Umuhanzi Teta yikuye mu irushanwa rya PGGSS 6
— March 27, 2016
Please enter banners and links.

Mu itangazo yashyize ku mbuga ze akunda gukoresha harimo na Facebook ,umuhanzi Diana Teta yavuze ko atazitabira irushanwa rya PGGSS6 kubera impamvu ze bwite.
Iri rushanwa abahanzi bakomeye mu Rwanda bamwe na bamwe bagiye bavuga ko bataryitabira abandi barigiyemo bwa mbere barahira kutarisubiramo nka Man Martin yarigiyemo rimwe gusa avuga ko atazarisubiramo ,Kitoko yanze kurijyamo ,Teta nawe ati uyu mwaka mfite gahunda nyinshi nihaye intego uyu mwaka ariko ubutaha niritegurwa mfite umwanya nta kizambuza.Mu magambo ye ku rubuga rwa facebook yagize ati Mbere na mbere ndashimira itangazamakuru, abatunganya umuziki (producers), aba DJ’s ndetse n’abandi bose bafite aho bahurira n’uruganda rw’umuziki mu Rwanda.
Ndabashimira icyizere bangiriye, ni byinshi bagenderaho batora abahanzi ariko icya mbere ni ibikorwa; nishimiye rero ko ibikorwa byanjye byabanyuze, bakaba babigaragaje.
Ariko,
PGGSS ije ubu ni mu kwezi kwa 3 gushyira ukwa 4, isanze hari indi mishinga ikomeye ntegura harimo na album yanjye ya mbere, hari intego nihaye uyu mwaka insaba kugira ibyo nigomwa, kubw’izo mpamvu nkaba ntazabasha kwitabira PGGSS kuri iyi nshuro yayo ya 6.

Guma Guma ni igikorwa cyiza kiduhuza n’abaturage mu bwinshi, ariko kandi umuziki nkora cyangwa nifuza gukora sinkukorera amarushanwa ndawukora nk’uburyo mfite bwo gutambutsa ubutumwa n’ibitekerezo. Biransaba kugira focus na commitment (intumbero) kugirango intego nihaye nyigereho, gusa igihe cyose Guma Guma cyangwa andi marushanwa azategurwa mfite umwanya, ntakizambuza kuyitabira. wink emoticon
Murakoze!.



Abasesenguzi uyu mwaka bavuga ko PGGSS6 ishobora kuzahomba kubera bamwe mu bahanzi bari kuyigurishiriza ibinyobwa byayo bashyiriweho amananiza nabategura iki gikorwa.
Umuhanzi nka Teta Diana ntiyakabuze muri Guma Guma ,Senderi International Hit Magafuli hit ,Bull Dog ,P.Fla n’abandi bandi.
Ikindi ibitaramo byakorwaga byaragabanijwe ariko nta mpamvu iratangazwa byagabanijwe niba ari amafaranga yabaye make ntawamenya ariko bizamenyekana.Ikindi kivugwa mu bantu muri iyi minsi ni uko abahanzi basigaye babona amafaranga bakanga kujya gucunaguzwa na Guma Guma kandi hari ibyo bashobora kwikorera ayo bari kuzabona n’ubundi bakayabona.
Biravugwa ko amafaranga babona muri Guma Guma ari make kuko abaye ari menshi ntawagira amahirwe yo gutorwa hanyuma ngo avuyemo kubera impamvu ze ibyo rwose niko bimeze ni uko baba bayagaye ariko ntibabyerure ngo babivuge.
Uburyo abahanzi batorwamo nabwo bwakomeje kunengwa ndetse havugwa byinshi ko hari abahanzi bagurira abanyamakuru kugirango babatore ,mbese iri rushanwa ntirarategurwa neza ku buryo abantu bavuga bati dore irushanwa riteguye neza nkayo tujya tubona mu bindi bihugu.
Abafana ba Teta bihangane ubwo bazajya bamubona mu bitaramo bindi azajya ategura dore ko avuga ko mu byamubujije kwitabira Guma Guma harimo no gukora Album ye ya mbere bivuze ko arimo kubategurira ibintu byiza.
Noella
2,957 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply