umu amakuru- Umunsi wera w’umucyo wabereye mu bitaro bya Muhima ababyeyi babyariyeyo batishoboye bahawe ifunguro n’amafaranga | Umusingi

Umunsi wera w’umucyo wabereye mu bitaro bya Muhima ababyeyi babyariyeyo batishoboye bahawe ifunguro n’amafaranga

Please enter banners and links.

Kuwa 7 Werurwe 2019 ku bitaro bya Muhima habereye igikorwa cyo kugaburira ababyeyi batishoboye babyariye muri ibyo bitaro ,igikorwa kiswe umunsi wera w’umucyo.

Edward Mubaraka umuyobozi wa M.I.W News yabwiye abanyamakuru impamvu bahisemo gusura ababyeyi bo mu bitaro bya Muhima ko ibyo bitaro aribyo biri hafi ya Nyabugogo no mu mujyi umubyeyi ufashwe n’ibise mu bice bya hafi y’Umujyi ariho bamuzana.

Mubaraka yavuze ko ababyeyi babyaye baba bakeneye igikoma bakeneye kurya isombe n’igitoki kiza ikaba ariyo mpamvu baje gusangira n’ababyeyi babyaye tubabere ba se naba nyina kandi kikaba ari igikorwa kizajya kiba buri gihembwe cy’amezi atatu.

Umunsi wera w’Umucyo n’umunsi wo gukundana ,kubabarira ,kumenya Imana y’uRwanda bityo gusura ababyeyi no gusangira nabo kikaba ari igikorwa cy’urukundo kandi akaba ashishikariza abantu bafite urukundo kujya baza bagahura bakagaragaza urukundo mu bikorwa byiza byo gufasha cyangwa gutabara aho yavuze ko ubutaha iki gikorwa kizabera muri gereza.

Iki gikorwa Mubaraka avuga cy’urukundo gishingiye ku Mana y’uRwanda kigamije kurwanya igwingira ry’abana ndetse n’imirire mibi ari nayo mpamvu bazanye igikoma cyiza kugirango abana banywe igikoma ndetse n’ababyeyi barye indyo yuzuye.

Itsinda rishinzwe gutegura umunnsi wera w’Umucyo bafashe abana bavukiye mu bitaro bya Muhima ba Nyina bagiye kugaburirwa ibiryo

Hagati ni Mubaraka Edward umuyobozi w’iki gikorwa ateruye umwe mu bana bavuze ari impanga yabahaye n’amafaranga

Mubaraka Edward ari kumwe n’itsinda ayoboye ritegura umunsi wera w’Umucyo aganiriza Ababyeyi

Ishimwe Delophine

Turikumwenimana Innocente

Hari benshi batazi umunsi wera w’Umucyo ukaba ari umunsi wizihizwa ku itari 7 za buri gihembwe ukaba uteganijwe kwizihizwa kuwa 7 z’Ukwezi kwa karindwi 2019 nkuko Mubaraka Edward yabibwiye abanyamakuru.

Umunsi wera w’Umucyo n’igikorwa gishingiye ku Mana y’uRwanda hakaba harimo gutegurwa Bibiliya y’Ikinyarwanda y’Abanyarwanda ariko yo ikaba izaba ivuga ku mateka y’uRwanda kuva kuri Gihanga Ingoma 100 kugeza ku gihe cya Perezida Kagame kuko Bibiliya zindi zivuga amateka y’Abanyasirayeli akaba ashaka gukora Bibiliya y’amateka y’uRwanda.

Marie Chantal Kayitesi n’umwe mu babyeyi babyariye mu bitaro bya Muhima akaba yarabwiye abanyamakuru ko yishimiye igikorwa cy’Umunsi wera w’Umucyo kuba babatekereje bakabasura bagasangira bigaragaza ko ari urukundo ati ndabyishimiye cyane.

Ishimwe Delophine  nawe ari mu babyeyi babyariye mu bitaro bya Muhima akaba akomoka mu Akarere ka Gikongoro akaba yishimiye abateguye igikorwa cyo kubasura bakabagaburira asaba ko yakwishyurirwa amafaranga y’ibitaro kubera ko adafite amafaranga yo kwishyura.

Turikumwenimana Innocente yavuze ko yaje kubyarira mu bitaro bya Muhima bamuca ibihumbi ijana na birindwi arabibura abwira muganga kumwishyurira arabyanga.Turikumwenimana yavuganaga n’abanyamakuru arira kubera ko nta Mituelle de santé afite akaba avuga ko atazi uko azava mu bitaro.

Turikumwenimana akamoka mu Karere ka Kirehe I Nyarubuye akaba yaraje I Kigali aje gukora akazi ko mu rugo bamutera inda afite imyaka 18 ndetse uwamuteye inda akaba atazi aho ari.

N’igikorwa ababyeyi bashimye cyane bashimira uwagiteguye dore ko nyuma yo gufata ifunguro bigishijwe kuri gahunda yo kuringaniza urubyaro.

Mubaraka Edward akaba yarahaye amafaranga abana bavutse nk’ikimenyetso cy’umuco ,mubo yahaye hakaba harimo abana bavutse b’Impanga yanateruye akababwira ngo kura ujye ejuru ungane n’abagore bose b’uRwanda ,ibyo bibwirwa umwana wavutse w’umukobwa.

Gatera Stanley

447 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.