Sinayobye ashinjwa kuba mu ibarura rusange ryabaye muri Malawi muri Nyakanga yaragambanye na Kondwani Banda, bashaka ko abarurwa ku mazina atari aye, agahabwa indangamuntu n’ubwenegihugu by’icyo gihugu.
Umushinjacyaha yabwiye Urukiko ko Banda yashakishije inyandiko iriho imyirondoro itari yo akayiha Sinayobye nawe akajya kwibaruza ku biro by’akarere ka Linga nk’umuturage wa Malawi.
Yagize ati “Kubera imyirondoro yatanzwe na Banda, uwo Munyarwanda yibaruje yitwa Elias Banda, avuga ko atuye mu mudugudu wa Makuta, wo mu gace ka Malengachanzi muri Nkhotakota. Ariko kuri uwo munsi hari ababimenyesheje polisi ibata muri yombi uko ari babiri.”
Ikinyamakuru Nyasa Times dukesha iyi nkuru kivuga ko bahakanye ibyo baregwa ku munsi wa mbere w’urubanza ariko ku wa kabiri baza kwemera ko bakosheje impapuro mpimbano.
Bavuze ko batari bazi ko ibyo bakoze ari ikosa, banibutsa ko bamaze igihe kinini muri gereza bataraburanishwa.
Kondwani Banda yagize ati “Maze iminsi myinshi muri gereza ntaraburanishwa kubera amavugurura yakorwaga mu rwego rw’ubutabera. Navugishije ukuri kuko nanitanze kuri polisi ubwo nari maze kumenya ko nakoze amakosa. Nemeye icyaha. Mfite umugore n’abana batanu bo kwitaho.”
Umucamanza Kingsley Buleya yategetse ko batanga ihazabu, bayibura bagafungwa.
Ati “Sinayobye agomba kwishyura amafaranga ya Malawi (ama Kwacha) 400 000 ku cyaha cya mbere aregwa cyo gukoresha inyandiko mpimbano, bitaba ibyo agafungwa imyaka ibiri, ategetswe kandi kwishyura andi ma Kwacha 200 000 cyangwa agafungwa indi myaka ibiri.”
Yakomeje ati “Urukiko kandi rukatiye Banda ihazabu y’ama Kwacha 200 000 cyangwa gufungwa amezi icyenda kubera ubufatanyacyaha mu gukoresha inyandiko mpimbano ndetse n’ama Kwacha 100 000 cyangwa gufungwa amezi icyenda kubera guhimba imyirondoro itari yo.”
Sinayobye yahise yishyura ihazabu y’ama Kwacha 600 000 naho Banda aguma mu maboko ya polisi igihe atarabona amafaranga yaciwe.

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply