umu amakuru-  Abafite ubumuga bwo kutabona basanga Leta yarabatereranye. | Umusingi

Vianny  Abafite ubumuga bwo kutabona basanga Leta yarabatereranye.

Please enter banners and links.

Vianny

 

Kuri uyu wa gatanu taliki 20 Gicurasi 2016 aho ikicaro cy’abatabona mu Rwanda giherereye I Masaka habereye ikiganiro n’abanyamakuru kigamije kubereka ibibazo bafite kugirango itangazamakuru ribafashe kubavugira aho batagera ibibazo byabo bishakirwe umuti kuko n’abo n’Abanyarwanda nkabandi.

Perezida  w’icyo kigo kitwa Rwanda Union of Blind witwa Patrick Ssubi yatangiye abwira abanyamakuru impamvu babatumiye ko bafite ibibazo byinshi bifuza ko itangazamakuru ryabafasha gukora ubuvugizi aho batagera.

Mu bibazo bafite bikomeye cyane harimo ubushobozi buke bwo kwakira abafite ubumuga bwo kutabona kuko hari igihe baza ari benshi ariko ubushobozi bujyanye n’ikibatunga ,ibikoresho ,kwishyura abarimu babigisha ,ugasanga bigorana cyane.

Patrick Ssubi yagize ati “natwe turi abanyarwanda nk’abandi dukeneye ubufasha abafite ubumuga bwo kutabona bakareka kujya bajya gusabiriza ndetse n’akato bahabwa bagakora kagashira no gusabiriza bigashira”.

Umuyobozi w’icyo kigo (Director)Mukeshimana Vianny yabwiye abanyamakuru ko ibyo bakora byose bishingiye ku nkunga bahabwa n’igihugu cya Sweden iramutse ihagaze bafunga imiryango bagasubira mu buzima bubi kandi Leta yakabafashije bagakomereza kubyo bamaze kugeraho.

Yakomeje avuga ko hari igihe bafata abanyeshuri 20 cyangwa 15 kubera ubushobozi buke bakabaye bakira benshi ,bakaba bafite abarimu 3 gusa 2 muribo bafite ubumuga bwo kutabona umwe niwe ureba.

Vianny

Mukeshimana Vianny ibumoso ari kumwe na Perezida wa RUB Suubi Patrick (photo Umusingi)

DSC06519

Abayobozi bicaranye na Musabyimana Patricia wafashwe n’ubumuga bwo kutabona akuze arimo gutanga ubuhamya ibyo iki kigo cyamugejejeho (Photo Umusingi)

Kubera bigisha abafite ubumuga bwo kutabona babigisha imyuga irimo kudoda ,guhinga ,gucuruza ,ubworozi n’ibindi byinshi bakaba basaba Leta ko yabafasha bakagira ubushobozi bwo kwakira umubare munini kuko hari abakiri mu miryango yabo abandi bari hirya no hino basabiriza.

Vianny yagize ati “abafite ubumuga bwo kutabona usanga imyenda yabo icika ku kibuno kubera kwicara cyane badakora ariko abaje mu kigo bahabwa amasomo bakazasubira iwabo bafite ibyo bikorera bibabeshaho”.

Iyo wumvise ubuhamya bw’abantu bafite ubumuga bwo kutabona bamwe muribo bahumye bakuze ,iyo wumvise ubuhamya bwabo utihangana warira kuko biteye agahinda ,aba bantu bakeneye gufashwa kuko nabo n’abanyarwanda nkabandi.

Iki kigo cyatangiye mu mwaka wa 2000 ariko kugeza uyu munsi nta Minisitiri n’umwe urabasura ,nta Meya urabasura ahubwo basurwa n’abanyamahanga .

DSC06524

Brahinga bakagira n’akarima k’igikoni(photo Umusingi)

DSC06521

DSC06533

Batema ubwatsi bwo guha inka borora

DSC06536

(photo Umusingi)

DSC06552

DSC06550

Inka borora bazigaburira

DSC06527

bagira n’amatungo magufi borora

DSC06529

(Photo Umusingi)

DSC06530

Ese kudasurwa ko si akato?aba bantu nabo sibo biteye ubumuga bwo kutabona kandi n’undi wese byamubaho ariko uwo bitarabaho akwiye gufasha bariya bantu babayeho nabi kandi nabo ari abanyarwanda nkabandi bakwiye kugenerwa ibyo abandi bagenerwa ,abana bakiga neza ,bagakina ,bakavurwa neza ,bakaryama neza ,bagakora n’ibindi byinshi.

Umwe mu bafashwe n’ubumuga bwo kutabona witwa Musabyimana Patricia yavuze ko yafashwe ari mukazi baramusezerera ajya mu rugo ariheba aricara gukora akazi ariko kose arabireka ku buryo no kujya kwihagarika bamufataga ku kuboko ariko aho incuti ye yamujyaniye mu kigo RUB baramwigishije ubu arijyana ahantu kure kuko bamuhaye inkoni umufasha.

Musabyemina yagize ati “kubyakira byari byarananiye narihebye ariko aho naziye aha maze kugera kuri byinshi ,naganiriye n’abagenzi banjye bandusha imyaka numva ko hari abandi bafite ikibazo nk’icyanjye”.

DSC06538

Barimo guhata ibirayi

DSC06540

Barimo gukora isuku

DSC06542

Ubu afite imashini idoda akoresha akabona ikimutunga akaba asaba ko n’abandi bakiri mu miryango batinye kuza cyangwa byananiye kwakira bakwiye kuza bakaigishwa kuko buryo iyo utabonye ukuganiriza urushaho kwiheba cyane cyane iyo wafashwe n’ubumuga ukuze ariko iyo uje mu kigo uganira n’abandi ubuzima bugakomeza.

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona usanga bahinga abandi batetse ,abandi batema ibyatsi by’inka kuko bafite inka borora abandi bakora isuku ku buryo ubona babishoboye.

Babigisha amezi 3 bakabaha ikiruhuko cy’ukwezi bagasubira iwabo bakagaruka bakiga andi mezi 3 akaba 6 yose hamwe ,ubwo bakamushakira icyo yakora iwabo ntiyongere gusabiriza.

Gatera Stanley

2,656 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.