umu amakuru- Uzamushaka Providence wavugwaga ko yashimuswe yihishe i Kigali | Umusingi

Uzamushaka Providence wavugwaga ko yashimuswe yihishe i Kigali

Please enter banners and links.

Yagurishije imitungo ivugwamo Abajenosideri

Uzamushaka Providence, hashize igihe abantu muri Rubavu baziko yashimuswe kubera ko yari ahanganye na Hagumimana Jules bapfa imitungo yo kwa Ntawumenyumunsi Marc na Nyirabashyitsi Anastasie, yihishe kwa mwenewabo i Kigali.

Nk’uko bamwe mu baturage babivuga, Uzamushaka Providence yihishe i Kigali kwa mwenewabo. Ndetse bongeraho ko ajya aza mu karere ka Rubavu, akihisha kwa Hagumimana Jules bari bifitanye ikibazo.

Abo ngo bapfa imitungo yo kwa Ntawumenyumunsi Marc, se wa Uzamushaka Providence nk’uko icyemezo cy’amavuko cyatanzwe kuwa 17/9/2013 n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero ndetse n’ifishi y’ibarura No 361 yo kuwa 23/4/1996 bibigaragaza.

Uyu Providence ni we wasigaye mu mitungo yo kwa Ntawumenyumunsi Marc kubera ko se yitabye Imana, abandi bana be bagahunga igihugu kubera bamwe muri bo bashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo mitungo yanditswe kuri Uzamushaka ariko Hagumimana akavuga ko ariwe muzungura kandi adafite ibisabwa umuzungura.

Hateranye inama y’umuryango

Bamwe mu baturage batuye mu  Kagali ka Muhira, Umurenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu,  bavuga ko kugira ngo Uzamushaka Providence yibaruzeho imitungo yo kwa Ntawumenyumunsi Marc, hateranye inama y’umuryango iba ari we yemeza. Bityo mu ibarura ry’ubutaka n’imitungo imubarurwaho.

Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase yagiye i Rubavu agezwaho ikibazo cya Uzamushaka na Nzabonimpa

Uzamushaka Providence  yari yarasigaranye na Nyirakuru ariwe Nyirabashyitsi Anastasie umugore wa Ntawumenyumunsi Marc ariko kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bamwe mu bana be bashinjwa, yigeze guhamagarwa muri Gacaca kugirango atange amakuru y’abana be, abonye bikomeye aratoroka asanga abana be hanze y’ígihugu iyo bahungiye ariho yapfiriye.

Uzamushaka niwe wacunze imitungo. Imwe yagiye ayigurisha ariko abyumvikanyeho n’abana ba Ntawumenyumunsi Marc. Baje gushwana kubera atabahaga amafaranga uko babishaka. Uzamushaka amaze gushwana na bene wabo baba hanze batangiye kuregana mu Nkiko. Hagumimana Jules niwe bahisemo kubahagararira kandi ari mu basinyiye inzego zemeza ko Uzamushaka ariwe muzungura wo kwa Ntawumenyumunsi Marc.

Imanza z’abaguze imitungo na Uzamushaka kugeza ubu zikaba zikiburanwa ndetse zikaba zivugwamo ruswa.Bamwe bakuwe mu mitungo baguze abandi bagura bwa kabiri na Hagumimana Jules kandi bitemewe ko agurisha abandi imitungo bari baraguze iragurishwa ntibagabwa amafaranga yao.

Hari ibimenyetso bya ruswa muri izo manza

Hari aho usanga mu rukiko rumwe buri ruhande rwaraburanye rugatsinda, ariho bamwe mu baburana bashinja ruswa bamwe mu bakozi bakora mu Nkiko.

Ikigaragaz amafaranga yakuwe kuri konte ya Iyamuremye

Inzu ya Iyamuremye yaguze na Uzamushaka Providance ubu bayisohowemo na Hagumimana Jules ndetse Iyamuremye akaba afunzwe

Nyiransabimana Cecile umugore wa Iyamuremye yereka Ikinyamakuru Umusingi imitungo yabo tukaba twarasanze igipangu gifunze

Nyiransabimana Cecile ari kumwe n’abana be

Iyindi mpamvu abantu basanga harimo ruswa muri icyo kibazo, n’ifungwa rya hato na hato rya Uzamushaka Providence na Nzabonimpa Ilidephonse ntacyo babaziza.  Mu ruzinduko rwe mu karere ka Rubavu, Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase yategetse ko kumufunga bihagarara.

Ikindi kigaragaza ruswa mu nzego zitandukanye muri iki kibazo ni uko nkuko bigaragara muri kopi dufite bigaragara ko Hagumimana Jules yashyiraga amafaranga akanayakura  kuri konte iba muri Savings and Credit COOPERATIVE SACCO  ya Iyamuremye Jean Marie Vianney ubu ufunzwe nawe azira imitungo irimo inzu yaguze na Uzamushaka Providence Miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda akoresheje Gera w’iyo bank.

Ifungwa rye rikaba ryarabaye ubwo Umuhesha w’Inkiko w’umwuga yaje gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko akazana na Hagumimana Jules wasimbuye Uzamushaka Providence mu gucunga imitungo yo kwa Ntawumenyumunsi Marc mu buryo butemewe.

Nyiransabimana Cecile na Ilidephone Nzabonimpa baguze na Uzamushaka Providance bakaba barambuwe imitungo yabo ntibasubizwa amafaranga yabo

Ujeneza Jeanette wahoze ayobora Umurenge wa Rugerero ubu ayobora uwa Nyundo wahaye amafaranga Haumimana Jules kandi ntaburenganzira afite bwo kuyahabwa

 

Iyamuremye yafunzwe azira ko yashatse kwisobanura ko bakiburana, imanza zitararangira. Ariko kubera ko Hagumimana Jules yari yazanye n’umuhesha w’Inkiko w’umwuga ndetse na Polisi,  bahise bamwambika amapingu bamushyiraho icyaha cyo kurwana aba afunzwe gutyo. Ibi bikaba byemezwa na bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze batashatse ko amazina yabo atangazwa. Bamwe mu bayobozi barafunzwe uwo munsi ariko bo baza kurekurwa. Ndetse bimwe mu byangombwa  Iyamuremye yarekaga polisi ko akiburana polisi yarabifataga ntibimusubize.

Uyu Hagumimana Jules niwe washyiraga amafaranga kuri konte ya Iyamuremye ufunzwe kugira ngo azereke urukiko ko yishyuye amafaranga urukiko rwamutegetse kumwishyura bamutsinze. Yarangiza akayakuraho nk’uko muri kopi dufite zibigaragaza.

Ikindi ni uko umugore wa Iyamuremye witwa Cecile Nyaransabimana yahise ajya gucumbikirwa mu nzererezi n’abana be 8 ariko ubu akaba yarirukanyweyo kandi atwite ari hafi kubyara.

Hagumimana Jules ahagarariye abakekwaho Jenoside

Mu kiganiro twagiranye na Cecile Nyaransabimana avuga ko Hagumimana Jules adakwiye kugaragara mu bibazo byabo kubera ko adafite uburenganzira na buto bwo gukurikirana imitungo yo kwa Ntawumenyamunsi Marc.

Akomeza avuga ko ahagarariye bamwe mu muryango wo kwa Ntawumenyamunsi Marc kuko bashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uwitwa Ntawumenyamunsi Jean Marie Pascal ushakishwa n’Urukiko Gacaca rwa Cyangugu, yakoraga mu ruganda rwa CIMERWA ari naho bivugwa yakoreye Jenoside.

Harimo uwitwa Vainqueur Alphonse ushakishwa n’Urukiko Gacaca rwa Nyarugenge akaba yarakoraga muri MINIPRISEC. Tukaba dufite zimwe muri kopi z’Inkiko Gacaca zishakisha bamwe muri uyu muryango.

Uwitwa Nsabimana Maurice ashakishwa n’Urukiko Gacaca rwa Rambura ari naho yakoreye Jenoside agasahura n’imitungo y’Abatutsi, aha hari inyandiko za Gacaca yishyuzwa imitungo yasahuye.

Mu bandi abana ba Ntawumenyumunsi Marc na Nyirabashyitsi Anastasie harimo uwitwa Uwamugira Jeanne, Umugwaneza Marceline, Sebatware Jean Pierre, Nsabimana Maurice na Bajyanama Florence bose hamwe bakaba ari umunani.

Abo bose uko bashinjwa n’abandi badashinjwa bose bagombaga kwandikira Hagumimana Jules urwandiko rumwemerera gusimbura Uzamushaka Providence. Urwo rwandiko rukanyuzwa muri Ambasade y’uRwanda y’ibihugu batuyemo. Kubera ibyaha bikomeye bashinjwa, ndetse bamwe bahinduye n’amazina kugira ngo batazafatwa, ntago byari gushoboka ko bandika urwandiko bakarusinyaho, rukanyuzwa muri Ambasade bemerera Hagumimana Jules kuko batinya gufatwa ndetse bamwe bivugwa ko bakorana na FDLR.

