Gen.Ibingira na Gen.Nzabamwita aho bari hamenyekanye
— March 9, 2019
Please enter banners and links.

Hashize iminsi havugwa igihugu ko Gen.Ibingira Fred na Gen.Nzabamwita Joseph wamenyekanye cyane ubwo yari umuvugizi w’Igisirikare cy’uRwanda na Gen.Ruvusha ko bafunzwe kugeza n’ubwo byabajijwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Richard Sezibera akavuga ko abo basirikare badafunzwe.
Kuri uyu munsi Kuwa 9 Werurwe 2019 abantu bakaba babiboneye bari mu mwiherero w’abayobozi I Gabiro ndetse bari muri siporo nkuko abayobozi iyo bagezeyo bazindukira muri siporo.
Ubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr.Richard Sezibera yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku kibazo cya Uganda n’uRwanda n’ifungwa ry’imipaka yabajijwe ku kibazo cy’Abajenerali 3 barimo Gen.Nzabamwita ,Gen.Ibingira na Gen.Ruvusha ko baba bafunzwe avuga ko yari yaraye agiranye inama na Gen.Nzabamwita Joseph ati “Kuki abantu bifuza ko aba basirikare bafungwa oya ntago bafunzwe naraye ngiranye inama na Gen.Nzabamwita ayo makuru ntago ariyo”.

Gen.Ibingira Fred yicaranye na Gen.Jack Nziza washyizwe mu buzima busanzwe

Gen.Ibingira ubanza ibumoso ari muri siporo i Gabiro ,inyuma ye Jack Nziza

Uwa gatatu uhereye i buryo ni Gen.Nzabamwita Joseph ,ubanza akaba Gen.Patrick Nyamvumba umugabo mukuru w’Ingabo
Abantu bari babanje kutabyemera baziko ari byabindi by’abanyapolitike guhisha amakuru ariko uyu munsi abenshi babyemeye kubera ko babiboneye bari mu bandi bayobozi b’igihugu bakuru mu mwiherere wabo I Gabiro muri Gatsibo.
Rwego Tony
12,792 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply