umu amakuru-    Urusengero rwamukuyemo impyiko none agiye kurujyana mu Rukiko | Umusingi

Katamba    Urusengero rwamukuyemo impyiko none agiye kurujyana mu Rukiko

Please enter banners and links.

Katamba

 

 

Umusore witwa John Katamba w’imyaka 24 agiye kujyana urusengero rwa Watoto mu Nkiko kubera ko urusengero ibyo rwamusezeranije rutabyubahirije nyuma yo kumusaba ko bamukuramo impyiko.

Katamba avuga ko Urusengero rwa Watoto rwaje iwe rumusaba ko abaha impyiko ye bakayiha umusore witwa William Kabuye w’imyaka  17 kubera koi ye yari irwaye.

Bamwemereye kumuha amafaranga no kumwitaho ndetse no gufasha nyina ,bakamuha n’amafaranga y’ishuri kugirango arangize kaminuza .

Katamba avuga ko abayobozi b’urwo rusengero bamaze kumukuramo impyiko baramwibagirwa ,ubu akaba yararwaye gushanyarara .

Muri 2013 Katamba yigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye  muri Seroma High School  Seeta  ariko mushiki we witwaga Tabitha Nakitende  arwara impyiko akajya amuherekeza kwa muganga kwivuza bigera aho muganga amubwira ko impyiko ze zifite imbaraga nyeya bityo Katamba ahitamo kumuha iye imwe kugirango mushiki we adapfa.

Katamba

Katamba wabazwe agakurwamo impyiko yerekana aho bamubaze

 

Nkuko tubikehsa Ikinyamakuru cyo muri Uganda Bukedde ,batangiye gushakisha uko bajya mu gihugu cy’Ubuhinde kugirango bamukuremo impyiko bamuhe iya musaza we Katamba ariko mushikiwe apfa batagiye mu Buhinde .

Mbere y’uko mushiki we apfa ,uko yamuherekezaga kwa muganga bagasangayo undi mwana witwa William Kubuye wari urwaye impyiko .

Nakitende mushiki wa Katamba amaze gupfa umuganga yahamagaye Katamba amubwira ko yahaye nimero ye ya Telephone banyiri rusengero rwa Watoto ko bari bumuhamagare kugirango abafashe umwana wabo wari urwaye impyiko akire .

Bukeye undi munsi muganga  Chris Kagenda yarongeye aranterefona ansaba ko duhura njyayo turahura nsanga ari kumwe na Gladys Kasirye na  Fred Niyonzima aba Watoto.

Baranyinginze ngo mbafashe mbahe impyiko yanjye bayihe William kuko yari arembye banyemerera ko ninyibaha bazama amafanga yo  kumbeshaho no gufasha umuryango wanjye ndetse bazama amafaranga yo kwiga kaminuza nkayirangiza kuko nari ndangije ayisumbuye.

Narabemereye nabo banyemerera ko bazamvuza indwara zose zizaturuka kukunkuramo impyiko ariko namaze kuyitanga ubu ntibagishaka no kumva ko ndi muzima.

Ukuboza 26, 2014 nibwo twahagurutse twerekeza mu gihugu cy’uBuhinde ariko mbasaba ko bampaho ku mafaranga make nkayasigira umuryango wanjye andi bakazayama tugarutse bambwira ko barimo kubikoraho abayafite hari abadahari ariko yose uzayobonera icyarimwe.

Katamba yaremeye baragenda bageze mu Buhindi umuganga witwa Polof. Sandeep Guleira wagombaga kumbaga agakuramo impyiko akayishyira muri William yaradupimye asanga tutavukana yanga kugira icyo akora .

Grace Nabirye n’umwe mu bakozi b’urusengero wari wajyanye na Katamba mu Buhinde yahise atelefona ba sebuja ababwira ko byanze .

Bagerageje gushakisha abandi baganga ariko aho twajyaga hose baradupimaga bagasanga tutavukana bakanga kumbaga ngo bakuremo imyiko.

Twamaze amezi 3 yose bagishakisha umuganga wambaga agakuramo impyiko ariko yarabuze ,tukaryama ku gatanda kamwe ,ubuzima bwari bugoranye cyane.

Katamnba agira ati “nagezaho mbona nta gahunda bifite mpitamo kubabwira ko mbiretse nshaka gusubira mu rugo ariko bagerageje kuntera ubwoba bambwira ko ningerageza kwanga bazansigayo nkahurirayo n’ibibazo”.

Hari umunsi haje umugabo witwa Amjad Syed bigaragara ko yakoranaga nabo yaraje atubwira ko hari umuganga witwa Polof. Sandeep yemeye kutubaga akankuramo impyiko akayishyira muri William.

Katamba avuga ko babajyanye muri Kanatarka  muri Bangalore mu kigo nderabuzima wabonaga gisa nikitujuje ubuziranenge kitwa Lalitha Health Cares ,tugezeyo umuganga bari batubwiye twasanze adahari ,abari bahari bavuga ko ibyo yaribukore  nabo babikora arabyanga .

Katamba agira ati “namaze kuvuga ko mbyanze umukobwa yanturutse inyuma ntabizi antera urushinge nyuma y’igihe gito narasinziriye nagiye kubyuka nsanga impyiko bayikuyemo ndibwa cyane”.

Nyuma y’iminsi 3 gusa baratwirukanye mu bitaro batubwira ko amafaranga yo bishyuye yashize turagenda mfite uburibwe bukabije ,icyo gihe nari maze amezi 4 yose mu gihugu cy’uBuhinde.

Tuzabagezaho nyuma yo kugaruka ubuzima yanyuzemo n’uko ubu abayeho ,ubu akaba ateganya kujyana abayobozi b’urusengero mu Nkiko n’ibindi bibazo bikomeye yagiye ahura nabyo n’icyo banyiri rusengero  bavuga.

Ese mu Rwanda haba hari abajyana abantu bakabakuramo impyiko bakajya kuzigurisha mu mahanga?.Iyi nkuru ni ndende tuzayibagezaho mu minsi yavuba ,byashyizwe mu Kinyarwanda na

Gatera Stanley

2,834 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.