umu amakuru- Menya ibyo Dr.Frank Habineza azakorera Abasirikare,Abapolisi ,Abaganga n’Abarimu naramuka atowe | Umusingi

Menya ibyo Dr.Frank Habineza azakorera Abasirikare,Abapolisi ,Abaganga n’Abarimu naramuka atowe

Please enter banners and links.

 Kuwa 19 Nyakanga 2017 Umukandida wa Green Party Dr.Frank Habineza muri gahunda yo kwiyamamaza kuzayobora u Rwanda yari mu Karere ka Rulindo niho yahereye mu Murenge wa Base aho yavuze ko n’aramuka atowe hari abantu azitaho bikomeye kurusha abandi kuko babayeho nabi kandi bakora akazi gakomeye ku gihugu.

Dr.Frank Habineza akigera mu Karere ka Rulindo yakiriwe n’umuyobozi w’Umurenge wa Base wabahaye ikaze akababwira ko iki ari igihe cy’abakandida bemewe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nkuko amategeko abivuga ikaba ariyo mpamvu baje mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Base bityo rero mukaba musabwe kubatega amatwi kugirango babagezeho imigabo n’imigambi y’Ishyaka rya Green Party rizabagezaho ni mwumva ari myiza muzaritore ariko hari n’andi Mashyaka nayo aziyamamaza muri Demokarasi ubwo nimwe muzahitamo bitewe n’ibyo muzahitamo.

I Nyabihu yakiranywe n’abantu benshi cyane bazamura ikirangantego cy’Ishyaka

N’abakecuru bari baje gushyigikira umukandida wa Green Party ndetse bamwijeje kumutora

Umukandida wa Green Party ari kumwe na Madamu we n’umuyobozi w’Umurenge wa Base

Abantu benshi bari baje kumva imigabo n’imigambi ya Green Party

Mu ijambo rya Dr.Frank Habineza yavugiye mu Murenge wa Base ryashimishije abaturage wabonaga ari benshi ugereranije nahandi amaze iminsi ajya kwiyamamariza yavuze ko n’aramuka atowe azabanza kwita ku basirikare n’abapolisi kubera ko bahembwa udufaranga duke.

Dr.Frank Habineza yavuze ko Abasirikare barara amajoro barinze umutekano w’abaturage mu gihe abaturage baba baryamye ndetse no kurinda umutekano w’igihugu ntigiterwe n’abanzi ,abaturage bagakora bagatera imbere ariko bo bagahembwa udufaranga duke kandi bafite imiryango ndetse bakodesha ugasanga bakeneye kwitabwaho.

Ikindi yavuze ko Abasirikare n’Abapolisi batagira amacumbi ati “usanga bakodesha kandi batabana n’imiryango yabo abana ugasanga bakeneye kubana n’ababyeyi bombi kandi na Mama akavunika kuko usanga umugabo akorera mu Ntara kure mu gihe usanga umugore aba I Kigali ibyo byose nzabikuraho mbubakire amacumbi agezweho”.

Dr.Frank Habineza yavuze ko amacumbi azabubakira azaba agezweho arimo buri kimwe cyose amazi n’umuriro ndetse akazabashyiriramo ibigo by’amashuri abana babo bazajya bigiramo.

Abandi yavuze azafasha naramuka abaye Perezida yavuze abaganga n’abarimu kuko nabo bakora akazi gakomeye ko kuvura abantu ndetse n’abarimu bahembwa udufaranga duke cyane abo bose avuga ko natorwa akaba Perezida azabitaho akabongerera umushahara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira  mu Karere ka Nyabihu Louis yavuze ko uhagarariye Green Party Dr.Frank Habineza yemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ariyo mpamvu tumuhaye ikaze muri aka Karere kugirango abagezeho imigabo n’imigambi ati “tubahaye ikaze hano iwacu umutekano ni wose 100% inzego z’umutekano zirahari nta wabatunga urutoki mbifurije ikazi”.

Dr.Frank Habineza ari I Nyabihu yavuze ko azasubiza abaturage ubutaka bukaba ubwabo kuko ubundi ubutaka ari ubwa Leta ndetse avuga ko natorwa azaha abaturage uburenganzira bwo guhinga igihingwa buri muturage yifuza guhinga kuko ubundi abaturage bategekwa guhinga igihingwa kimwe.

Dr.Frank Habineza yavuze ko kubira gutegekwa guhinga igihingwa kimwe byatumye mu gihugu haba inzara bamwe mu baturage barahunga bajya mu gihugu cya Uganda ndetse akavuga ko aherutse no kubasura.

Ikindi yavuze ko azaca ubuhunzi kuko hari abantu benshi bahunga ku mpamvu zitandukanye aho bamwe bahunga inzara abandi bagahunga imisoro n’ibindi byinshi.

I Nyabihu Dr.Frank Habineza yavuze ko urubyiruko rudafite akazi akaba azashyiraho ikigega cyo kurwanya ubushomeri kuva ku rwego rw’Akagari ,ku Murenge ,ku Karere ndetse no ku rwego rw’Igihugu aho umuntu udafite akazi azajya yiyandikisha n’ugafite akayindikisha ku buryo bizafasha abantu kumenya abadafite akazi bakagahabwa.

Arangije igikorwa cyo Kwiyamamaza I Nyabihu yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru maze avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Rulindo na Nyabihu byamugendekeye neza kurusha indi minsi amaze azenguruka igihugu yiyamamaza.

Dr.Frank Habineza yagize ati “uyu munsi gahunda zo kwiyamamaza zagenze neza ugereranije n’indi minsi tumaze twiyamamaza mwabonye ko aho twahereye muri Rulindo abaturage baje ari benshi ndetse baratuganiriza n’abayobozi mwabonye ko batwishimiye bakaduha ikaze tukavugana n’abaturage na hano muri Nyabihu byari uburyohe twakiriwe neza n’abayobozi kandi hano ho abaturage bari benshi cyane ubona ko bakeneye impinduka muri politike y’uRwanda”.

Gatera Stanley

2,382 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.