Umuzamu wishe umuganga umaze igihe yaraburiwe irengero umurambo uwuhisha mu cyobo cy’imyanda yafashwe ariko icyo yamujijije kiratangaje
— April 23, 2019
Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Uganda hamze iminsi havugwa inkuru y’umuganga w’umukobwa wari ukiri muto witwa Agaba Cathy wakoraga ku bitaro bya International Hospital Kampala (IHK) igihe yaraburiwe irengero.
Kuwa 22 Mata 2019 nibwo umuzamu Ronald Ken Obongo warindaga igipangu muganga Agaba yabagamo yafashwe akekwaho kuba azi irengero rya Agaba.
Uyu muzamu Ronald Ken Obongo yahise ahunga akimara kwica Dr.Agaba ahungira ahitwa Apac ariho yafatiwe ndetse bamusangana Televiziyo ya Agaba n’ikarita ya bank ndetse na mikoro za radio byose abifite.
Bakimara kumufata kubufatanye bwa CMI na Polisi bamuzanye aho yakoraga hitwa Muyenga muri Kampala maze avuga ko ariwe wishe Dr.Agaba Cathy amuziza ko yakundaga kumurega kuri Bosi we ko arangara ku kazi.

Umuzamu Ronald Ken Obongo wishe Dr.Agaba

Dr.Agaba Cathy

Dr.Agaba yashyinguwe
Yabwiye inzego zishinzwe umutekano ko Dr.Agaba ukomoka muri Mbara ko yajyaga ava ku kazi agasanga umuzamu yataye akazi yagiye akabura umukingurira bikaba ngombwa ko ahamagara nyiri nzu kugirango abone uko yinjira mu gipangu bikaba aribyo byarakaje Ronald Ken Obongo atangira gutekereza uburyo yamwica.
Yavuze ko yamwishe amunize arangije afungura umwobo uba warateganirijwe imyanda ituruka mu gipangu cyose (septic tank)aragifungura amujugunyamo.
Umuvugizi wa Polisi muri Kampala n’inkengero zayo witwa Patrick Onyango akaba yabwiye itangazamakuru ko abaturage batangiye gucyeka umuzamu Ronald Ken Obongo kubera ko yahise atoroka ku kazi yakoraga bituma bamushakisha bamufatira ahitwa Apac mu Majyaruguru ya Uganda ariho yagiye kwihisha ariko ahageze yemera ko ariwe wamwishe amunize arangije yereka Polisi na CMI aho yajugunye umurambo wa Dr.Agaba.
Obongo ubu akaba afungiye kuri Polisi ya Kabalagala hamwe n’undi musore w’Umunyamerika witwa Andrew Ntambi wakundanaga na Dr.Agaba wari warafashwe amakuru ya Dr.Agaba akimara kumenyekana ko yaburiwe irengero ndetse bakaba bari bamaze iminsi batandukanye bivugwa ko bashwanye.
Hari abatangiye gucyeka ko umuzamu yaba yarahawe amafaranga n’uyu muhungu w’umunyamerika ariko ukomoka muri Uganda Andrew Ntambi kugira amwice.Ise ubyara Dr.Agaba witwa Fred Rutagumba akaba yavuze ko adafite ubushobozi bwo guca urubanza rw’umuntu wamwiciye umwana ariko ati « Namaze kumva ko umwana wanjye yaburiwe irengero nahise numva ko yishwe ntakindi none ko umwana wanjye baramwishe ».
Muhungu John-Kampala
7,413 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply