umu amakuru-    Polisisi yagurishije ibintu byari birengeje amezi 6 harimo n’isanduka y’abapfu | Umusingi

kutunda2-703x422    Polisisi yagurishije ibintu byari birengeje amezi 6 harimo n’isanduka y’abapfu

Please enter banners and links.

kutunda2-703x422

 

 

Mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala ,polisi yaho yagurishije ibintu bitandukanye yari yarafashe bimaze amezi 6 biri mu bubiko bwa polisi ariko mubyaguzwe harimo n’isanduka bashyinguramo abantu bapfuye.

Abaguze ibi bintu birimo amaradio ,TV,intebe ,imeza ,amasakoshi ,Telephone zigezweho ,moto 33 ,ibitanda ,n’ibindi byinshi bitandukanye bavuze ko byaguraga amashilingi make cyane ugereranije nuko bisanzwe bigura ahandi bakaba babyishimiye cyane.

sanduuke2-650x432

sanduuke4-650x432

sanduuke3-650x432

Ikigo gishinzwe kugurisha ibyo bintu kitwa WHIJO Auctioneers and Court Bailiffs cyabanje kujya mu rukiko kubisabira uburenganzira bityo urukiko rucyemerera kubigurisha.

Uwitwa Moses Nseera yagize ati “urukiko rwaduhaye uburenganzira bwo kugurisha ibintu byose byari birengeje amezi 6 byarafashwe n’abapolisi kuko bimwe bifatanwa abajura bikabura banyirabyo kandi abapolisi ntibemerewe kubitwara”.

Igikorwa cyo kugurisha ibyo bintu kijya kuba ari uko bamaze kunyuza amatangazo yo kugurisha ibyo bintu mu binyamakuru bitandukanye kugirango abantu babimenye bazaze kwigurira.

Isanduka bashyinguramo abantu bapfuye iyi polisi ikaba yarayifatanye abasore biyita NRM Poor Youth

 bo mu  Ishyaka rya Perezida Museveni .

Nseera akaba yatangarije Ikinyamakuru Bukedde cyo muri Uganda ko igurisha ryagenze neza kuko abaguzi bari benshi cyane kubera igiciro cyari hasi cyane.

Muhungu John

 

 

 

721 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.