Impamvu inkiko zirengagije itegeko

Bamwe mubo twaganiriye bafitanye ikibazo na Uzamushaka Providence ndetse na Hagumimana Jules kubera ko abo bantu baguze imitungo itimukanwa na Uzamushaka Providence harimo uwitwa Ildephonse Nzabonimpa waguze umurima na Uzamushaka Providence amafaranga angana na Miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana ane (3.400.000Rfw). Undi ni Cecile Nyaransabimana umugore wa Iyamuremye Jean Marie Vianney ubu ufunzwe.

Aba basobanura ko impamvu Inkiko zirengagiza amategeko kandi baraguze n’umuntu ufite ibyangombwa yahawe n’inzego ari uko hari umucamanza witwa Bizimana Innocent  mwene wabo wo kwa Ntawumenyamunsi Marc ukora mu Nkiko. Ngo ni we abana ba Ntawumenyumunsi bahunze igihugu bakoresha kugira ngo bagaruze imitungo yabo kandi imitungo yanditse kuri Uzamushaka Providence.

Cecile Nyaransabimana yagize ati “Twaramumenye ndetse niwe bari bahaye kuburanisha urubanza rwacu turamwanga. Ariko Hagumimana Jules yambwiye ko tutazamushobora kuko amafaranga ava hanze ari menshi mbese ikigaragara ni za ruswa naho ubundi twakabaye twaratsinze ariko dutangazwa n’uburyo inzego zose zirengagiza ikibazo cyacu kandi cyumvikana. Nta kuntu twajya kuburana mu Rukiko rumwe twese tugatsindwa. Mbese dukeneye ubutabera kuko amafaranga yacu ntago twakwemera kuyahomba hejuru ya za ruswa n’abantu bahunze igihugu bashinjwa n’ibyaha bikomeye”.

Nzabonimpa Ildephone nawe tuganira yavuze ko yimwe amafaranga ye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero Ujeneza Jeannette ayaha Hagumimana Jules utarahabwa uburenganzira mu mategeko bwo kuzungura kwa Ntawumenyamunsi Marc ati “Mu by’ukuri sinzi icyo yashingiyeho atanga amafaranga yanjye nta rukiko rubimutegetse.

Umunyamategeko wunganiraga Nzabonimpa Ildephone witwa Komezusenge Jacques avuga ko Nzabonimpa yaguze nta buryarya agurisha nta buryarya akaba yari yiteguye kubona amafaranga y’Abashinwa bamuguriye nyamara agambanirwa n’inzego z’Umurenge maze amafaranga ahabwa uwitwa Hagumimana Jules kandi ntaho ahuriye nayo kugeza ubu akaba agisiragizwa mu Nkiko yarimwe amafaranga ye.

Hagumimana Jules uko twageragezaga kumuvugisha dushaka kumubaza uburyo yatwaye amafaranga atari aye yaradutukaga.

Ubu abaguze na Uzamushaka Providence wihishe i Kigali barashaka kurega mu Nkiko Hagumimana Jules na Uzamushaka Providence ibyaha by’ubwambuzi bushukana ndetse n’impapuro mpimbano ndetse n’abayobozi batanze ibyangombwa babiha Uzamushaka ko ari umwana wa Ntawumenyamunsi Marc none akaba arimo kwihisha kandi abaguze nawe bakaba bakurwa mu mitungo n’umuntu utabifitiye uburenganzira bwemewe n’amategeko kandi inzego z’ubuyobozi zibizi zikabyirengagiza.

Uzamushaka yiyambaje Perezida wa Repubulika

Uzamushaka yandikiye Perezida wa Repubulika y’uRwanda amumenyesha akarengane n’ihohoterwa akorerwa n’uwitwa Hagumimana abifashijwemo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette.  Avuga ko uyu muyobozi yirirwa abwira abayobozi bashaka gukemura ikibazo cya Uzamushaka ko ari umusazi ndetse ari igisambo nk’uko tubibona muri kopi y’urwandiko Uzamushaka yandikiye Perezida Kagame.

Ikindi ni uko Uzamushaka asobanura uburyo ababyeyi imitungo yabo bari barayiragije uwitwa Ngendahimana Felix kuko Uzamushaka yari akiri muto kandi ababyeyi be bamaze kwitaba Imana aho akuriye arangije kwiga amashuri yisumbuye yasabye Ngendahimana kumusubiza imitungo y’ababyeyi be bamuragije arabyanga biba ngombwa ko bitabaza Inkiko zimuhesha imitungo y’ababyeyi be mu rubanza RC0573/013/TB GIS.

Muri uru rubanza Hagumimana Jules yararutambamiye avuga ko ahagarariye kwa Ntawumenyumunsi Marc kandi yirengagiza ko ari umwe mu basinye ibaruwa y’umuryango yemeza ko Uzamushaka Providence ari we muzungura wo kwa Ntawumenyumunsi Marc nkuko bigaragara muri kopi dufite.

Hagumimana Jules yarajuriye ariko biba ibyo ubusa Uzamushaka aramutsinda mu rubanza RC 0145/14/TGI/RBV.  Amaze gutsindwa Hagumimana Jules yajuririye icyemezo cy’urukiko mu rukiko rwisumbuye rwa Rubavu mu rubanza RCA 0016/16/TGI/RBV.

Umucamanza yafashe icyemezo cyo gukura Uzamushaka kuba umwana wa Ntawumenyumunsi Marc na Nyirabashyitsi Anastasie, yirengagije ibimenyetso byose by’ubuyobozi bwahaye Uzamushaka nk’umwana wa Ntawumenyumunsi Marc bityo atangira guhura n’ibibazo byo kumufata agafungwa nta cyaha ashinjwa.

Ubu amakuru dukesha bamwe mu baturage twavuze haruguru badusabye kudatangaza amazina yabo bavuga ko abana bo kwa Ntawumenyumunsi Marc bahunze igihugu aribo bakoresha Hagumimana Jules.

Babonye ko Leta igiye gufata imitungo yabo itimukanwa bahitamo kujya inama na Uzamushaka Providence bamwumvisha ko bazamufasha nawe akabasanga hanze iyo baba ariko akava mu kibazo yari ahanganye nabo ndetse na Hagumimana Jules.

Bamugiriye inama yo kwihisha kugira ngo abo yagurishije imitungo batamufatisha bamwishyuza amafaranga yabo.  Hagumimana n’ubwo nta burenganzira afite ku mitungo yo kwa Ntawumenyumunsi Marc, arabirukana bigakunda kandi ntihagire umuvugaho aribyo bihangayikisha abaturage baguze nawe ndetse bangisha abaturage ubuyobozi.

Uzamushaka nyuma yo kumvikana n’abana bo kwa Ntawumenyamunsi Marc kubera babonaga agiye kubatsinda baramushuka yandikira Umuvunyi mukuru urwandiko avuga ko yiyunze n’umuryango we iby’imanza abivuyemo ari yo mpamvu asigaye yihisha kwa Hagumimana Jules batumvikanaga mbere bakiregana mu Nkiko.

Ikindi twabibutsa ni uko kwa Ntawumenyamunsi Marc bafite imitungo itimukanwa myinshi n’abaguze na Uzamushaka ari benshi bahangayikishijwe n’uburyo babayeho nabi baraguze mu mafaranga yabo ariko bakaba batayasubizwa ndetse n’imitungo bakayamburwa aribyo bita akarengane.

Gatera Stanley

 

 

4,461 total views, 1 views today

About author

Related Articles

3 Comments

  1. Derrick April 27, 2019 at 6:11 am

    Mbega abayobozi u Rwanda rufite!!!mbega abacamanza!!!ariko bagiye bafatira urugero kuri Perezida wacu.ubu iki kibazo niwe gitegereje.gusa bamenyeko akarengane bakorera abaturage nabo kazabagaruka.igihe kizagera barabeshya.abantu bakoze genocide nibo muha amahirwe yo kurenganya abaturage koko.ahubwo Jules ari mubapfobya genocide .mugifate mukibaze aho gihurira nabo bajenocidaire.mushaka abapfobya genocide icyo cya Jules gihari koko!!!abo baturage barenganyijwe reka mbagire inama.bazagende Kacyiru kuri presidence mugitondo kare bahirirwe icyumweru cyose umusaza ndamuzi akunda abaturage be.nababona I swear you azabakemurira ikibazo.ndabyizeye kandi .niwe wenyine uzagikemura.naho kwiruka mu nkiko za munzwe na ruswa nta cyizere mbahaye KBS

