Meya wa Rubavu arafunzwe akekwaho kubangamira Umukandida hari n’indi dosiye yari afite
— July 21, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 21 Nyakanga 2017 Police y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi by’agateganyo umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie akekwaho kubangamira ibikorwa by’umwe mu bakandida bari kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Ibicishije kuri Twitter, Police y’u Rwanda yatangaje uyu muyobozi w’Akarere ka Rubavu afunganywe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busanze.
Amakuru aturuka I Rubavu, avuga ko ifungwa rya Jeremie Sinamenye rifitanye isano no kuba ejo ubuyobozi bwarabujije abaturage kujya gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza bya Mpayimana Philippe uri guhatanira kuyobora u Rwanda.
Amakuru kandi avuga ko umuyobozi w’Akarere yaba afunganywe n’umukozi w’Akarere ushinzwe ubuyobozi.
Amakuru akomeza avuga ko undi watawe muri yombi ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ugirirabino Elzaphani.

Sinamenye Jeremie yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu Kane ndetse uyu munsi ntiyagaragaye mu bikorwa byo kwiyamamaza by’umuryango wa RPF-Inkotanyi kandi ari umuyobozi mukuru w’uyu muryango mu karere ka Rubavu.
Umunsi w’ejo nibwo Minisitiri Kaboneka yatangaje ko umuyobozi uwo ariwe wese uzajya ubuza abaturage kujya mu bikorwa byo kwiyamamaza azajye akurikiranwa n’ibasanga yarabikoze abihanirwe.
Amakuru acukumbuye Ikinyamakuru Umusingi cyamenye ni uko uyu mugabo Meya wa Rubavu yari afite indi dosiye nayo ashobora kuzayikurikiranwaho,iyo dosiye ikaba ivuga ko hari Abacikacumi yibasiraga tukaba tukiyikurikirana neza kuko amajwi ya bamwe tumaze kuyabona ariko hari abandi batwijeje kuzabavugisha tukabona kubagezaho inkuru irambuye.
2,179 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply