umu amakuru- Polisi ya Uganda yagose urugo rwa Bobi Wine imubuza gusohoka ,Amerika imereye nabi Uganda | Umusingi

Polisi ya Uganda yagose urugo rwa Bobi Wine imubuza gusohoka ,Amerika imereye nabi Uganda

Please enter banners and links.

Nyuma yo gutegura igitaramo cyari kuba kuwa mbere tariki 22 Mata 2019 gisoza Pasika yari yise Kyarenga Extra ,Bobi Wine Polisi ya Uganda yamufatiye hafi yaho igitaramo cyagombaga kubera.

Polisi yifashishije ibimodoka bitera imyuka iryana mu maso n’amazi ndetse yahuruje n’imbwa bafashe Depite Bobi Wine ariko kumukura mu modoka ye babanje kuyimenagura ibirahuri baramufata bamushyira mu modoka ya polisi baramuzengurukana birangira bamujyanye kumufungira iwe.

Depite Bobi Wine ukora n’ubuhanzi kuko mu buzima bwe yabaye umuhanzi ukomeye muri Uganda yanditse ku rukuta rwe ko Polisi yazengurutse urugo rwe agiye gusohoka ngo ajye ku kicaro gikuru cya polisi bamubwira ko atemerewe gusohoka iwe mu rugo.

Bobi Wine avuga ko yashakaga kujya ku kicaro gikuru cya Polisi kubashyira urwandiko rubamenyesha ko People Power bashaka gukora imyigaragambyo y’amahoro bityo abuzwa gusohoka igipangu cye ahitamo kohereza umwunganira mu mategeko nawe ageze ku kicaro gikuru bamwangira kwinjira ahubwo bamubwira kuhava vuba vuba cyangwa agafungwa.

Ku marembo yinjira mu rugo rwa Bobi Wine

Imodoka ya Bobi Wine bayimenaguye ibirahure kugirango babone uko bamufata

Polisi yakoresheje imiti gushwanyaguza imodoka ye

Bobi Wine yanditse avuga ko nta tegeko na rimwe bishe ko ibyo basabwe gukora barabikoze byose akaba abona Polisi irimo kwica amategeko imuhohotera n’abo bafatanije.

Impamvu bashaka kwigaragambya ni uko polisi ibabuza gukora ibitaramo nk’abandi bahanzi kandi nta tegeko bishe nkuko Bobi Wine yabivuze kandi Inteho ishingamategeko yaramwemereye gukora ibitaramo ariko ibyo polisi ibirengaho iramubuza.

Hari abantu bateguraga ibitaramo bagatumiramo Bobi Wine kubera ko akunzwe cyane aho agiye abantu baza ari benshi bityo abateguye bakunguka ariko ibitaramo byinshi byashorwagamo amafaranga polisi ikabihagarika kugeza ubwo abo bategura ibitaramo bagiye kurega polisi ariko Leta ica inyuma ibabwira ko bagomba kubonana na Perezida Museveni.

Mu minsi ishize hari abahuye na Perezida Museveni ariko abandi ntibajyayo kubera impamvu batazi maze Museveni abemerera kubaha Miliyoni 1800.

Hari bamwe batangiye kuvuga ko Museveni atakwemerera Bobi Wine gukora ibitaramo kugirango atabona amafaranga menshi akagira ubushobozi bwo kumurwanya kumukura kubutegetsi mu gihe abandi bavuga ko kumubuza aribwo abantu barushaho kumwanga ndetse yiha n’isura mbi mu mahanga.

Ambasaderi wa Amerika muri Uganda akaba yatangaje ko bamaganye Leta ihohotera uburenganzira bwa bahanzi n’abanyapolitike gukora ibitaramo ndetse no guhagarika indirimbo zabo n’ibiganiro bitandukaye kuko n’uburenganzira bahabwa n’itegeko nshinga rya Uganda.

Muhungu John-Kampala

2,640 total views, 3 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. alias April 23, 2019 at 7:04 pm

    abagande bataye umutwe

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.