umu amakuru-    Indirimbo y’umuhanzi Dan Runyange Mana dukize uburetwa ituma abakobwa benshi bamusaba urukundo | Umusingi

Dani    Indirimbo y’umuhanzi Dan Runyange Mana dukize uburetwa ituma abakobwa benshi bamusaba urukundo

Please enter banners and links.

Dani

 

 

Umuhanzi Dan Runyange wahhimbye indirimbo yitwa Mana dukize uburetwa ,uyu munsi taliki 22 Gicurasi 2016 yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko aho ajya kuririmba hose iyo arangije kuririmba abakobwa benshi bamusaba urukundo abandi bakamwirukaho bamusaba nimero ye ya Telephone.

Dan Runyange bivugwa ko yatandukanye n’umugore we bafitanye umwana umwe w’umuhungu ,ubu akaba avuga ko ari mu bihe bikomeye kuko ashobora kuzabura uwo ahitamo kubera afite abakobwa benshi bamusaba ko bakundana nawe.

Abajijwe n’Ikinyamakuru Umusingi umugambi afite nyuma yo kwemera ko yatandukanye n’umugore we yagize ati “biracyankomereye guhitamo umwe kuko njya gucuranga ahantu henshi nkasangayo abakobwa beza ,najya n’ahandi bika uko none nanjye sinzi uko nzabyitwaramo uretse ko buriya uwo Imana yangeneye arahari arategereje,buriya uwa mbere ntago yari uwanjye niyo mpamvu twatandukanye”.

Dann

Dan

Dan r

Dan Runyange amaze imyaka myinshi mu buhanzi ndetse akaba amaze kugira indirimbo zihimbaza Imana  nyinshi kandi zikunzwe zirimo Mana dukize uburetwa ,97 n’izindi nyinshi.

Abajijwe muri abo benshi uwo yifuzamo yagize ati “ndacyabigaho bose umunsi uzaba umwe nzahitamo uwo Imana izanyereka kuko ndabisengera cyane kugirango izanyereke umukobwa mwiza ubereye amaso yanjye ,ufite umuco ,kandi unkunda ,uwo niwe uzaba Mama w’abana banjye niwe nzaha umutima wanjye wose”.

Ikinyamakuru Umusingi cyamusabye kuvuga amazina y’abakobwa byibuze 5 yumva atekereza azakuramo umwe avuga ko atari byiza kubavuga nonaha ati kuko abo mfite ubu n’ubwo ari benshi bashobora kuba nta wanjye urimo mbavuze rero naba mbeshye kuko aho njye gucuranga buri munsi mbonayo abakobwa beza wasanga aho nzajya ejo cyangwa ejobundi ariho nzasanga uwange antegereje.

Yatanze ubutumwa ku mukobwa wese uzasoma iyi nkuru ,uwumva ko yamukunda byanyabyo agomba kuba azi guca bugufi ,azi kubaha umugabo we kandi adafite irari ry’ibintu kuko ibintu birashakwa iyo ubuzima buhari ndetse yongeraho ko uwo ashaka agomba kuba azi kwihanganira ibigeragezo kuko avuga ko yasanze ingo nyinshi zisenyuka kubera kutihanganirana no kutihanganira ibigeragezo kandi mu buzima habamo ibigeragezo by’ubwoko bwose.

Noella

3,842 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.