umu amakuru- Amakimbirane hagati ya Uganda n’uRwanda ko atari aya none ku gihe cya Museveni na Kagame byaba bigiye kujya mu ntambara? | Umusingi

Amakimbirane hagati ya Uganda n’uRwanda ko atari aya none ku gihe cya Museveni na Kagame byaba bigiye kujya mu ntambara?

Please enter banners and links.

Amakuru ku bihugu 2 Uganda n’uRwanda byahereye cyera bigirana amakimbirane  ariko bikaba nanone bimwe mu bihugu wavuga by’ibivandimwe kuko Abanyarwanda bemerewe ubwenegihugu cya Uganda.

Bamwe mu banyarwanda babimenye mbere basabye ibyangombwa bya Uganda kandi bafite n’iby’uRwanda ku buryo utamubuza kwa mbuka ajya Uganda kandi afite ibyangombwa bya Uganda bimwemerera kujya mu gihugu avuga ko ari umwene gihugu.

Itegeko nshinga rya Uganda ryemerera Abanyarwanda kuba Abagande ku buryo umunyarwanda uri Uganda umwise umunyarwanda abishatse yakurega ko umwise icyo ataricyo cyangwa ko umukoreye ivangura ariko byose kugirango bibe, bemererwe kubona ubwenegihugu bwa Uganda ni uko bifite inkomoko itari iyavubaha ku bwa Perezida Museveni na Kagame.

Muri 2001 nibwo Dr.Co.Kiiza Besigye yashatse kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida ariko  ntibyamuhira arahunga anyura mu Rwanda ahunga ari kumwe na Kyakabare ,Samson Monday nibwo batangiye kuvuga ko  batangiye intambara yo gukuraho ubutegetsi bwa Museveni  ariko atari intambara y’amasasu ahubwo iyo ntambara bayise Democratic struggle bakabivuga bari mu Rwanda nkuko ibinyamakuru byabyanditse icyo gihe kikaba kimwe mu byarakaje Perezida Museveni .

Ibi bihugu byombi muribuka ko byigeze kurwana intambara y’amasasu mu gihugu cya DR Congo  muri 2003 I Kisangani bikaba bivugwa ko iyo ntambara ahanini yatewe n’abagaba bakuru b’igisirikare hagati y’ibihugu byombi  ,icyo gihe Gen.Kazini wishwe n’indaya niwe wari umugaba mukuru w’igisirikare cya Uganda bakaba bavuga ko Gen.Kazini yashakaga gutegeka igisirikare cya Uganda n’icy’uRwanda kandi ari ibihugu 2 bitandukanye bifite ingabo zitandukanye bikaba byarafatwaga nko gusuzugura u Rwanda.

Gasana Eugen wahoze ahagarariye u Rwanda muri UN ndetse ari Ambasaderi na Mukankusi wo muri RNC bamwe mu bateje ibibazo

Ku mupaka

 Icyo gihe mu ntambara ya Kisangani nibwo Uganda yemeye ko u Rwanda rukomeye kuko rwarabarashe baratsindwa biteza umwuka mubi icyo gihe ku buryo n’ikipe y’igihugu Amavubi yagiyeyo gukina iratsinda Gatete Gimmy abatsinda igiteg kiza cyane bashaka kubuza abakinnyi gutaha birakomera ariko birangira babarekuye barataha ariko icyo gihe ikipe y’igihugu yari igiye kuba imbarutso y’intambara y’amasasu .

Kuri ubu imipaka yarafunzwe iteza ibihombo abaturage benshi ndetse havugwa ibihugu byombi gushyira ingabo ku mipaka yabyo bisa n’ibitegereje imbarutso gusa ariko iyo usesenguye nta mbarutso wabona ahubwo wenda inyeshyamba arizo zikoreshejwe naho biragoye ko igihugu kimwe kirasa ikindi kuko n’amasezerano ya East Africa atabyemera.

U Rwanda narwo rugashinja Uganda gushyigikira abashaka gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Kagame nka Gen.Kayumba Nyamwasa ,Col.Patrick Karegeya wahungiye Afurika y’Epfo aho yiciwe, Rujugiro Ayabatwa Tribert umuherwe w’umucuruzi n’abandi batandukanye bose bakoranye nabo ariko Rujugiro uherutse guhura na Museveni akaba ahakana ko adakorana na RNC ndetse ko nta nyungu afite zo kujya muri Politike.

Perezida Kagame na Museveni wa Uganda

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr.Richard Sezibera akaba yaravuze ko ahanini ikibazo cya Uganda n’uRwanda gituruka ku gatsiko k’ibyihebe (Terrorist)ba RNC iri mu marembera ariyo nyirabayazana bakorana na bamwe mu bayobozi bakuru ba Uganda bashaka guhungabanya umutekano w’uRwanda  mu gihe Uganda nayo yabihakanye mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa bigasa nko guhangana gati y’ibihugu byombi.

Amakuru akomeza avuga ko cyera Umwami Kigeli V nawe ahunga ubwo u Rwanda rwari rumaze guhabwa ubwigenge yaciye mu gihugu cya Uganda ku butegetsi bwa Obote ndetse ikaba ari imwe mu mpamvu yatumye Idi Amini wari umugaba mukuri w’igisirikare cya Uganda abyinjiramo kubera ko bitamushimishije ahita afata ubutegtsi akuraho Obote washyigikiye Umwami Kigeli wa V waguye muri Amerika.

Bivugwa ko abanyarwanda ari benshi cyane muri Uganda ndetse Impamvu Abanyarwanda ari benshi muri icyo gihugu cya Uganda ni uko cyera muri za 50 mu Rwanda hari ikibazo cy’amoko hanyuma abahutu babifashijwemo n’Abazungu bakuraho Ubwami bafata ubutegetsi bityo Abahutu batangiye kwica Abatutsi bamwe bahungira muri Uganda batangira kuba impunzi mu bihugu bitandukanye bamwe bajya gushumba abandi bajya mu bucuruzi kugeza ubwo bisuganyije mu 1990 bagaruka mu ntambara yo kubohora igihugu cyabo.

Ibi n’ibyerekana uburyo ibihugu byombi byahereye cyera bifitanye amakimbirane ariko nanone bigafashanya nkuko bivugwa ko ari ibihugu by’ibivandimwe.

Bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda bivuga ko icyo gihe ibibazo byari bikomeye hagati ya Uganda n’uRwanda muri Kisangani umunyamakuru Andrew Mwenda yanditse inkuru yavugaga ku Rwanda na Uganda ko byitegura intambara.

N’ubwo handitswe byinshi ku makimbirane hagati y’ibihugu byombi ariko nanone hari ibyiza bakoze nk’ishuri rya Ntare Museveni yaje gufatanya na Kagame kuritangiza hano mu Rwanda ,bahanye inka nk’ibmenyetso ko ari inshuti n’ibindi byinshi.

Abanyarwanda babonye ubwene gihugu baba bakora akazi kimwe n’Abagande

Ubu ikibazo kiri mu bihugu bitandukanye harimo ikivugwaho hagati y’uRwanda na Uganda ndetse n’uRwanda n’uBurundi kubera ko ubu Abanyarwanda ntibemerewe kujyayo kubera umutekano.

Raporo ya LONI iherutse gutangazwa yagaragazaga ko Gen.Kayumba Nyamwasa arimo kwinjiza abantu mu gisirikare agamije guhungabanya umutekano w’uRwanda ,abinjizwa muri icyo gisirikare abakinjizwamo banyuzwa I Burundi icyo kigateza ibibazo nk’ibyo Uganda n’uRwanda bafitanye ugasanga bishobora kurangirira mu ntambara.

Museveni amaze kwirukana Gen.Kale Kayihura wari ukuriye Polisi akamufunga uwamusimbuye yakoze ibarura ry’abapolisi basanga abagera ku 3000 baratorotse igipolisi ariko bamwe bakavuga ko bashobora kuba baragiye mu nyeshyamba za Kayumba Nyamwasa.Isesengura ni rirerire tukaba tuzakomeza kubagezaho isesengura hagati y’ibibazo bivugwa muri East Africa.

Rwego Tony

3,839 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.