umu amakuru-    Icyegeranyo ku itangazamakuru mu Rwanda ku mwanya wi 161 hari icyo ubwiye abayobozi n’abanyamakuru ? | Umusingi

CgjtRXZWMAAOXjW    Icyegeranyo ku itangazamakuru mu Rwanda ku mwanya wi 161 hari icyo ubwiye abayobozi n’abanyamakuru ?

Please enter banners and links.

CgjtRXZWMAAOXjW

 

 

Ikinyamakuru Umusingi cyakoze isesengura ku cyegeranyo ku itangazamakuru cyane cyane u Rwanda aho RSF barushyize ku mwanya wi 162 ,ikintu kibabaje cyane.

Abafite itangazamakuru mu nshingano zabo iyo babonye u Rwanda rushyirwa hamwe n’ibihugu biri mu ntambara kandi rwo ruzwi ko ari igihugu gifite umutekano bumva inshingano zabo bazikora uko bikwiye?.

N’ubwo n’abanyamakuru bafite inenge zabo turi buvugeho ariko bahawe ubwisanzure birabanananira ngo bibe aribyo bishakirwa umuti?.

CgjZrCMWYAAIhxG

Abanyamakuru benshi bavuga ko bahamagarwa n’abayobozi bamwe bakomeye cyane cyane inzego zishinzwe umutekano ikaba imwe mu mpamvu zituma badatangaza amakuru ,bikabangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru aribyo bituma u Rwanda ruza kumwanya wi 161.

Igihugu  nk’uRwanda abantu ku isi bazi ko gitera imbere ariko itangazamakuru rikaba rihabwa umwanya umeze gutyo biba bitumvikana ndetse bibabaje.Abavuga rikijyana bakwiye no kuvugira itangazamakuru rigakora kuko imyaka ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’imyinshi ,byibuze byakaba biri mukigero ku buryo u Rwanda rushyirwa nka ku mwanya 70 byibuze bitewe n’impamvu zitandukanye.

CgjoYYPW4AAk2by

Zimwe muri izo mpamvu harimo Sosiyete idakunda gusoma n’ubwo icyo bitacyri cyane ,Bamwe mu bayobozi badakunda gusoma,abanyamakuru ba banebwe,kudakunda akazi ,naburi wese kumva ko yaba umunyamakuru,ibigo bishinzwe itangazamakuru kwiyicarira bagakora uwo kugenzura gusa abanyamakuru banditse ku bantu runaka bagahamagazwa n’izindi nyinshi.Rwanda Governance Board nayo kuwa 21 Mata 2016 basohoye icyegeranyo ku itangazamakuru ryandika ariko igitangaje ni uko risa niritakibaho.

Abantu bibajije impamvu hagaragajwe icyo  cyegeranyo ku itangazamakuru ryandika kandi abarikoramo benshi baratumiwe mu mahugurwa yateguwe na Rwanda Media Commission ku bufatanye na UNESCO yari agamije guhugura abanyamakuru n’abapolisi ku bijyanye n’umutekano w’abanyamakuru .

Kuki ibigo 2 bifite itangazamakuru mu nshingano bategura  ibikorwa umunsi umwe kandi abo babitegurira ari bamwe?.

Numva imyaka ishize ihagije kugirango abashinzwe itangazamakuru bagire icyo bakora kuko iyo bakoze icyegeranyo kimeze kuriya n’abantu baba bafite gahunda yo gusura u Rwanda (Tourism)bamwe barabireka bigahombya igihugu.

Ikindi abantu bibaza ubu itangazamakuru ryo mu Rwanda ryatwara iki riramutse rikoze neza?Ibinyamakuru bigasohoka uko biba byarateganije gusohoka ,Radio na Tv’s zigakora zisanzuye byatwara iki  koko?.

Wagirango gukora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda n’icyaha?(journalism is not a crime)kuki uyu mwuga udashyigikirwa nk’iyindi yose?.Abanyamakuru nabo n’abanyarwanda nk’abandi gahunda ziterambere nabo ziba zibareba.

Ku banyamakuru nabo ibyo banengwa bituma u Rwanda rushyirwa ku mwanya wi 161.

Abanyamakuru bamwe na bamwe ntago bize itangazamakuru ,bivuze ko gukora ikintu utakizi neza ugikora nabi ,iyo nayo n’impamvu imwe muri nyinshi.Impamvu ya 2 bamwe mu banyamakuru n’abanebwe usanga atafata umwanya we ngo ajye gukurikirana inkuru runaka kuko yumva ntacyo ari buyikuremo.

Impamvu ya 3 ,Abanyamakuru usanga buri umwe ari nyamwigendaho aho gushyira hamwe ngo bagire imbaraga zo guhangana n’uwo bavuga ubababangamira ahubwo biha imbaraga ubangamira kazi kabo.

Impamvu ya 4 twavuga ko batazi gushaka udushya kuko iyo byanze aho waboneraga uhindura imikorere ugashaka udushya dukurura abakiriya ,ibyo mu itangazamakuru ntabyo ,ubigerageje ahubwo usanga bamurwanya bakamunaniza.

Abavuga rikijyana tugize Imana bagakunda gusoma bose hari icyo byahindura n’abanyamakuru bahsatse  uko izo mpamvu twavuze zikemuka n’ibigo bigakora uko bikwiye itangazamakuru mu Rwanda ryashyirwa ku mwanya wa 67 ,ibindi bikagenda biza rukazagera no ku mwanya wa 10.

Ariko mbere y’ibindi byose hakwiye kuganirwa uko itangazamakuru ryatezwa imbere kuko hari abantu barikoragamo tuzi ko nibarivamo rizatera imbere ariko n’ubwo barivuyemo ahubwo byarushijeho kuba ribi.Hari bamwe muri iyi minsi usanga bagenda bavuga bati ariko mu Rwanda ibinyamakuru byabaye iki?ko bitagisohoka .

Iyi nkuru n’isesengura Ikinyamakuru Umusingi cyakoze rishingiye kubimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru harimo icyegeranyo ,RGB gushyira hanze ubushakashatsi .

Gatera Stanley

2,782 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.