Ni nde ugiye gusimbura Fred Muvunyi mu ri RMC ?
— June 6, 2016
Please enter banners and links.

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda RMC harabura iminsi kugirango hatorwe uzasimbura Fred Muvunyi wahunze igihugu ariko kuva yeguye kubuyobozi hari muri Gicurasi 2015 hashize umwaka ariko uru rwego ruracyayoborwa byagateganyo.
Hari benshi mu banyamakuru batandukanye basabye ko haba amatora ariko ayo matora kugeza uyu munsi yarabuze n’abanyamakuru bitirirwa urwego rwabo baraceceka none manda igiye kurangira.
Ese amatora azaba cyangwa bizakomeza bibe uko byabaye amatora aburizwemo?.
Muvunyi Fred akimara guhunga hashyizweho uwitwa Barore Cleophas ariko yananiwe gutoresha ngo bamutore cyangwa bashyireho undi usimbura Muvunyi Fred.
Kwica amategeko nkana ,nta kigo cyangwa Sosiyete iyo borwa byagateganyo kumara umwaka wose iyo bibaye biba ari ukwica amategeko byibuze nyuma y’amezi 6 haba hagomba gutorwa umuyobozi mukuru.


Byavuzweho cyane ariko bamwe mu bayobozi muri RMC bakavuga ko barimo gushishikariza abanyamakuru kugura amakarita kugirango hatorwe usimbura Muvunyi Fred ariko aho byarangiriye ntawahamenye.
Bamwe mu banyamakuru bemeza ko ibi ari bimwe mu bituma umwuga wacu udatera imbere, umwe agira ati ibintu biratwirirwa ariko atari ibyacu kuko iyo biba ibyacu hari kuba haratowe usimbura Muvunyi.
Ayo makarita bavuze bizarangira ryari ko nta gihe bashyizeho ngo abanyamakuru uzarenza icyo gihe ntazatore?ese ikarita niyo ngombwa cyane?Inama rusange yananiwe guhamagazwa kugirango nibura basobanurire abanyamakuru kuko havuzwe ibibazo byinshi niyo amatora ataba ariko hagashyirwaho gahunda ifatika.
Kuki abanyamakuru bavuga ko Muvunyi Fred yakoraga neza batavuga Barore wamusimbuye?.
Barore yari akwiye kwigaragaza niba ashaka n’ubuyobozi ariko akigaragariza abanyamakuru kuko urwego rwitwa urw’abanyamakuru bashatse barara bamukuyeho bagashyiraho undi cyangwa bashatse bamurekeraho na manda ikurikira akayiyobora.
Ubu harabura iminsi itari myinshi ngo habe amatora ariko bamwe batangiye kugira impungenge bitewe ni uko nta matora yabaye yo gutora usimbura Muvunyi Fred ko nandi ashobora kutaba.
Ni muri Nzeli 2016 nibwo manda ya Fred Muvunyi na Barore zizarangira ariko hakaba hibazwa ni nde uzasimbura Muvunyi Fred kuko niwe watowe byemewe n’amategeko.
Abanyamakuru batandukanye biteze kureba iyi manda ya mbere uru rwego rwashyirwaho icyo yagejeje ku banyamakuru cyangwa ibyo yagezeho muri rusange.
Iri n’isesengura Ikinyamakuru Umusingi cyakoze kuko cyasanze ari ngombwa kurikora kuko habura igihe gito ngo habe amatora kuko mbere y’uko igihe kigera byibuze hari ibigomba kuvugwa bityo n’abashaka gusimbura abazaba bacyuye igihe batangire babitekerezeho banitegure hakiri kare.
Ese uru rwego ibyo abanyamakuru bari barwitezeho nibyo babonye?ese hari ibikenewe kuvugururwa?cyangwa ntakibazo gihari biratunganye?.
Umusingi1@gmail.com
2,810 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
Leave a reply