Ubwoba:Shisha yaciwe mu Rwanda burundu
— December 15, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2017 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko itabi rizwi nka Shisha ritemewe mu Rwanda nyuma y’aho bigaragariye ko rigira ingaruka ku buzima bw’umuntu harimo kuba ritera kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima n’izindi.
Shisha ni uruvangitirane rw’ibinyabutabire rutanga umwotsi ukururwa hifashishijwe igikoresho bita “hookah”, ikunze kugaragara mu tubari aho usanga abantu bayitumura, abenshi bishimira uburyo ihumura.



Ubushakashatsi butandukanye harimo ubwakozwe na World Health Organisation (WHO)bugaragaza ko igira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu ndetse ko uwayitumuye ntaho aba ataniye n’uwanyoye umuba w’amatabi kubera uburozi buyibamo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko kunywa Shisha bigira ingaruka zishobora kuruta izo kunywa itabi. Ngo kuyinywa mu gihe cy’isaha, bingana no kunywa isegereti ziri hagati ya 100 na 200.
Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka nkuko the guardian ibivuga ko yatangaje inkuru ivuga ko urubyiruko rurimo kwiyongera kunywa Shisha.
Umwe mu banywi ba Shisha utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ubu ndumva mfite ubwoba niba koko itera za kanseri kuko narayinyoye bihagije.Buri Kuwa gatanu no kuwa gatandatu ndetse no kucyumweru njye nabashuti banjye twasohokaga tukayinywa tukavangamo n’izo nzoga .Iraryoha ariko nyine nta kundi tugomba kwihangana tukayireka kuko urumva ko muri make irica”.
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko uyu mwanzuro wo guhagarika Shisha mu Rwanda wafashwe hagendeye ku nama za OMS, yagaragaje ko kunywa iri tabi bigira ingaruka ku buzima bwa muntu.
Ubukana bwayo bwifitemo gaz yo mu bwoko bwa ‘monoxydes de carbone’, ingana n’inshuro zirindwi iziba mu itabi, iyi gaz ngo ni mbi ku buzima bwa muntu n’ibindi binyabuzima.
Usibye kuba kuyinywa bigira ingaruka ku buzima ku buryo umuntu ashobora kuba yarwara kanseri zitandukanye, indwara z’umutima, izikunze gufata ibihaha n’izindi zo mu myanya y’ubuhumekero nk’uko zibasira abanywi b’itabi; Shisha ngo ica intege umubiri w’umuntu ku buryo usigara nta bwirinzi buhagije bwo guhanga na ‘microbe’ zishaka kwinjiramo, aho kwandura indwara zirimo igituntu n’izindi biba byoroshye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Iguhugu, Francis Kaboneka, yari aherutse kubwira Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko, ko Shisha ihangayikishije kuko imaze kugira ingaruka ku bana.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abatazubahiriza iri tegeko ryo guca Shisha mu Rwanda, bazabihanirwa n’amategeko.

3,072 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply