140 biyandikishije mu irushanwa ry’abagore bafite ibibuno binini muri Uganda bagamije guteza imbere ubukerarugendo biteza impagarara
— February 11, 2019Please enter banners and links.
Irushanwa rihurije hamwe abagore bafite ibibuno binini ‘Miss Curvy Uganda’ rimaze kwiyandikishamo abagore 140 bazahatana muri Kamena 2019 havemo abazifashishwa mu kureshya ba mukerarugendo mu gihugu cya Uganda.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Gashyantare 2019, Anne Mungoma, wateguye iri rushanwa ‘Miss Curvy Uganda’ yabwiye NTV Uganda, ko yatunguwe n’uburyo irushanwa ryakiriwe. Yagize ati “Iri rushanwa rihurije hamwe abagore b’ubwiza n’ikimero bafite ikibuno kinini, tugomba kubyishimira. Dukwiye gushima ubuhanga bwabo kandi tugakuraho ko umukobwa mwiza agomba kuba atabyibushye nyine afite mu nda zero.”
Mungoma yavuze ko iri rushanwa ryateguwe mu murongo wo kwereka Isi ko Uganda ituwe n’abagore b’abanyafurika, ari nayo mpamvu hatekerejwe uburyo bakwifashishwa kumenyekanisha ishusho y’ubukerarugendo muri Uganda. Abagore 140 bamaze kwiyandikisha mu irushanwa ‘Miss Curvy Uganda’
Yavuze ko hari ibihugu byinshi bifite ibyo byerekana mu bukerarugendo bwabo. Ngo muri Uganda abakerarugendo berekwa Karimojong, Masai, n’ibindi ariko ngo ntabwo bitanga amafaranga menshi. Avuga ko nta mpamvu yo kubangamira abagore bafite ibibuno binini mu irushanwa, ngo cyeretse ubwiza bwarahariwe abakobwa bananutse gusa.
Yavuze ko umugore uzegukana irushanwa Miss Curvy Uganda azagira amahirwe yo guhatana mu irushanwa ry’abagore bafite ibibuno binini muri Afurika (Miss Curvy Africa), azanitabira kandi ahagarariye Uganda mu irushanwa ry’abagore bafite ibibuno binini ku Isi (Miss Curvy World).
Ashimangira ko iri rushanwa ry’abagore bafite ibibuno binini bizatuma Uganda imenyekana ku rwego rw’Isi yose. Iri rushanwa ryatangiye kuya 05 Gashyantare 2019 ryakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga n’abagore muri Leta bakaba baryamaganye ko ari ugusuzugura abagore no kubahuka umuco w’abagore.
Mu minsi ishize Perezida Museveni aherutse gutangaza ko ashyigikiye iri rushanwa mu buryo bweruye.
Minisitiri w’ubukerarugendo Kiwanda akaba yavuze ko abantu bakwiye guhindura imyumvire kuki Miss Uganda badahaguruka ngo basakuze kandi bavuga ko badashaka abakobwa banini?ati nibareke n’abanini nabo bakore irushanwa ryabo kuko ntawe ribangamiye.
Depite Winnie Kiiza akaba yavuze ko Minisitiri w’ubukerarugendo arimo kwica umuco w’igihugu ahubwo ibyo akora ngo ari ugucuruza abagore amusaba gusaba abagore imbabazi.
Hon.Winnie Kiiza akaba yagize ati “Ari umugore we akamubwira ati ugiye kujya hariya abamukerarugendo bajye baza bakurebe bishyure igihugu amafaranga yakumva abyishimiye.Ikindi cyangwa ari nyine ugiye kujya ajya ahantu bamukerarugendo bakaza kumureba bakishyura amafaranga igihugu byamushimisha?”.
8,892 total views, 5 views today
Leave a reply