barabikizwa na nde?

Please enter banners and links.

Nifuje kugira icyo nsangiza abasomyi b’ikinyamakuru Umusingi ku bibazo bijyanye n’itangazamakuru mu Rwanda ryasigajwe inyuma n’amateka nkuko njye numva iyi mvugo hari aho ikunda gukoreshwa.

Mbere na mbere n’uburenganzira bwanjye bwo gutanga ibitekerezo byanjye ku kintu runaka kiba kigezweho cyangwa nka byihorera ,Itegeko nshinga rirabinyemerera kimwe n’undi munyarwanda wese.

Hari ibintu numva bibabaje bikorerwa mu itangazamakuru nk’ibaza ababikora niba abo babikorera ari abanyarwanda kandi bagezeho mu ishuri kuko njye iyo numva nkabona ibyo bateganya gukora n’ibyemezo bafatira abanyamakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru ndumirwa.

Ubu nibaza urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC)impamvu rukitwa urwego rw’abanyamakuru bikanyobera mu gihe badafitemo ijambo na rimwe mu byemezo bifatwa bijyanye n’itangazamakuru.

Aho bibera akaga noneho n’uburyo uru rwego rwavuze ko ruzajya ruha umunyamakuru ikarita y’amezi 3 barimo kumwigaho nyuma yayo mezi bakaba bamuha ikarita isanzwe yishyurwa ibihumbi 20000 amafaranga y’uRwanda imara umwaka umwe gusa  cyangwa bakayimwima.

Aha abanyamakuru bagenzi banjye naganiriye nabo ntaribuvuge amazina yabo bibaza ukuntu igitangazamakuru kizajya giha umunyamakuru akazi kikajya kumusabira ikarita muri RMC kuko biteganywa ko umunyamakuru asabirwa na nyiri gitangazamakuru ,hanyuma ubwo nk’ibaza niba igitangazamakuru kizajya gisabira umunyamakuru ikarita hanyuma RMC ikayimwima.

Aha niho hateye n’umujinya kuburyo wakwibaza niba RMC igiye kujya itegeka banyiri bitangazamakuru uwo baha akazi?niba nyiri igitangazamakuru asabiye umunyamakuru we ikarita akayimwa bivuze ko aribo bazajya bahitamo uwo bashaka kugirango ahabwe iyo karita kandi ibi njye mbona bitashoboka.

Njye nabigereranya n’umuntu kuza mu iduka ryawe akagutegeka ibyo urangura kandi ntagishoro yaguhaye cyangwa akaza mu kabari akakubuza kwigurira inzoga ushaka ahubwo akagutegeka izo unywa utihitiyemo.

Reka mvuge ku ikarita nayo n’ubwo nayo inengwaho byinshi kuko icya mbere icuyuka vuba ariko ubusanzwe urwego rw’abanyamakuru rushyirwaho uwo munsi abanyamakuru bose muri Lemigo hotel bemeje ko ikarita y’umunyamakuru izajya imara imyaka 3 ikagurwa ibihumbi 20.000Rfw kandi nyiri gitangazamakuru akaba ariwe uyisabira umunyamakuru.

Ikarita yatangwaga na MHC cyera  yagyraga 7000 Rfw

Uyu munsi iyo karita RMC yayikuye ku myaka 3 iyishyira ku mwaka umwe kandi amafaranga aguma ari ibihumbi Makumyabiri ,ibyo bikaba byarakozwe n’ubuyobozi bwa RMC nta nama rusange ibaye byibuze ngo bayimenyeshe ibyemeze ,ibi bituma nibaza niba RMC ishaka kuyoboresha igitugu bikanyobera kuko ibihe turimo ni Demokarasi kandi u Rwanda ruri mu bihugu bifite Demokarasi niba nabo bayemera kuyoboresha igitugu babireke kuko ntibizakunda.

Ikindi nacyo nibaza niba abafata ibyemezo nk’ibi baba babanje kubyigaho bikanyobera ,urwego RMC ntago rurandikwa mu igaseti ya Leta n’umuryango udaharanira inyungu nk’ibaza gusaba umuturage amafaranga ngo ibihumbi 2000 ngo kugirango ikirego cye cyakirwe ,ngo kugura impapuro n’ibindi niba ari urwego rw’abanyamakuru bakabaye bafite ingengo y’imari y’ibikorwa bikorwa muri urwo rwego.

Bakabanje bagahamagaza inteko rusange bakayibwira imbogamizi zihari bakayigezaho uko babona byakorwa bikemezwa cyangwa hagatangwa izindi nzira byakorwamo ariko ntago ari ukwicara ukitekerereza ibyo ushaka ugahita ubigira itegeko nkaho ari urugo rwawe kandi n’urugo rwawe ntago upfa gufata ibyemezo ubanza kugisha inama umugore wawe cyangwa umugabo wawe n’abana mukabyemeranyaho.

Ikindi ngo gutanga ibihumbi 50.000Rfw ushaka gutangiza ikinyamakuru nk’ibaza uyu mubare w’amafaranga wizweho na nde ku buryo yasanze ariyo akwiye?sibyabindi navuze byo kwicara muri Office ukumva ko ibyifuzo byawe biba itegeko?Ubundi se ko hari itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda kuki ritateganije ayo mafaranga?ari itegeko ryasanyweho na Perezida wa Repubulika nabyemera kuko ribanza kunyura mu Nteko ishingamategeko ikabyigaho bakabaza n’abaturage ariko RMC yahereyehe ishyiraho ayo mafaranga ko ari menshi?.

