umu amakuru- Abandi bavugwa ko bakwiye gukurikiranwa kubera kubangamira Abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda | Umusingi

Abandi bavugwa ko bakwiye gukurikiranwa kubera kubangamira Abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda

Please enter banners and links.

Nyuma  yo gufunga Meya wa Rubavu n’abandi bayobozi bashinjwa kubangamira abakandida hari abandi bayobozi nabo bavugwa na Green Party ko nabo bababangamiye nabo bakwiye gukurikiranwa .

Kuwa 23 Nyakanga 2017 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru  ari mu Karere ka Huye Dr.Frank Habineza yavuze ko hari abandi bayobozi bakwiye gukurikiranwa kubera kumubanganira muri gahunda zo kwiyamamaza.

Dr.Frank Habineza yagize ati “twarahohotewe cyane ariko itangazamakuru ntago mubivuga kugirango abo bantu nabo bakurikiranwe twahuye n’ikibazo gikomeye ubwo twari mu Karere ka Kirehe bohereje abanyaeshuri benshi baratubangamira ndetse bakubita n’abantu bacu turasaba ko nabo bakurikiranwa kuko baratubangamiye cyane”.

Umuyobozi w’Umurenge wa Bugaragara uvugwaho kubangamira Green Party imishinja kubatwara mu irimbi bigatuma batiyamamaza muri ako Karere

Aba n’abanyeshuri bohorejwe kuza kubanagamira Green Party ndetse bakubise abantu ba Green Party

Abandi Ishyaka rya Green Party rivuga bakwiye nabo gukurikiranwa harimo Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare aho Green Party yari yari yasabye gukorera ibikorwa byo kwiyamamaza ahitwa Rwimiyaga bagezeyo bangirwa kuhakorera bamujya ahitwa Bugaragara ku irimbi rusange ku buryo nta bantu baje kumva imigabo n’imigambi y’Ishyaka ryabo ndetse birangira atahiyamamarije.

Uwo munsi Dr.Frank Habineza yagize ati “twasanze badushyize mu irimbi abantu bacu twari twababwiye ko dukorera Rwimiyiga ntago turi abantu bakwiyamamariza mu irimbi ahubwo bari bayobozi bakwiye gukurikiranwa”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga muri Bugaragara yabanje kwanga kuvugisha itangazamakuru agezaho avuga ko aho Green Party yari yahawe ari hafi y’isiko ndetse n’ikigo cy’amashuri byari kubangamira isoko n’abanyeshuri.Amahame agenga amatora avuga ko bitemewe kwiyamamariza mu isoko cyangwa ku kigo cy’amashuri kandi Green Party i Rwimiyaga aho yari yahawe kwiyamamariza ni hafi y’isoko n’ikigo cy’amashuri ntago ari mu isoko ndetse ntago ari mu kigo cy’amashuri impamvu zatanzwe n’ubuyobozi zikaba zitaremewe na Green Party ahubwo igasaba ko abayobozi b’Akarere ka Nyagatare biguzwa.

Mu Karere ka Kirehe ho babuze ubakira ngo abahe ikaze ari naho hoherejwe abana baje ubangamira Green Party bityo bakaba nabo basabiwe ko biguzwa ndetse n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri nawe akeguzwa kuko abana bari kuba bari mu ishuri biga ariko boherejwe kujya kubangamira Ishyaka Green Party ririmo kwiyamamaza .

Undi nawe uvugwa ko akwiye gukurikiranwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi kuko nabo bajyanye Ishyaka rya Green Party kwiyamamariza mu Ishyamba hatari n’urugo na rumwe ku buryo abaje kumva imigabo n’imigambi y’Ishyaka rya Green Party bavuze ko bakoze ingendo ndende kugera aho babashyiriye kwiyamamariza.

Umwe mu barwanashyaka ba Green Party I Karongi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “twaturutse kure kandi twasanze hano ubuyobozi bwaduhaye kwiyamamariza nta bantu bahatuye ahubwo hari ishyamba gusa ntago twabyishimiye kabisa”.

Ibi byo kubangamira abakandida Minisitiri Kaboneka yavuze ko bidakwiye kubangamira Abakandida kuko bose bemewe n’amategeko ndetse uwo bazumva yabangamiye Umukandida runaka nkuko hari abo byagaragayeho bazakurikiranwe bagezwe imbere y’ubutabera.

Wasangaga bamwe mu bayobozi bibwiriza bakajya kubuza abantu kujya muri gahunda zo kwiyamamaza ibyo bikaba ari ukubangamira ubwisanzure ndetse no kubangamira Abakandida biyamamaza.

Gatera Stanley

2,259 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.