  2. Anold May 3, 2019 at 8:48 am

    Bwana Derric ibyo ndumva tubyumva kimwe inkiko zo mu Rwanda kuburanisha imanza bataziriyemo Ruswa ntibishoboka.Iyo rero wihaye kubahiriza ibyifuzo bya Leta byo kudatanga Ruswa barakwemeza.Uyu mugabo IYAMUREMYE bafunze azira amaherere,yazize ko yaburanye imanza ntiyazitangamo Ruswa kuko yatojwe nyamara ahura n’abacamanza batatojwe Cyangwa bihisha muri Perezida Kandi Ari ibirura babifashijwemo n’iyo ngirwa mucamanza ngo yitwa Innocent n’uwo Hagumimana Jules ubifitemo inyungu yo gukingira ikibaba about ba jenosideri.Nge birambabaje kuba Perezida wacu Nta cyo adakora ngo Ruswa icike Ariko abayobozi bakagombye kumufasha bakaba aribo bayihiga nk’abayibikije abaturage.Ubwo se yacika ite?Ahubwo yabaye nyinshi kurusha na mbere sinzi n’aho Transparence international Rwanda ikura ibipimo Aho bajya bihandagaza bavuga ko igabanuka .Mbabwije ukuri yahinduye isura yikuba Inshuro 1000.Nzabashima murenganuye abo baturage.nsomye hano:Nzabonimpa,na IYAMUREMYE Jean Marie Vianney bafunze bamuziza ibye.Nanjye Inama mbahaye mujye ku kacyiru muryame kuri Presidence Perezida wacu ndamuzi akunda abaturage be SI nk’ibyo birura bihaguruka Ari uko avuze mbabwije ukuri azabikemura.Twese atwifuriza ibyiza.Mwibuke wa mu mama Bari barambuye miriyoni ebyiri n’igice,amaze kugeza kuri Perezida Paul Kagame ikibazo cye,Nta ko Atari yaragize Ariko nk’umubyeyi yahise abyumva,abandi bariye iminwa ngo Ni ikibazo cy’amategeko cyatumye bamwambura,haha hhhhhh!Barayagoreka aramburwa abura ibye?? Ese ubu Uzamushaka natoroka asanze bene wabo ko yarangije kubakinira deal na we bazavuga ngo ntibazi uko yagiye Kandi byarasakuje?Izo ngegera se zaside zihekuye u Rwanda SI zo zari ziri kumwe na sankala na ba Paul rusezabagina ibyo se barabiyobewe??Uwo Vinqueur se Hari utamuzi ntaba mu Bubirigi ibyo birigwamo bihishahisha basebya barema imitwe Ni nde ubiyobewe.Uretse ko Nta n’icyo bazageraho.Ikibabaje Ni ugusenya abaturage Bari mu Rwanda bakoresheje amafaranga abanyanda nini bakayarya bakarenganya AbaturaRwanda.Mwansobanurira ukuntu umuvunyi yasohoye raporo irengera abaturage ikagera aho idakurikiranwa,Kandi na we akongera akivuguruza???Ibi bintu niba Nyakubahwa Perezida was Repubulika Abyumva Mu bushishozi bwe ashyireho umuntu utazwi Nta mukure mu rwego rw’umuvunyi,Nta mukure mu bacamanza Kandi Nta mukure mu nzego z’ibanze azimenyera ukuri.Aba baturage bazarenganurwa.

  3. Alia May 4, 2019 at 3:09 pm

    Ni byo nibagende kuri Presidence Perezida wacu akunda abaturage azabarenganura. Na ho ubundi iyo nterahamwe ngo Ni Jules humura baracyayigenza muzumva bayitayemo.Iryozwe ibyo iri gukora.Iragenda igahura n’izo nkoramaraso ikiyoberanya turabizi.Hari akandi kagabo tutaramenya Kari I Kigali Aho Uzamushaka Providence yihishe kuko Bari gutegura kumutorokesha Ariko muhumure dufite Perezida w’umuhanga.Ntashobora kwemera ko hagira umuturage uhungabana keretse icyo atamenye.Naho IYAMUREMYE wavunzwe azira ibye ndabizi Perezida nabimenya azafungurwa,Kandi ababigizemo uruhare Bose bazabiryozwa.so mubimenyeshe Perezida wenyine abandi mubareke.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.