Dr.Frank Habineza mu Karere ka Gisagara na Ruhango haje abantu benshi bamuhaye ikizere cy’intsinzi ya 60%
— July 21, 2017
Please enter banners and links.

Uyu munsi Kuwa 21 Nyakanga 2017 Umukandida Dr.Frank Habineza uhagarariye Ishyaka rya Green Party yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Musha aho yageze ahagana saa saba z’amanywa ategerejwe n’imbaga y’abaturage ndetse akaba yakiriwe n’umuyobozi w’Umurenge wa Musha wabahaye ikaze.
Dr.Frank Habineza amaze kubwira imbaga y’abantu bari bamutegereje imigabo n’imigambi ye yakomereje mu Karere ka Ruhango aho naho yasanze abantu ari benshi cyane bamutegereje naho arangije kubabwira icyatumye abasura ari uko ashaka kubasaba ko bazamutora arangije abwira itangazamakuru ko abantu benshi kuza kumwumva yiyamamaza bimuha ikizere cyo gutsinda ati “ubu dufite ikizere cya 60% ko tuzatsinda amatora ubu igihugu turagifite nkurikije uburyo abantu bafite inyota yo guhindura ubuyobozi”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha yagize ati “Baturage uyu mwanya tugiye kumva imigabo n’imigambi y’umukandida wa Green Party kuko ari muri gahunda yo kwiyamamaza bityo rero nkaba mbaha ikaze muri uyu murenge wa Musha kandi mugubwe neza n’umutekano ni wose”.

Abaturage bari baje ari benshi


Hari n’abasaza baje kumusuhuza bamukurira ingofero bamwizeza kumutora


Dr.Frank arangije kuvuga imigabo n’imigambi ye yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu Karere ka Gisagara
Dr.Frank Habineza imbere y’abaturage benshi yahawe umwanya wo kubabwira imigabo n’imigambi ye maze ababwira ko yamenye ko Abanyagisagara bafite ikibazo cy’umuhanda kuko umuhanda urimo ivumbi ryisnhi maze abizeza ko ni bamutora azabakorera umuhanda urimo kaburimbo.
Ikindi yavuze ko yamenye amakuru ko ibishanga by’abaturage babibambuye kandi aribyo bahingagamo umuceri akaba yabijeje kuzabasubiza ibishanga byabo bakajya bahinga umuceri n’ibijumba.


Umuyobozi w’Umurenge wa Byimana Pascal
Dr.Frank Habineza yavuze byinshi harimo kurandura imyaka y’umuturage bigatuma abaturage bicwa n’inzara aho yagize ati “ahubwo guhera uyu munsi ndabihagaritse umuturage uzongera kurandurirwa imyaka azatubwire tuzajya duhamagara Polisi ibafate”.
Yakomeje avuga ku bibazo by’ubutaka usanga Leta ibukodesha abaturage kandi ubutaka ari ubw’umuturage ari Imana yabuhaye Abanyarwanda badakwiye kubukodesha abaturage ndetse yongeraho imisoro ihanitse byose abizeza ko agiye ku bikemura ariko akazabikemura ari uko bamutoye kugirango ayobore igihugu.
Yavuze no ku kibazo cy’amazi Abanyagisagara bafite avuga ko abaturage badakwiye kubura amazi bakajya banywa amazi mabi akabatera indwara kandi igihugu gifite ubushobozi bwo guha abaturage amazi meza ibyo byose akaba yavuze ko ni bamutira azabikemura.Wanyuraga mu baturage wumva bavuga bati niwowe twari twarabuze tuzagutora .
Dr.Frank yavuze no kuri Mituelle de santé aho yavuze ko yabaye ikibazo aho kuba igisubizo aho yavuze ko hari igihe umuntu ashobora kwishyura Mituelle de santé ariko ntayivurizeho kubera umuryango wose utarishyurira bose kandi uwishyushye yakagiye avurwa adategereje ko umuryango wose ubanza kwishyura.
Mu karere ka Gisagara yahavugiye byinshi abaturage bamwizeza kumutora arangije agiye kugenda ati muzatore Dr.Frank Habineza kuko niwe rumara nzara niwe gsubizo cy’ibibazo byanyu bityo akomereza mu Karere ka Ruhango.
Mu Karere ka Ruhango yakiriwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana Pascal ndetse wabahaye ikaze mu Murenge ayoboye ndetse abwira itangazamakuru ko umuyobozi wese ubangamira abakandida atazi icyo Demokarasi ivuga.
Mu Murenge wa Byimana Dr.Frank Habineza yavuze ku kibazo cy’abantu bahunga igihugu bamwe bakitwa abarwanya Leta abandi bakitwa abanzi b’Igihugu,abandi bakabita ibipinga bigatuma bahunga ati “Guhera uyu munsi ibyo bintu ndabiciye nta muntu uzongera kwitwa igipinga cyangwa ko arwanya Leta kandi nta muntu urwanya Leta ku giti cye .
Abantu iyo batumva ibintu kimwe ntibiba bivuze ko ubaye igipinga cyangwa uri umwanzi w’Igihugu kandi singombwa ko abantu bose bumva ibintu kimwe”.
Ikindi yavugiye mu Karere ka Ruhango ni uko hari abantu batwara gufungira mu kigo kitemewe bita Transit Centre ati umuntu wakoze icyaha afatwa na Polisi nyuma y’amasaha runaka akagezwa mu nkiko zibifitiye ububasha.
Ikindi yavugiye aho ni uko yavuze ko ni bamutora azasubiza ubudahangarwa urukiko rw’Ikirenga kuko avuga ko ku Isi yose ntaho biba kuvuguruza urukiko rw’Ikirenga uretse mu Rwanda bavuga ko urukiko rw’ikirenga umuntu ashobora kujurira ku Muvunyi mukuru ibyo byose akaba avuga ko azabikuraho.
Gatera Stanley
2,123 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply