umu amakuru- Young Grace atwite inda y’imvutsi | Umusingi

Young Grace atwite inda y’imvutsi

Please enter banners and links.

Umuhanzi Young Grace yahishuye ko ari mu byishimo by’uko ari kwitegura kubyara umwana we w’imfura.

Young Grace ni umuhanzikazi wubashywe mu bakora injyana ya Hip Hop mu Rwanda. Amaze igihe kinini atagaragara mu ruhame no mu bikorwa bya muzika.

Abinyujije kuri Instagram yishuye ko ari kwitegura kwibaruka umwana we w’imfura. Yashyizeho amashusho agaragaza umwana wisimbiza mu nda n’amagambo agaragaza ibyishimo.

Yagize ati “ Ndi kunyura mu bihe bidasanzwe buri mugore wese abategereje mu buzima bwe. Oh! Ubu inda yanjye irizihiwe nk’umutima wanjye.”

Young Grace ntiyavuze se w’umwana ariko asanzwe akundana n’umusore witwa Rwabuhihi Hubert [Piqué] ukina mu ikipe y’umupira w’amaguru yitwa Heroes yo mu Cyiciro cya Kabiri.

Tariki 19 Nzeri 2018 mu birori yizihirijemo isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko, uyu musore yambitse impeta y’urukundo Young Grace bemeranywa kuzabana.

Mu minsi ishize umwe mu bakunzi yamubajije igihe azakorera ubukwe avuga ko ari vuba.

Src:Igihe

 

 

 

1,098 total views, 19 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.