umu amakuru- Perezida Kagame yavuze impamvu zikomeye hagati ya Uganda n’uRwanda harimo Gen.Kayumba Nyamwasa ,Rujugiro ndetse n’ifungwa rya Rutagungira | Umusingi

Perezida Kagame yavuze impamvu zikomeye hagati ya Uganda n’uRwanda harimo Gen.Kayumba Nyamwasa ,Rujugiro ndetse n’ifungwa rya Rutagungira

Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki ya 9 Werurwe 2019 mu mwiherero w’abayobozi bakuru mu Rwanda urimo kubera I Gabiro mu kigo cy gisirikare mu Karere ka Gatsibo Perezida Kagame yavuze ku bibazo by’uRwanda na Uganda n’u Burundi ndetse avugamo na Gen.Kayumba Nyamwasa ko ari we utera ibibazo byose kubera Uganda imushyigikiye.

Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Uganda n’uRwanda byaviriyeho n’ifungwa ry’umupaka wa Gatuna Leta ikagira inama abanyarwanda kutajya mu gihugu cya Uganda kubera umutekano wabo yavuze no ku ijambo Gen.Kabarebe yigeze kuvuga rikumvikana nabi ryo guhunahuna.

Perezida Kagame yavuze ko nawe acyumva iryo jambo guhunahuna yabanje kuvuga ko Gen.Kabarebe atari akwiye kuvuga ijambo nk’iryo ariko Perezida Kagame akaba asa n’uwamushyigikiye ko iryo jambo ntacyo ryari ritwaye nyuma yo kumva abanyarwanda benshi bajya muri Uganda bafatwa bagafungwa abandi bakicwa urubozo.

Guhunahuna ugenekereje ubundi bikoresha ku mbwa iyo ihunahuna ishakisha ibyo yarya ,Gen.Kabarebe akaba yaravuze ngo ariko ubundi muba mujya guhunahunayo iki mwakubatse igihugu cyanyu.

Perezida Kagame ari kumwe na Gen.James Kabarebe

Gen.James Kabarebe

Perezida Kagame mu mwiherero w’Abayobozi i Gabiro avuga ku kibazo cy’uRwanda na Uganda ndetse na RNC

N’ijambo ryumvikanye nabi kubera ko imiryango myinshi ifiteyo abantu babo batuyeyo kujya kubasura cyangwa abafiteyo akazi baba batagiye guhunahuna nkuko byavuzwe kandi ibihugu bituranye biba bigomba kugira ubuhahirane n’imigenderanire myiza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yagarutse kuri Gen.Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afurika y’Epfo ariko akaba afite umutwe w’ingabo wa RNC ugamije kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame akaba yavuze ko ukorera muri Uganda ari nayo ntandaro y’ifungwa rya Rene Rutagungira wanze kwinjira muri RNC bakamuhimbira ibyaha bakamufunga we n’abagenzibe nkuko Perezoda Kagame yabivuze.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko basabye ba Rene kwinjira muri RNC babyanze barafungwa ndetse avuga ko bahora bahindura ibyaha ashinjwa ubu ikigezweho ngo kikaba ari uko bamufatanye imbunda bivugwa ko ashobora kuba yarayicishije umuntu.Yanavuze ko impamvu yamenye ikibazo cya Rene Rutagungira ufungiwe muri Uganda aho yakorewe iyicarubozo rikomeye bashaka ko yemera ibyo bamushinja ariko akanga kwemera ibyo atakoze ari uko umuryango we wandikiye Perezida inzandiko nyinshi bamusaba kwinjira mu kibazo nyuma y’uko basanze Leta ya Uganda yarabyinjiyemo kugeza n’ubu akaba ataragezwa mu nkiko kuburana.

Yakomeje avuga ko hari amakuru bafite ndetse n’ibimenyetso ko abatavuga rumwe n’ubutegtsi bwaho aribo bica abantu bahimbira abantu barengana.

Yavuze no ku kibazo cya Rujugiro ukorera muri Uganda aho yavuze ko yaganiriye na Museveni amaso ku maso Museveni avuga ko atazi Rujugiro Kagame amwemeza ko amuzi kugeza ubwo Museveni yavuze ngo Abanyarwanda mujye mutandukanya business na Politike.

Impamvu bavugaga kuri Rujugiro ni uko ari mu batera inkunga RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa ndetse amakuru akaba avuga ko RNC ikorana n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda nkuko Kagame yabivuze .

Gatera Stanley

2,365 total views, 37 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.