umu amakuru-    Igishwaro gikomeye hagati y’ibinyamakuru byigenga na Leta | Umusingi

download    Igishwaro gikomeye hagati y’ibinyamakuru byigenga na Leta

Please enter banners and links.

download

 

 

Ikinyamakuru Umusingi kuri uyu wa 14 Mata 2016 cyakoze isesengura ku bijyanye n’itangazamakuru ry’igenga cyane cyane iryandika gisanga hari igishwaro gikomeye cyane hagati y’ibinyamakuru byigenga na Leta.

Mu Rwanda kugeza uyu munsi nta kinyamakuru kigenga wavuga gihari ,abakunda gusoma bashobora kujya kukigura aho byacururizwaga mu mujyi kubera ko bisa n’ibitagikora.

Iyo usesenguye neza mu Rwanda itangazamakuru ryigenga niryo ryasigaye inyuma mu gihe ahandi hose bagira amashyirahamwe akorana n’ibigo by’ubucuruzi nka za Bank ariko itangazamakuru ryabaye nyamwigendaho.

Dore aho ikimwaro kizira kuri Leta ,iyo ibindi bihugu usanga bifite ibinyamakuru byigenga bisohoka buri munsi bakumva ko mu Rwanda nta na kimwe kihaba icyo aba ari ikimwaro kuri Leta.Itangazamakuru ryigenga ni kimwe mu bigaragaza Demokarasi ,mu gihe rero mu Rwanda ridahari biba bivuze ko Demokarasi (Ubwisanzure)bw’itangazamakuru budahari.

The-Chronicles-newspaper-issue-number-one-in-Rwanda

Aha usanga bamwe mu bayobozi bavuga bati ariko ubu koko habuze umuntu wagira Ikinyamakuru kigenga kizwi gikora neza kigahemba n’abanyamakuru ?abantu bakajya bazinduka bagisoma?.

Ibi byashoboka njye nkurikije imyaka n’uburambe mfite muri uyu mwuga ariko bisaba ko Leta idohora ,itangazamakuru ryigenga rigakora .

Njya nibaza ni gute wasohora ibinyamakuru ibihumbi bitatu (3000)mu gihugu gifite Million zikabakaba 12 ntibigurwe?nubwo byaba ari ubushobozi bucye abantu ibihumbi 3 ni bake cyane ku buryo hataboneka abagura ibinyamakuru 3000.

Print-media

Abanyamakuru nabo bakwiye kugira igishwaro cyo kudakunda akazi kabo kuko ,iyo ukunda akazi ugomba guhangana n’imbogamizi ubona zikubuza gukora neza akazi ariko izo mbogamizi zihora zivugwa ariko nta munsi n’umwe abakora uyu mwuga barahura bati mureke tuganire turebe uko twateza imbere umwuga wacu kuko niwo bakora nta wundi baba bakwiye kuwuha agaciro cyane.

120512_0735_mediahighco1

tkjYIClZ

Ubundi abanyapolitike usanga bavuga ibitagenda kugirango Leta ibihindure ,itangazamakuru rikabona amakuru ariko mu Rwanda n’ibitagenda neza turashima ariyo mpamvu ubona iyo Perezida Kagame yasuye abaturage aribwo batera umurongo muremure bashaka kumubwira akarengane bafite n’ibibazo byabo.

Ibyo byose itangazamakuru ryakabaye ryarabigaragaje mbere n’abayobozi bakabibazwa nonese ubu koko twemere tube mu gihugu kitagira itangazamakuru ryigenga?twese tujye gukorera irya Leta?.

press

Reka mvuge no ku bigo bimwe na bimwe bishinzwe itangazamakuru mu nshingano zabyo nka RGB ,MHC ,RMC ,byose iyo usesenguye neza akamaro bamariye itangazamakuru wasanga ari 10% kandi bakigamba ko bafasha itangazamakuru.

Burya kuvugisha ukuri n’ibyiza ,ngenekereje mbona mu myaka 2 iri imbere mu Rwanda nta kinyamakuru kigenga kizaba kikiboneka ndetse n’abanyamakuru babikoramo hafi ya bose bazaba bararivuyemo cyangwa baririmo ku izina gusa.

Habuze ikigo mu bifite inshingano cyavuga kiti abafite ibitangazamakuru byaba ibyandika n’ibindi dushyireho ikigega cyo kwiteza imbere ,abarimu ko babishoboye bahembwa udufaranga duke ?abanyamakuru nibo byananira?ariko impamvu bo byakunze ni uko hari gahunda ya Leta yo gufasha umwarimu kugirango ashobore kwigisha ameze n’abo yigisha bazavemo abantu beza bagirira igihugu akamaro.

Itangazamakuru iyo gahunda ibonetse natwe iyo SACCO ntiyatunanira n’ubwo Perezida Kagame yigeze kutwemerera ikigega kugeza n’uyu munsi ntawamenye irengero ryacyo.

Umuntu yavuga byinshi akandika byinshi ariko buri umwe uri busome iyi nkuru atekereze kuba mu gihugu kitagira ikinyamakuru kigenga uko byaba bimeze?.

Usanga abantu batandukanye iyo bagize ikibazo bibaza bati ariko ntimwambwira Ikinyamakuru kigenga kigerageza kuvugisha ukuri?.

Iki n’igitekerezo cyanjye nishingiyeho nkora isesengura ku itangazamakuru ryigenga ariko nibanze cyane ku ryandika kuko maze iminsi myinshi nta kinyamakuru mbona gisohoka n’abana babicuruzaga hasigaye bake cyane kuko babonye nta cyabatunga kirimo.

Ibi nsanga bigira ingaruka ku banyeshuri biga itangazamakuru muri za Kaminuza zitandukanye kuko bashobora kuzabura akazi.

Hari ibigo bimwe na bimwe bivuga ko bitanga ubushobozi mu itangazamakuru ariko ubwo bushobozi wabugera ku kiyiko abantu barisha ,abandi nabo ngo barahugura abanyamakuru ugasanga barashyiramo abo bishakiye n’inshuti zabo ,kuki ibi byose bidacika umwuga ugatezwa imbere koko?.

N’igishwaro ku barikora ,n’igishwaro ku bitwa ko bateza imbere itangazamakuru ,n’igishwaro no kuri Leta kuko igihugu kubaho kitagira Ikinyamakuru na kimwe kigenga n’amahanga ashobora kujya avuga ati mu Rwanda hari ikinyamakuru kigenga cyakwandika inkuru ikaba ariyo koko.Ubuse  muzajya mujya gushaka ibinyamakuru byo hanze ngo bibandikire koko?icyo nicyo gishwaro ,ni hagire igikorwa .

Bimwe banyirabyo batangiye gusaba ko bihagarikwa ntibizongere kubarwa nk’ibinyamakuru mu Rwanda n’imbuga zabyo zirafungwa kubera ibibazo bitandukanye ,ibindi banyirabyo bahisemo gukora imbuga ariko imbuga ntacyo zinjiza nazo zimwe zikaba zaratangiye gufunga ,ibibazo n’ibyinshi kwari ukugirango abakunda uyu mwuga twumve ibibazo birimo nibishoboka habeho uburyo byaganirwaho bigakemuka bitaba ibyo itangazamakururyigenga  ryandika kwaheri.

Gatera Stanley

2,997 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.