umu amakuru- Nongere nibutse abo nasabye akazi ko gutoza Amavubi cyangwa niba bakanyimye bagure abazungu baze babahe ubwenegihugu bikinire | Umusingi

Nongere nibutse abo nasabye akazi ko gutoza Amavubi cyangwa niba bakanyimye bagure abazungu baze babahe ubwenegihugu bikinire

Please enter banners and links.

Mu minsi ishize nasabye akazi ko gutoza ikipe y’Igihugu Amavubi kubera impamvu 2 zikomeye kandi ntekereza ko nzihuje n’abandi bantu benshi.

Impamvu ya mbere mbabazwa no kubona ikipe y’Igihugu ihora itsindwa abafana bayo bikatubabaza hakiyongeraho umutoza wayo guhora atubeshya asa n’utujijisha  ngo ategereje ategereje umukino uzahuza u Rwanda na Nigeria ,ubundi ngo ntago yagiye muri CECAFA gutwara ibikombe ahubwo yagiye gukora imyitozo ,izo mvugo ndazirambiwe ndetse njye ndamusabye arekeraho kutwigambaho.

Impamvu ya 2 ni uko ahembwa amafaranga menshi kandi ntacyo akora kuko niba abamuhaye akazi bataramubwiye ko ikipe igomba gutsinda kugirango abafana bishime njye ndabimubwiye ntago tuzahora mukababaro ko guhora dutsindwa ngo duceceke,ayo mafaraga ahembwa nanjye nayahembwa niba abatanga akazi badashaka ko ikipe itsinda aho kuyaha umunyamahanga nanjye bayampa kuko gutsindwa ntawe byananira ariko amafaranga akaguma mu gihugu kuko yagira akamaro.

Ese iyo atinyuka akavuga ngo ategereje umukino uzahura u Rwanda na Nigeria aba yumva abo abwira nta bwenge bagira?unaniwe gutsinda ikipe zoroshye muri CECAFA ngo uzatsinda Nigeria ikomeye ku rwego mpuzamahanga?wa mutoza we rekeraho kutubeshya ,rekeraho kudujijisha akazi ntugashoboye taha iwanyu naho habayo amakipe uzayatoze.

Reka umutoza mbe muretse nekumurenganya cyane ariko abamuha akazi iyo mwicaye mu biro ikipe itsindwa buri munsi mwumva mwe nta soni bibatera?.

Wenda niba njye akazi mukanyimye ni mugahe Karekezi cyangwa Mashami cyangwa Mulisa cyangwa Eric bose n’abatoza bashobora guharanira ishema ry’ikipe y’igihugu bo murabimira iki akazi?.

Usaba akazi ko gutoza Amavubi Gatera Stanley

Umutoza w’Ikipe y’igihugu Amavubi

Ikipe y’Igihugu Amavubi

Karekezi Olivier umutoza wa Rayon Sports afite n’ibyangombwa byose mpuzamahanga byo gutoza

Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali

Reka nongere mbaze ababishinzwe wowe Minisitiri Uwacu Julienne wumva atari igisebo kubona ariwowe ushinzwe siporo ariko ikipe y’igihugu ihora itsindwa?wumva ntacyo wakora kugirango ikipe ijye itsinda n’Abanyarwanda bishime?ese wari wagaragaza iki kibazo mu nama y’Abaminisitiri iyo mwahuye?cyangwa wivugira iby’umuco gusa?.

Hari abandi nabo nshaka ko bamenya inshingano zabo zimwe bibagiwe ,ba Nyakubahwa badepite namwe iki kibazo kirabareba kuko njya mbona aho bitagenda mu zindi nzego muhaguruka mukajyayo mukareba ikibitera ndetse n’abayobozi bamwe na bamwe mukabahamagaza kugirango bisobanure imbere yanyu kuko muhagarariye rubanda kandi na siporo n’iya rubanda kuki siporo mwayiretse?kuki mudahamagaza Minisitiri Julienne Uwacu mukamuhata ibibazo bijyanye n’ibibazo bivugwa muri siporo yo mu Rwanda?niba mutabizi mutangire musome Ikinyamakuru Umusingi n’ibindi byinshi turabyandika muzabimenya.

Ikindi nabagiraho inama abatanga akazi kubutoza niba mubona byanze burundu inama mbagira ni muzane abakinnyi babanyamahanga mubahe ubwene gihugu baze bakine ikipe itsinde byibuze bizajya bivugwa ko ikipe y’uRwanda yatsinze n’ubwo abakinnyi bacu bazaba baharenganiye kuko ntekereza ko ikibazo atari abakinnyi.

Mwese abo bireba ko mubizi Perezida Kagame akunda umupira ariko kubona atakiza kuri Stade mwe mwumva bitabatera isoni?kugera aho avuga ati naragerageje biranga ,munyihere akazi cyangwa abandi navuze ba Karekezi ba Eric na Mashami n’abandi kariya kazi bagashobora.

Ese made in Rwanda yo buriya muri siporo ntitwabigereranya nayo kuki ho mwumva ko abazungu aribo kampara?Abanyarwanda turashoboye muduhe ako kazi.

Uyu munsi simvuga kuri FERWAFA kuko yo ifite ibibazo byayo byihariye nabyo bikomeye ariko sinzi niba nako nzagasaba ko kuyiyobora kuko Nzamwita Vencent De Gaule yarayishe bikomeye ariko n’undi ushaka kuyiyobora witwa Rwemalika Felecite nawe rwose nta tubeshye ntayo yashobora .

Abantu ntibakisumbukuruze ngo bajye mubyo badashoboye bizabateza ibibazo ,Rwemalika wabanje ugateza imbere Shampiyona y’abagore ko yananiranye kuko ubikoze bigakunda abantu babona ko ushoboye ariko imyaka umaze ukorana na De Gaule wavuga ko wakoze iki?.

Uwavuga ibya siporo yo mu Rwanda ntiyabirangiza cyeretse uwakwandika igitabo n’ibyinshi cyane ariko naringerageje gutanga igitekerezo cyanjye kandi hari abandi duhuje akababaro k’ikipe yacu Amavubi twifuza ko inzego zigira icyo zikora hakiri kare kuko kujya muri CAN tugahita tuvamo rugikubita kandi twarahoraga tubivuga byatubabaza kurushaho.Byaratubabaje muri CECAFA ariko mureke ntituzababare cyane muri CAN kandi umuntu yigira ku ikosa ariko umutoza Heyi ntago ariko we abikora.

Ubu ndimo kwandika iki gitekerezo cyanjye Amavubi yatsinzwe ibitego 4 kuri kimwe na Algeria mu mukino wa gishuti.

Undi wese waba afite igitekerezo ashobora kunyunganira cyangwa afite ikindi gitekerezo cyafasha ikipe yacu igashobora gutsinda ashobora kunyandikira kuri email yanjye gaterastanley@gmail.com tukigeze kubasomyi bacu dukunda cyane .Murakoze

643 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.