Hari igihe nanone uru rwego rwigeze gushaka gushyira mu byicoro nk’ibyubudehe  imbuga nkoranyamabaga (Websites)ngo izisomwa cyane zigire ibara runaka ,izegerageza nazo zishyirwe mu ibara runaka hanyuma izidasomwa cyane zishyirwe mu mutuku ,nk’ibi koko byari gufasha iki iterambere ry’itangazamakuru?.

Nibo bamwe bazanye ibintu byitwa meet the press aho bazana ibigo runaka urugero nka BRD niyo nibuka bakaganira n’itangazamakuru ariko ibi bigo biba byishyuye hanyuma umunyamakuru bakamuha ikirayi cyokeje na burusheti na fanta cyangwa icupa rya Byeri mu kabari ku umwe mu bategura iyo meet the press.

Natangiye mvuga ko umuntu wagiye mu ishuri akiga cyangwa afite ubwenge bwe kamere utapfa kumuyoboresha amayeri cyangwa igitugu ngo bikunde kandi ari muri Demokarasi.

Ndabona ibyo kwandika ari byinshi ariko mu gusoza muri bike nshoboye kuvugaho kandi ababikora babikora mu buryo butaribwo ,njye ndibaza umugambi w’ibi bintu icyo ugambiriye niba ari uguteza imbere itangazamakuru cyangwa ari ukugirango nakari gasigaye gahuhuke bikanyobera.

Njye imyaka irenga 10 maze nkora uyu mwuga nkunda cyane sindumva hari abahamagara itangazamakuru ngo twishimire ko hari umuterankunga wazanye byibuze Miliyoni 10 mu itangazamakuru kandi numva aba bakora ibi aribyo bagahereyeho kugirango n’abanyamakuru babagirire ikizere ko ibyo bakora bifite icyerekezo bifite ikizere ko hari intambwe iterwa y’iterambere aho kurwanya ibitekerezo byabanyamakuru.

Ikindi nashakaga kuvugaho ntavuzeho neza hejuru n’ikarita itangwa na RMC uburyo zicuyuka vuba kandi zihenze cyane ariko wareba uburyo izo twaguraga cyera muri Rwanda Media High Council (MHC)zaguraga ibihumbi 7000 ariko ukabona ko zikozwe neza kandi zikomeye ziriho n’ikirangantego cy’uRwanda ,kuki izi za RMC zicuyuka vuba kandi zihenze zitariho n’ikirangantego cy’igihugu?.

Kuri iyo karita urwego rwacu RMC batanga n’ubundi batangiye kuzima bamwe mu banyamakuru ku buryo abanyamakuru basinyirwaga sheik (Cheque)bakajya kuri Bank kubikuza amafaranga bari barishyuye ,hanyuma kuki basubiza umunyamakuru amafaranga?Ese bafite abo bemerera guha ikarita nabo batazemerera kubera impamvu bakwiye kudusobanurira?uzanenga ibitagenda aho nawe ntazayimwa?twe twemera Demokarasi wanenga cyangwa ugashima buri umwe tumuha urubuga kandi tugakora ibibereye benshi.

Mu gusoza nagirango mbabwire ko iki ari igitekerezo cyanjye ,uko mbyumva bitavuze ko ari itegeko cyangwa ihame nawe ushobora kuba ufite ukundi ubyumva n’uburenganzira bwawe kandi muri Demokarasi biremewe ko buri muntu agaragaza ibitekerezo bye ,byaba ibinenga cyangwa ibishima bipfa kuba bigamije kubaka igihugu.

Hari byinshi umuntu yakwandika igitabo kinini nk’ubu ntago nanditse ku manza zicirwa muri urwo rwego abanyamakuru bahora bashinja uru rwego kubogama kandi bivugwa ko urwego rwunga abareganye ariko niba rwunga bagafata ibihano bikaze nko guhagarika umunyamakuru adakora igihe runaka ,aho hantu abanyamakuru bakwiye kujya bajyana ababunganira mu mategeko kuko habaye urukiko dore ko noneho batangiye gusaba amafaranga yo kwakira ikirego nk’urukiko uko rukora.Ikindi urwego ruburanisha rugafata ibihano ariko ntirugire aho uwafatiwe ibihano aramutse atanyuzwe n’ibihano aho yajuririra,ibi bigaragaza ko ari ikibazo gikomeye.

Undi uwo ariwe wese ubishaka cyangwa ubishoboye yumva nawe hari igitekerezo kuri ibi navuzeho nawe yemerewe kwandika akazana igitekerezo cye tukagitambutsa kandi mu mutima mwiza ,uwabishaka yanyandikira kuri email yanjye stanleygatera@gmail.com .

Kandi ndabashimira kuba musoma ikinyamakuru cyacu kandi mukomeze musome tubaha agaciro kuko mudahari natwe ntitwakora kandi usoma iyi nkuru ayisheyaringe twifuza ko inzego zose zimenya ko hari abantu batishimiye ibyemezo bafatirwa bikakaye.

Gatera Stanley

Tel:0783664450

713 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.